Digiqole ad

KWIBOHORA: Ibibazo 20 k’u Rwanda imbere

Intambwe igaragara yaratewe mu rugamba rushya rwo kwibohora, ni ntambwe nini cyane itangarirwa n’amahanga ugereranyije no mu myaka 20 ishize, ariko ni intambwe nto ugereranyije n’icyerekezo n’ibyo abanyarwanda bakwiye. Ibi ni ibibazo 20 u Rwanda rufite imbere yarwo byo kurwana nabyo mu rugamba rukomeje.

Muri Nzeri 2012, ahagana saa kumi n'imwe n'igice umuryango bigaragara ko ukennye, uricaye ngo usangire ifunguro rya nimugoroba butarira kuko nta rumuri bafite mu nzu. Ni mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mamba
Muri Nzeri 2012, ahagana saa kumi n’imwe n’igice umuryango bigaragara ko ukennye, uricaye ngo usangire ifunguro rya nimugoroba butarira kuko nta rumuri bafite mu nzu. Ni mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mamba. u Rwanda ruracyahanganye n’ikibazo cy’ubukene mu baturage batari bacye

–          Ikibazo cy’imirimo: abarangiza amashuri bariyongera imirimo ni micye, kuyihanga biracyari hasi nubwo hari gahunda nyinshi zabigenewe.

–          Ikibazo cy’ubucuruzi: u Rwanda ntirurabasha kwihaza mu by’ibanze rukenera ibyoherezwa mu mahanga ni bicye cyane ugereranyije n’ibitumizwa.

–          Umutwe urwanya Leta wa FDLR n’amashyaka arwanya Leta mu mahanga, uhora uteza kwikanga umutekano mucye no kubura amahoro arambye.

–          Imyumvire y’abanyarwanda igihungabanyijwe n’umwuka w’ikibi. Kubera amateka y’intambara na Jenoside abanyarwanda benshi baracyahorana kwikanga no gutekereza ko ikibi cyakongera.

–          Ubukene: nubwo abantu barenga miliyoni bavuye munsi y’umurongo w’ubukene, abakiwuri munsi baracyari benshi.

–          Ububanyi n’amahanga: Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ijambo ry’u Rwanda rikiri rito imbere y’amahanga, hari byinshi byo gukorwa ngo u Rwanda rugire ijambo rifatika. Bamwe mu bayobozi mu bihugu bituranyi batareba neza u Rwanda (Congo Kinshasa na Tanzania).

–          Amacakubiri ashingiye ku moko…Iki ni ikibazo kikigaragara cyane cyane mu bakuru. Nubwo hari ikizere ko kigenda kirangira, ariko kiracyabangamiye benshi mu banyarwanda.

–          Ibiyobyabwenge: Intambara ikomeye u Rwanda rugomba kurwana nayo rwayitsindwa hakabaho igihugu cy’abasazi mu myaka micye iri imbere.

–          Ikibuga cy’indege kimwe kandi gito cyane, ubwikorezi mpuzamahanga buracyagoranye.

–          Ingufu z’amazi n’amashanyarazi zikiri nke: Amashanyarazi ari kuri 14% gusa by’abanyarwanda.

–          Abayobozi bakomeye kurusha inzego bayobora. Inzego z’igihugu ziracyafite byinshi byo gukora ngo abanyarwanda bazizere kurenza uko bizera abayobozi bazo.

–          Imicungire y’umutungo wa Leta iracyari ikibazo. Haracyanyerezwa byinshi ababiryozwa bakaba bacye.

–          Ikibazo cy’abarokotse Jenoside batishoboye ntikirarangira magingo aya.

–          Ihindagurika ry’ikirere abanyarwanda ntibaryitayeho. Abanyarwanda benshi baracyangiza ibidukikijekubera kutamenya neza ingaruka zabyo kuri bo cyangwa ku bazaza inyuma yabo.

–          Abanyarwanda benshi mu mahanga badashaka gutaha ngo bubake igihugu cyabo. Benshi baracyumva batura mu mahanga, abandi barashora mu mahanga, ntibizeye neza igihugu cyabo.

–          Ishoramari ry’abikorera rikiri hasi, ibikorwa remezo bikiri bicye.

