Digiqole ad

Kurwana, ubusambanyi, ubusinzi…Muri Muhanga Technical Center

 Kurwana, ubusambanyi, ubusinzi…Muri Muhanga Technical Center

Bamwe mu banyeshuri bavugwaho ubusambanyi, ubusinzi, no guteza imvururu

Hashize igihe kitari gito mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Muhanga Technical Center) riherereye mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga rivugwamo imyitwarire mibi y’abana bahiga. Abaturiye icyo kigo n’abakoramo bavuga ko uburere abanyeshuri bafite buteye agahinda kuko babashinja kwibera mu busambanyi, ubusinzi, ubujura no guteza imvururu.

Bamwe mu banyeshuri bavugwaho ubusambanyi, ubusinzi, no guteza imvururu

Mu mpera z’icyumweru gishize mu kigo MTC hongeye kumvikana ibikorwa by’urugomo bikozwe na bamwe mu banyeshuri bahiga binakomeretsa bamwe mu bakozi b’ikigo.

Amakuru Umuseke washoboye kumenya ni uko izi mvururu n’imyigaragambyo byaturutse ku banyeshuri bari basabwe kutarenza amasaha bemerewe yo kwidagadura babyina nijoro bo bakanga kubyubahiriza, nyuma y’uko ubuyobozi bujimije amatara y’aho babyiniraga, bahitamo kwigaragambya bamenagura ibirahuri by’inyubako z’ishuri.

Abaturiye iki kigo bavuga ko batakambiye ubuyobozi kubera ibikorerwa mu kigo, aho bavuga ko hari ubusambanyi burenze n’ubusinzi ariko ngo ntihagire igikorwa, dore ko ishuri ryihagitse mu ngo rwagati z’abaturage ukaba utatekereza ko ryigiramo abanyeshuri.

Umuvugizi w’iri shuri, Emmanuel DUSHIMIMANA avuga ko izi mvururu zangije ibikoresho by’ishuri bifite agaciro k’amafaranga akabakaba miliyoni y’u Rwanda, ngo ikigiye gukurikiraho ni ukwishyuza ababikoze no kubirukana burundu.

Ati: “Twiyambaje inzego z’umutekano kugira ngo zihoshe abanyeshuri bari bagumutse ndetse zari zafunze bamwe mu gihe cy’iminsi ibiri.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga MUKAGATANA Fortunée yavuze ko bamaze igihe bagira inama ubuyobozi bw’iki kigo ariko ngo ntibugire na kimwe bukosora.

Avuga ko anenga bamwe mu babyeyi bahohereza abana kandi ntibite ku burere bwabo ahubwo bakabuharira ba nyiri kigo.

Yagize ati: “WDA niyo yagombye kugira uruhare mu guhagarika vuba na bwangu iri shuri cyangwa bagafata izindi ngamba.”

GASANA Jerome Umuyobozi Mukuru wa WDA avuga ko nta makuru yari afite ku myitwarire irebana n’imikorere y’iki kigo, ariko ko bagiye kubisuzuma bakabifataho umwanzuro.

Muri iki kigo bamwe mu banyeshuri bahiga babwiye Umuseke ko hari abanyeshuri bageze ku rwego rwo kuzana indaya mu kigo, kandi si ubwa mbere havuzwe ibibazo bikomeye biba ubuyobozi burebera.

Iri shuri ryamaze guhabwa izina ry’akabyiniriro rijyanye n’ibihabera bigayitse.

Hari abavuga ko abasangiye inyungu na ba nyiri kigo ari bo bashobora kuba babakingira ikibaba bigakomeza gutuma uburere burushaho kuba bubi kuko ngo nta gikosorwa.

Abaturiye ikigo bavuga ko barambiwe n’imyitwarire n’imikorere biranga iki kigo

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

23 Comments

  • ABAYOBOZI BA KINO KIGO SE BO BABA HEHE? REBA NAWE UKUNTU BAMBAYE!!! WAGIRANGO NI BA MAYIBOBO KWERI!!!BYAGEZE NO KU BATURANYI SE ABAKOZI N’ABAYOBOZI BARIHE!!!???

  • bambaye n’ibirenge weeeeee!!!

