Digiqole ad

Kuwa gatanu, wakwambara iki ugiye kukazi?

 Kuwa gatanu, wakwambara iki ugiye kukazi?

Umunsi wo kuwa gatanu, ni umunsi wa nyuma wo gukora mu cyumweru gisanzwe mu bigo byinshi mu Rwanda.

Kuwa gatanu ugomba kwambara imyambaro n'inkweto bitakubangamiye na gato.
Kuwa gatanu ugomba kwambara imyambaro n’inkweto bitakubangamiye na gato. Innocent Ishimwe.

Abakorera Leta bo, kuwa gatanu ni umunsi udasanzwe kuko bakora igice cy’umunsi, andi masaha bakajya gukora Siporo, n’ubwo abenshi batayikora bahita bigira mubyabo.

Kuwa gatanu, mu gihe nta nama yiyubashye ufite ubundi uba ugomba koroshya ubuzima kugira ngo winjire muri weekend umeze neza.

Mu myambarire, ugomba guhitamo umwambaro n’inkweto bitakugora cyangwa ngo bikubangamire.

Ku bagabo, ushobora kwiyambarira ikpantalo y’ikoboyi (Jeans) cyangwa aga-cotton, hejuru ukarenzaho umupira. Akenshi, biba byiza wambaye umupira uriho ibirango bya Kompanyi ukorera.Ushobora no kwambara ishati zitakubangamiye, cyane cyane iz’amaboko magufi. Inkweto nazo zigomba kuba ari ubwo bw’inkweto zituma wumva uruhutse, atari ingozi.

Hanyuma ku bakobwa, kurimba ni byiza ariko wambaye ipantalo ukarenzaho agapira ka Kompanyi ukorera byarishaho kuba byiza.

Gusa, kuko hari abakora ahantu batagira imyambaro ya Kompanyi, igikuru mu myambarire yo kuwa gatanu ugiye ku kazi ni uguhitamo imyambaro n’inkweto bitaribukubangamire.

Mu gihe ugiye guhitamo umwambaro, ugomba kwibuka ko umwambaro ugiye kwambara ugomba kuba ukwegereye.

Imwe mu myambaro ushobora kwambara ugiye kukazi kuwa gatanu

Ipantalo ya Jeans n'akenda ko hejuru koroshye birajyana.
Ipantalo ya Jeans n’akenda ko hejuru koroshye birajyana.
Imwe mu myambaro ikorerwa mu Rwanda wakwambara kuwa gatanu.
Imwe mu myambaro ikorerwa mu Rwanda wakwambara kuwa gatanu.

Ushobora nawe kutwoherereza inkuru ku myambarire, amafoto y’uko wari wambaye cyangwa uko uteganya kwambara kuri email: [email protected]

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • IBI SE NI ITEGEKO/IBWIRIZA CYANGWA NI AMAHITAMO/AMARANGAMUTIMA Y’UMWANDITSI?

  • Ahubwo byaba byiza abakoze ba Leta bose hashyizweho Uniform kuri buri kigo bambara (nka kuriya RRA ibigenza), No1 Bizatuma duteza imbere Made in Rwanda, No2 Bizatuma abakozi bazigama amafranga kuko batazakenera imyenda myinshi yo guhinguranya, No3 Bizakuraho ipfunwe ryo kudahinduranya imyenda kuko bizaba bizwi ko ari itegeko!

  • @K
    umuntu ugifite ipfunwe ryo kudahinduranya imenda se urumva yavuzwa uniform? ahubwo akwiye kuganirizwa ninde se ugenga ubuzima bwe kudahinduranya se s’amahitamo ntibyaba amahitamo nabo ubundi icyangombwa n’isuku y’ako kamwe ufite,naho uniform kubakozi ba leta ni ukubangamira abantu kuko umuntu afite uburenganzira bwo kwihitiramo imyambaro ashaka

  • Ibi byose ni umwijuto…..icyangombwa ni ugutanga umusaruro l habit n fait pas le moine

  • KURI BYO BY’IMYAMBARIRE KUWA GATANU,NUMVA WAKWAMBARA ITIRININGI,UMUPIRA,KUKO KUBAKOZI BA LETA BAHITA BAJYA MURI SPORT NYUMA YA SAA SITA NUBWO BITUBAHIRIZWA 100%,CG BIZAKURWEHO BAJYE BAJYA MUKAZI KUKO NUBUNDI KADAKORWA BYITWAKO BARI MURI SPORT,LETA NAYO IZIBUKE KO MWALIMU NAWE SPORT ITAMUGWA NABI AYIKOZE NACYO BYAKWICA CYEREKA NIBA ATABARWA NKUMUKOZI WA LETA.

  • nic is it my brather
    if you had faithfully you know the evry smthng you adressed its Enough brathe thank you sir

Comments are closed.

en_USEnglish