Digiqole ad

KWIBOHORA k’u Rwanda mu mibare 20 ivuga

Nyakanga 1994, Nyakanga 2014. Imyaka 20 irashize, uwavutse muri icyo gihe Abanyarwanda bari mu marira n’imiborogo kubera Jenoside yari imaze iminsi 100 ikorerwa Abatutsi ubu ari muri Kaminuza. Isura y’igihugu yarahindutse bigaragarira buri wese, umwenegihugu cyangwa umunyamahanga. 

http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-images-rwanda-outline-map-image4861319

U Rwanda rwa 1994 rwari mu mwijima ubu rwabonye umucyo, icumu ryarunamuwe Abanyarwanda bongera guhumeka amahoro. Inzira iracyari ndende n’ibyo gukora biracyari byinshi gusa ibyagezweho ntawabirenza ingohe. Iyi ni imibare 20 ifite icyo isobanuye muri iyi myaka 20 ishize u Rwanda rwiboye.
29: Uyu ni mubare w’amaradiyo akorera mu Rwanda. Agera kuri 11 ni amaradiyo y’ubucuruzi, 8 ni ay’amadini, 9 ni amaradio y’abaturage;  mu myaka 10 ishize mu Rwanda hari radio na televiziyo imwe. Uretse ayo maradio ubu ageze kuri 29, Televiziyo  ni14 zahawe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, izatangiye gukora ni 6. Kugeza ubu  mu Rwanda hari ibinyamakuru byandika bigera kuri 46. Abanyarwanda barajijuka vuba vuba, si buhoro buhoro.

 

35: Amashuri makuru na za  kaminuza ziri mu Rwanda. Usubiye inyuma usanga atarageraga ku 10 mu myaka 10 ishize.

 

51: Umubare w’abagore bari Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda. Abagabo mu Nteko ni 29 mu Nteko yose igizwe n’abadepite 80. 64% by’abagore bagize Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda ni umuhigo ku Isi.

 

64,5: Ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2012 ryerekanye ko Icyizere cy’ubuzima mu myaka 10 ishize cyavuye ku myaka 51.2 kigera kuri 64.5.

 

644: Umusaruro rusange w’umuturage buri mwaka (GDP per capita). Buri munyarwanda bibarwa ko yinjiza amadorali 644 ya Amerika (445,648 Rwf) mu gihe cy’umwaka mu 1994 yari 133$.

 

45 000: Umubare w’Abajyanama b’Ubuzima bari hirya no hino mu gihugu. Ubwitange, umwete n’umurava bakorana byatumye abagore babyarira kwa muganga urushaho kwiyongera, imfu z’abana bapfa batarageza imyaka 5 ziragabanuka cyane.

 

180 004: Inka zimaze zatangwa muri gahunda ya Girinka kuva yatangira muri 2006 kugeza muri Nyakanga 2013.

 

200 000: Umubare w’imirimo Leta ihanga buri mwaka, imirimo mishya itari mu buhinzi. Iyi ni gahunda nshya yo kurwanya ubushomeri mu barangije amashuri.

 

207,026: Umubare wa mudasobwa (One Laptop per child) zari zimaze guhabwa abanyeshuri biga mu mashuri abanza muri Nyakanga 2013.

 

359,752: Umubare w’Ingo zifite umuriro w’amashanyarazi kugeza ubu. Umubare ukiri muto ugereranyije n’abayakeneye, ariko wazamutse cyane ugereranyije n’abari bayafite.

 

1,000,000: Abantu bavuye mu bukene mu myaka itanu ishinze. Leta iteganya ko mu cyiciro cya kabiri cy’imbaturabukungu [(EDPRS2) 2013-2018)] abazaba bamaze kuva mu bukene bazaba bagara kuri 1.500.000.

 

1 958 634: Umubare w’imanza zaciwe n’inkiko Gacaca. Zatwaye amafranga y’u Rwanda agera kuri miliyali 29.652.078.092Rwf kuva zitangizwa kuwa 18 Kamena 2002 kugeza muri Kamena 2012 zisozwa.