    • nonese Ubuntu uvuye kuri police aba asa ate?

  • Ubundi se abantu basa batya ni abanyeshuri?Mudufashe kuko nta gasura k’ishuri nagato bafite?Ikirenze kuri ibi iri shuli barifunge kuko birakabije si ubwa mbere rivuzwemo imico mibi no kubangamira abaturage baturanye naryo!

  • barakuze bajyane mukigo ngororamuco bagorprwe ibyo ni ugukabya

  • iki kigabo kirabeshya ngo giha abana uburezi kandi kibaha uburozi ikigo bagifunge babashyire ahandi uko ni ugushakisha amaramuko kandi adashaka kuniza ibintu

  • ibigo byigenga byo muri Muhanga secondaire na vtc nuko bimeze urebye icya UNIQUE wakumirwa ni icy’indaya gusa gusa kandi niko bihora nta mpinduka ubuyobozi burarebera gusa gusa

  • Ubushize abana bose mo muri icyo kigo MTC barwaye diyare bajya mu bitaro kiratekinika biragihira none kirongeye kandi

  • Mineduc irafunga za kaminuza igasiga umwanda nkuwo wangiza abana bakiri bato, uburaya ubusinzi ntabwo bikwiye mu bana nk’abo

  • Aha ubundi bahita kwa mucutse umumpe

  • ABANA B’UBU MUGANI WA YA NDIRIMBO!

  • Uziko umuseke mwanshyize kumunigo ? eeeeeeeeeeeeeeee amatora aregereje .

    • arikose bigera ago abaturage bayabaza ubuyobozi bw’ikgo burihe? harimo uburangare bw’abayobozi

  • Ibigoryi gusa

  • Iki kigo nimwicecekere mukihorere.Giteye ubwoba.Ubanza ariyo Sodoma na Gomora ivugwa muri Bible.Ahubwo mbona hari ibintu bitangaje bibera mu burezi abantu batamenya.Iki kigo hadategerejwe na MINEDUC na Police yonyine yagifunga kndi bikumvikana.Kuko yaba itabaye benshi.Abakobwa n’wbahungu bahiga babaye uturara two ku rwego rwo hejuru.Dore uburaya,dore ubusinzi.Biteye ubwoba ibibera kwa Emmanuel alias Mucutsumumpe!WDA itabare.
    Ariko namwe murebe iriya photo.

  • MBEGA AGAHINDA WEEEEEE NGAHO RERO NGO ABA BAVUYEMO ABAYOBOZI;CG ABAREZI NYAMARA UMWANA APFA MWITERURA

  • BUSINESS YO GUSHINGA IBIGO NKA BIRIYA NIYO IGEZWEHO ,ABANYESHURI BABAHA UBWISANZURE BWINSHI BURENZE IMYAKA YABO BIGATUMA BARENGERA , ABABYEYI BO KUBERA GUHIGA IFARANGA RYANABUZE BITUMA BATAMENYA UKO ABANA BABO BABAYEHO,ABANYESHURI BABA BISHAKIRA AHO UBUZIMA BWOROSHYE BABEMERERA KUDEFIRIZA, BAKABIMURA KUKO BABA BARISHYUYE AYABO ,NIBYO KOKO BAMWITA MUCUTSE UMUMPE DIRECTOR WAHO.

  • Ni abasaza aba banyeshuri ! Barakuze pe

  • Birababaje ibyirishuri

  • Sha ntakundi ariko abumwe agatukisha bose niho niga ariko nabantu bake gusa sibose pe

  • Ntagokuba cya citse 2 niga mvm 4 ntabirenze ureke abapaparazi gusa sibyiza pe gusebanya

  • Mwihe agaci mwitondere ibyo mutekereza sikobiri muzahagere murebemureke ibihuha erega ahantu hari abantu benshi bariya ntibabira so nitwa sinayobye kandi sinayobye pe niga ntaha kandi murugo bahanzanye babona ibindi bigo mwihasebya rero sibyo

    • Ibyavuzwe muri iyi nkuru ntaho bihuriye n’ukuri ahubwo bishingiye ku mashyari niko mbibona nk’umuturanyi w’iri shuri

Comments are closed.

en_USEnglish