Kwibuka: Abaganga bagaye bagenzi babo bambuye ubuzima abo bagombaga kuvura
Ruhango- Mu gikorwa cyo kwibuka abaganga, abarwayi, abaforomo n’abaforomokazi biciwe mu kigo nderabuzima cya Kinazi, ubuyobozi bw’iki kigo Nderabuzima n’ubw’ibitaro bya Ruhango bwanenze abaganga bijanditse muri Jenoside bakica abatutsi bari muri kiriya kigo barimo n’abarwayi bagombaga kuvura bakabirengaho bakabambura ubuzima.
Kuba bamwe mu baganga bararenze ku ndahiro barahiye, bakavutsa ubuzima abo bari bashinzwe kurengera, kwitwara nabi muri Jenoside ngo ni umwambaro wanduye bambitse bagenzi babo bari muri uyu mwuga.
Byagarutsweho na bamwe mu baganga ubwo hibukwaga abari abakozi mu kigo nderabuzima cya Kinazi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhango, Dr. Usabyineza Richard ati “kubona ushinzwe kurengera ubuzima ahindukira akabuhungabanya ni umugayo ukabije, habayeho gutatira igihango dufitanye n’abaturage.”
Yasabye abaganga bo muri iki gihe gukunda abaturage bakorera no kubitaho dore ko Leta y’u Rwanda iriho idahembera amacakubiri nk’uko iyabanje yacuze umugambi mubi wa Jenoside.
I Kinazi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, bagarutse ku nzira y’umusaraba banyuzemo ubwo bahigwaga n’Interahamwe zikaza no gushing bariyeri eshatu muri centre ya Kinazi hagamijwe kurimbura buri mututsi wese wari utuye mu cyahoze ari Komini Ntongwe.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse yavuze ko mu gihe cyo kwibuka abishwe muri Jenoside, bikwiye kujyana no kuzirikana ubutwari bw’Ingabo zahoze ari iza RPA zarokoye abatutsi zikanahagarika ubwicanyi bwariho bukorwa.
Ati “Jenoside yakorewe abatutsi bari abanyarwanda, ikorwa n’abanyarwanda kandi by’umwihariko ihagarikwa n’abandi banyarwanda, ingabo zari iz’Inkotanyi iteka turazishimira.”
Ikigo Nderabuzima cya Kinazi gifatanyije n’Ibitaro bya Ruhango, cyaboneyeho no gufata mu mugongo imiryango 70 yarokotse Jenoside, bayigenera ubwisungane mu kwivuza.
Mukakibibi Pelagie, umwe mu batangiye ubu bwisungane, yavuze ko nyuma ya Jenoside yongeye kwiyubaka ndetse akaba ashima iki gikorwa cy’urukundo bakorewe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Mutabazi Patrick yibukije ko Ingaruka za Jenoside zahungabanyije ubuzima bw’igihugu kuko cyari cyasenyutse burundu, ahamagarira abaturage ba Kinazi guharanira kurwanya ikibi cyose cyane cyane amacakubiri.
Photos © Damyxon
NTIHINYUZWA Jean Damascene
UM– USEKE.RW/Ruhango