 

1 000 000 000: iliyari imwe y’amadorani y’Amerika yakoreshejwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania. Rwafunze rumaze guca imanza 52 mu bantu 85 rwagombaga kuburanisha, abahamijwe ibyaha ni 41, abandi 10 bari mu bujurire, 9 bagizwe abere, 2 bapfuye mbere y’Imanza zabo, hari n’abatarafatwa nka Kabuga.

 

42 000: Uyu ni umubare w’amacumbi amaze gutuzwamo abarokotse Jenoside batishoboye. Ikigega cyo kubafasha ingengo y’imari yacyo yavuye kuri miliyari ebyiri igera kuri miliyari 27 ku mwaka.

 

2  394 674: Umubare w’abana bari mu mashuri abanza kugera mu ntangirizo z’umwaka wa 2013. 96.5% by’abana b’Abanyarwanda biga mu mashuri abanza.

 

3 500 000: Umubare w’Abanyarwanda batahutse kuva genocide yatangira kugeza ubu.

 

10 515 973: Umubare w’Abanyarwanda bose nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange ryo muri 2012. Muribo 5,451,105 ni abagore, nibo bagize umubare munini w’Abanyarwanda (52%). Umutungo kamere u Rwanda rufite ni abarutuye.

 

282 000 000: Umusaruro (mu madorali) winjijwe n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu mwaka w’2013. Mu mwaka w’2000, ubukerarugendo bwinjije miliyoni 62.000.000 z’amadolari y’Amerika.

 

38 228 849 572: Izi ni miliyari z’amafaranga y’u Rwanda, ni agaciro k’ibikorwa byakozwe mu muganda rusange uba buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi guhera mu 2007 kugeza mu 2010.

 

124 671: Umubare w’imiryango y’abanyarwanda batishoboye bavanywe mu tuzu twa Nyakatsi. Muri iyo miryango igera ku 77 009 yari mu kiciro cy’ikennye bikomeye.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • u rwanda rwarakataje mu iterambere  kubera ubyo bozi bwiza

  • Imabare ndabona yivugira rwose 

  • Mureke igihugu kijye imbere gifite umuyobozi mwiza kandi baguhe igihe gusa urwanda tuzavugwa bitinde kandi ,nyakubawa uko wavuze kukibazo cyigikombe cyisi kiri mukubera muri Bresile bagoba kubanza gukunda igihugu no kugira ishyaka ntihabe ukwikunda no kwibona ,kwubahana yaba umuto n’ukuze.

  • ni ibihe tutakibagirwa na rimwe mubuzima kuko nibihe abanyarwanda twanyuzemo isi itazigera ibona undi muntu ariko Kagame intwari yacu,a abasha kudukura mu rwobo ubu turemye kandi turi bazi  

  • Umubare 35 wamashuli makuru naza kaminuza, byahindutse bwa buro bwinshi butagira umusururu.Igihugu cyu Rwanda cyagombye kureba ukuntu diplome zitangwa buri mwaka murayo mashuli zihura nimirimo ikenewe mugihugu kuko mbere mwatubwiragako abanyeshuli barangije mu Rwanda bagomba no kujya gushaka akazi muri EAC nahandi ariko byaragararayeko ugereranyije nabiga muribyo bihugu iwacu dufite ubumenyi buke cyane ahubwo ugasanga mumapiganwa abagande badutwara imyanya.

    Urundi rugero natanga nabanyarwanda barangiza iyo berekeje hanze basanga ibyo bize ntaho bihuriye nibyabandi bababazi.
    Muri make hagombye gusubiraho unuversite 2 zigishaneza kuburyo uvuyemo wese yaba ashobora guhiga abandi kwisi yose.Kumva ngo KIE,KIST,UNILAK bose buri shuli ryasohoye abanyeshuli 1000.Biteyisoni.Kuko ntarumva Harvard,KUL,Sorbonne zisohora umubare ungana gutyo.Diplome zijyanye nimyanya igihugu gifite,guha agaciro imirimo y’amaboko amashuli nka ETO,agahabwa agaciro umwana akajya asohokamo azumurimo.

    urugero natanga, muzarebe ibijyanye namashanyarazi,amazi murugo,ubwubatsi,abasudira,ababaza inzugi bagukorera ikintu ukibaza nibaharaho babyigiye ugashoberwa.

Comments are closed.

en_USEnglish