–          Isura y’u Rwanda mu baturage b’Isi itaracya, abenshi bumva ko hari ibintu biri guhinduka mu Rwanda ariko baracyaziho abanyarwanda bose kuba barakoze Jenoside. (Baricanye)

–          SIDA: Mu myaka 10 ishize u Rwanda rwagabanyije cyane imibare y’abanduraga SIDA, ubu ariko kwa muganga ahatandukanye mu gihugu bavuga ko imibare y’abari kwandura ubu iteye inkeke. Bisa n’aho abantu biraye cyane.SIDA ntikica, nyamara nta muti ifite.

–          Kwihaza mu biribwa, ibiciro by’ibiribwa by’ibanze ku masoko ntibyoroheye buri munyarwanda. Umuceri, imboga, imbuto, ibirayi, isukari…biracyakosha kuri benshi.

–          Gukunda igihugu biri he? Kuri benshi igihugu ni icya Perezida na ba Ministre n’abandi bayobozi, abandi buri wese areba we ubwe cyangwa urugo rwe, guharanira inyungu rusange si umuco muri rubanda, gukunda igihugu biraririmbwa gusa, kwikunda nibyo byeze cyane, buri wese akurura yishyira, u Rwanda nk’igihugu si ikintu cy’ibanze cyane, abiteguye kuvugira u Rwanda ni bacye mu gihe nta nyungu bwite babibonamo, inyungu rusange ziza inyuma ya bwite kuri benshi. Uburere mboneragihugu buri hasi cyane.

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uri umuhanga wowe wateguye iyi nkuru,chaumage tuzayibohora dute koko

  • Ibyarangiye nibyo bikomeye kurusha ibisigaye kuko ndabona ibisigaye natwe twagiramo uruhare kubishakira umuti.

  • ubushake abayobozi bacu bafite  rwo kubohora igihugu kuri ibi bibazo byose mubona buracyakomeje kandi ntituzahagaragara

  • So thoughtful. Keep it up Mr.Muzogeye, very analytical. Provided we as a whole we’re patriotic, the challenges highlighted would cease easily. No!  dukwiriye gufatanya naboyobozi bacu tukarwubaka. Abanyarwanda gutura hanze, gukorera hanze, bazi ngo nishema kandi aribyo gusekwa, Humura Rwanda ndabona wambaye icyeza, kandi uzagihorana ibyo byose twiteguye gukomera kumuhigo.

  • Ibi ndabyemeye kandi nu kuriU Rwanda ni urwacu ruzazamurwa na buri wese kuko akundi kaza imvura ihise dushyize hamwe twese tukibona kimwe ntabusumbane muri byose ibi bazo byasubizwa kuko urukundo hagati yacu nirwo rwatuyoboraUko mbibona ( I mean my suggestion) twivanemo burundu inzikaTwibagirwe ibyabaye tubabarirane aka Yezu wi Nazereti maze buri wese akunde undi nkuko yikunda Amahoro azataha iwacu maze ni Imana ize ibane natwe ibyo tubigezeho ntakibazo mubyo wavuze kitabonerwa umuti Kubabarira – kwibagirwa-kubaho twizeye ejo gufatanya twuzuye urukundo- nguyu umuti nyawo wuzuye kuko tuziyubaha twubahe nabandi maze u Rwanda rube nyabagendwa na amahanga yose azatuyoboka !Murakoze gutambutsa igitekerezo cyanjye

  • Reka nkubwire wa muagbo we:nibyo pe ibyo bibazo ariko ntibikomeye nkicyibazo cyamashuli yahozeho higa bamwe gusa,aho abanyrwanda bivuzaga magendu,aho abanyarwanda batuye hanze kungufu,aho habaga kaminuza imwe mugihugu,nibindi byinshi mwese abanyarwanda tuzi ibi rero byoroshye kuruta kunywa amazi akonje pe:niba imana itwishimira nka banyarwanda 2020 ibyo bindi bizaba byarangiye,tujye dukora iminsi mikuru yo gushima imana kubyo yakoze hamwe nabayobozi bacuye batuye no mwisengesho ryo gushima imana,kandi natwe tuba mu mahanga annual leave izajya ibera murwanda muburyo kwereka amahanga ko urwanda ruriho kandi atari urwo bigeze kubwirwa naba colony bacu? mugire amahoro yanyagasani,muzi indirimbo ya ciceli kayirebwa avuga at:HUMURA RWANDA tugomba kuyirimba twese kugirango buri muntu wese yumve ko urwanda rumureba apana kuru reba gusa.

    • Quin, nagirango nkubwire ko ikibazo atari kaminuza nyinshi mu Rwanda ikibazo nibiki wigisha murizo kaminuza zawe? wowe iyubona muri buri kaminuza hasohoka abagera kuri 800 buri mwaka ubona nta kibazo gihari? Ikindi kikwemeza ko kera kaminuza zari nke ariko abazivagamo bakaba ari intiti ishobora kujya no hanze ikirwanaho.Kuki akazi mu Rwanda kabonwa nabagande ndetse naba kongomani kandi abanyarwanda bicayaho?igisubizo ndumva ukizi.

  • urwanda ntiruteze ruzatera imbere kuko rwuzuyemo :ikinyoma cyahawe intebe-ubujura bw’umutungo rusange-abashinzwe kurinda uwo mutungo nibo bawiba-igihugu abayobozi-ubuyobozi buhora bwikanga baringa nta mishinga bwakorera abaturage-amoko,iyo haba ukuri ,amoko ntabwo ari ikibazo mu banyarwanda -ingufu nyinshi z’urubyiruko rumenengana mu mahanga-uburezi mu rwanda nta reme bufite-uburezi budashingiye kuri besoins z’igihugu-abanyarwanda bahorana urwikekwe bityo nta wufite umutima witerambere rirambyeigihugu cyubakiye ku rwikekwe nurwango ntabwo cyatera imbere!!!!!!!!!!!!!!!!!!!ibyo byari ibitekerezo byange kandi niko byumva ,ubwo ababibona ukundi twakungurana ibitekerezo

    • Kwiba umutuingo wigihugu ibyabanyarwanda batazagaruza nibyagiye mu gifu nahwibiri muma count mubihugu byo hanze uzarebe no muri libiya barabigaruje, bararye barimenge rero.

  • vuga uti Twaribohoye kuko izi nzu mbina aha zacitse kandi ubu tukaba dukataje mu iterambere risukuye, ahaba hakiri ibibazo bike nabyo birakemuka

  • Hari aho wacuritse. Burya igihugu gikundwa n’abaturage bakivunikira umunsi k’umunsi naho abayobozi bo ni barimo kukirya no kugisahura gusa nta rukundo naruke. Kereka wenda Perezida wenyine ariko nawe umuntu yakibaza niba ibiba byaba byaramunaniye kubikosora. Naho kubijyanye n’abacitse ku icumu  babaye abo kuriraho gusa ntacyo babamariye, wibagiwe kandi no kuvuga ko bakorerwa akarengane gatandukanye ntibabone kirengera. Niba nta nterahamwe itagifite ibintu byayo byabohojwe kuki badashyira ingufu mu by’abacitse ku icumu bambuwe. Kuriha n’akarengane k’imitungo yabohojwe na leta, benewabo cg abandi. Komisiyo ya ministiri w’intebe yabaye nk;iyo kwirira mission gusa no gutemberea igihugu.

  • yibagiwe ikibazo gikomeye cy’ubwiyongere bw’abaturage bugararaza ingaruka mu nzego zimwe z’ubuzima bw’igihugu nk’uburezi kubera ubucucike bw’abana mu mashuri abarimu ntibabashe kubakurikirana neza, amakimbirane ashingiye ku butaka kubera ari buke kandi abantu biyongera bikabije (tugeze ku bantu 415 kuri kilometre carré ukurikije ibyavuye mu ibarura ry’abaturage rishize), imihindagurikire y’ikirere kubera ubwinshi bw’abantu batema amashyamba n’umuhinzi ntiyeze neza ibyo yahinze kubera ikirere kitizewe (ibihe ntibigisimburana uko byari bimeze (umuhindo, urugaryi, impeshyi, itumba byariho mu bihe byashize) , abasohoka amashuri ya za Kaminuza batabona akazi kubera ubwinshi bwabo bushingiye ku bwiyongere bw’abaturage, abarwayi benshi mu bitaro kubera umubare w’abiyongera batajyanye n’ubushobozi bw’ibitaro,  hakwiriye kubaho ingamba zikomeye cyane zo kuboneza urubyaro ku bwanjye mbona ari cyo cyita rusange (igisubizo cyakemura ibindi bibazo byose ) hakwiriye guhinduka imyumvire y’abantu ishingiye ku muco n’idini abantu bakabyara abana bake bashoboka kugira ngo na Leta ibashe kubakorera igenamigambi rikwiriye babashe kugira imibereho myiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish