Digiqole ad

Kuri Manda ya II, Paul Kagame yageze ku ntego mu ITERAMBERE RY’URUBYIRUKO?

 Kuri Manda ya II, Paul Kagame yageze ku ntego mu ITERAMBERE RY’URUBYIRUKO?

Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari ibyo yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari.

Tariki 6 Nzeri 2010 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ya kabiri. Hari ibyo yemeye kugeza ku banyarwanda mu myaka irindwi yari yatorewe.
Tariki 6 Nzeri 2010 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ya kabiri. Hari ibyo yemeye kugeza ku banyarwanda mu myaka irindwi yari yatorewe.

Inkuru iheruka yagarutse ku ‘Inkingi ya mbere y’Imiyoborere myiza’, muri Porogaramu ya gatanu y’UBUBANYI N’AMAHANGA”

Uyu munsi turareba kuri Porogaramu ya gatandatu y’ITERAMBERE RY’URUBYIRUKO.

Muri iyi Porogaramu, Guverinoma yiyemeje gukomeza gutoza urubyiruko umuco wo gukunda Igihugu, kwikemurira ibibazo no kurufasha kubona umurongo uboneye watuma rurushaho kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kuko ari rwo mbaraga n’amizero byacyo.

Ingingo ya mbere kuri iyi Porogaramu; ivuga ku kwongera umubare w’amakoperative y’urubyiruko hashyirwaho Amakoperative mashya nibura 350 no gukurikirana imikorere yayo;

Mu Rwanda habarurwa amakoperatives 8 010, higanjemo, harimo nyinshi z’urubyiruko.

Mu buhinzi, mu bworozi, muri servisi, mu ikoranabuhanga, mu bwikorezi n’ahandi hagiye hashingwa koperative nyinshi cyane, nyinshi kandi z’urubyiruko. Mu buhinzi gusa habarurwaga 2 033 mu myaka ibiri ishize (imibare ya RCA).

Politiki yo kwishyirahamwe mu makoperative agamije inyungu yarumviswe henshi mu gihugu, umusaruro wayo nawo wagiye ugaragara mu iterambere ry’urubyiruko hamwe na hamwe. Gusa hagaragajwe ikibazo gikomeye cy’imicungire y’amakoperative ituma amenshi ahomba agafunga.

 

Ingingo ya kabiri; iravuga ku kubaka ubushobozi bw’urubyiruko (ubumenyi n’ubumenyi ngiro) ku buryo umubare w’abadafite umurimo ujya munsi ya 5%; muri urwo rwego, buri mwaka hazajya haboneka imirimo mishya 200,000 itari iy’ubuhinzi.

Aha, Leta yahaye imbaraga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ku buryo umubare w’abitabira aya mashuri wazamutse  cyane.

Mu 2011, u Rwanda rwari rufite amashuri y’imyugangiro 251 yigagamo abanyeshuri 67,919. Mu 2015, amashuri yari amaze kuba 383 afite abanyeshuri 94,373, nk’uko imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ibigaragaza, mu gitabo cya “Statistical Year Book- 2016.

Gusa, ku bijyanye n’akazi mu rubyiruko ho ubundi bushakashatsi bw’iki kigo “Labour Force Survey 2016” bugaragaza ko mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30, urudafite imirimo ari 15.9%.

Gahunda yo guhanga imirimo ibihumbi 200 yo nubwo itagezweho 100% Leta yabashije guhanga imirimo irenga ibihumbi 100 buri mwaka nk’uko bikunze kugaragazwa muri raporo zinyuranye, ndetse n’iyatanzwe na Minisitiri w’Intebe ku bikorwa bya Guverinoma mu mwaka ushize.

Ingingo ya gatatu; Muri iyi ngingo Guverinoma yahize kwongera ingufu mu mikino n’imyidagaduro ku buryo Ikipe y’Igihugu ya Football izagera mu myanya 10 ya mbere muri Afurika naho amakipe y’Igihugu ya Volleyball na Basketball akagera mu myanya itatau ya mbere muri Afurika.

Ubu, Amavubi y’umupira w’amaguru akunze kubarizwa hagati y’umwanya wa 20 na 30, (ubu ni aya 24 muri Africa) ndetse yanasubiye inyuma ugereranyije no mu myaka nk’icumi ishize.

Mu mikino y’intoki ya Volleyball na Basketball intego ya Guverinoma ntiyagezweho kuko muri iyi mikino u Rwanda rutari mu myaka itatu ya mbere.

Gusa, mu mukino w’amagare utari muri iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi wo warazamutse cyane, ku buryo u Rwanda ruhora mu myanya ya mbere itanu muri Africa. Kandi irushanwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda” rirushaho kwamamara mu Rwanda no mu mahanga.

Mu mikino n’imyidagaduro kandi muri iyi Manda ya Perezida Kagame, u Rwanda rwakiriye imikino nyafurika nka “CAN U17” n’imikino ya “CHAN 2016”.

Nubwo amaserukiramuco yagiye akendera, hari ibindi bikorwa by’imyidagaduro muri Muzika nk’irushanwa rya “Primus Guma Guma” rihuza urubyiruko rwinshi hirya no hino mu gihugu.

Ingingo ya kane; Iravuga ku gushyiraho gahunda ifasha urubyiruko kwibonera ibikoresho by’ubwubatsi bitangiza ibidukikije nko kubafasha kubona imashini za hydraform n’amatanura ya kijyambere kugira ngo rushobore kwiyubakira mu midugudu no mu mijyi.

Izi mashini zigezweho zo mu bwoko bwa “MH7 Hydraform” zikora amatafari ari hagati ya 600 na 25 000 ku munsi zazanwe mu Rwanda, gusa biri mu mashuri y’imyugangiro nka IPRC-Kigali, IPRC-South, Gishari Integrated Polytechnic, EST-Busogo na Nyamata TSS gusa.

Ingingo ya gatanu; Ni ugukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zifasha urubyiruko kugira ubuzima buzira umuze harimo no kubaha amakuru ya ngombwa abafasha guhindura imyumvire n’imyifatire ku myororokere, kurwanya ibiyobyabwenge, ubusinzi, n’izindi ngeso mbi;

Ubukangurambaga bunyuranye bugamije gukangurira urubyiruko kugira imyumvire n’imyifatire ku myororokere bwarakozwe ku bufatanye bwa Leta n’ibigo nka ‘Imbuto Foundation’, gusa ntibyabujije ko imibare y’urubyiruko rutwara inda zitateganyijwe ikomeza kuba hejuru cyane cyane mu bicye by’icyaro.

Umwaka ushize, Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ‘CLADHO’ wamuritse ubushakashatsi wakoreye ku bana b’abakobwa 818 bo mu Turere 10 batewe inda zitateganyijwe, abagera ku 10% bavuze batewe inda kubera ko badasobanukiwe n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, naho 64% bo ngo bishoye mu busambanyi bwabaviriyemo gutwara inda z’indaro kubera kutanyurwa n’ibyo ababyeyi babaha.

Binyuze mu mikino n’imyidagaduro kandi Polisi y’igihugu n’izindi nzego za Leta bashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge, ubusinzi, n’izindi ngeso mbi, ndetse hashyirwaho ibigo ngororamuco n’ikigo gifasha ababazwe n’ibiyobyabwenge kubireka kiri ku kirwa cy’i Wawa, mu Kiyaga cya Kivu.

Ingingo ya gatandatu; Iravuga ku guteza imbere ubusabane n’ubuhahirane bw’urubyiruko mu gihugu no mu mahanga, urubyiruko rw’u Rwanda rukagira uruhare mu buyobozi bw’Imiryango Mpuzamahanga y’Urubyiruko.

Aha, urubyiruko rw’u Rwanda bigaragara ko rusigaye rwaritinyutse, rukaba ruhatanira imyanya y’imiryango mpuzamahanga y’urubyiruko ndetse n’inzego z’urubyiruko ku rwego rw’akarere, Africa n’isi muri rusange, nk’imiryango ihuza abanyeshuri cyangwa abanyamwuga mu byiciro binyuranye.

Uretse ku rwego mpuzamahanga kandi, mu Rwanda urubyiruko rwakomeje gutezwa imbere binyuze mu nzego zarwo zihariye nk’Inama y’igihugu y’urubyiruko, Minisiteri y’urubyiruko n’inkoranabuhanga, no mu myanya yagenewe urubyiruko mu nzego zose zifata ibyemezo.

Hanashyizweho kandi gahunda n’imishinga igamije gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo cyangwa imishinga myiza nka Innovation village, Klab, Fablab, Ikigega cy’ubwishingizi ‘BDF’ n’ibindi.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Iki kibazo cyerekeranye n’iterambere ry’urubyiruko ni ingorabahizi cyane. Kukibonera umuti ntibyoroshye. Uretse ibyo kwirarira rwose tujye tuvugisha ukuri: ikibazo cyo kubonera akazi urubyiruko no gutegura izindi gahunda ziruteza imbere hano mu Rwanda kirakomeye. Niyo mpamvu gikwiriye gushyirwamo ingufu n’amafaranga bihagije mu gihe kiri imbere niba koko dushaka guteza urubyiruko rw’i Rwanda imbere.

    Kuri iyi Manda ya II irangiye, yego twavuga ko abayobozi b’igihugu bagerageje uko bashoboye, ariko rero mu by’ukuri biragaragara rwose ko urubyiruko mu Rwanda ubu rufite ibibazo by’insobe. Mujye mugenda muri za Familles hano mu mujyi no mu cyaro mwibarize ababyeyi bafite abana b’abasore n’inkumi cyangwa se mwibarize abo basore n’izo nkumi ubwazo babibwirire ibibazo nyabibazo bahura nabyo, nibwo muzamenya ukuri. Naho kwicara mu biro umuntu agategura Raporo ashingiye ku biri mu mpapuro gusa rwose ibyo ntabwo byerekana ishusho nyayo y’ibibazo bihari. Ndetse izo Raporo zo mu biro akenshi baranazitekinika kugira ngo bashimishe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

    Urugero rwa hafi, nk’ubu bavuga ngo Ikigega cy’ubwishingizi “BDF” cyashyizweho ngo gifashe urubyiruko mu mishinga yo kwiteza imbere, ariko nk’ubu ufashe urugendo ukajya muri buri Karere, cyangwa bishobotse muri buri Murenge, ugahamagara urubyiruko rwaho noneho ukababaza abo icyo kigega cya BDF cyaba cyarafashije, ibisubizo baguha wakumirwa!!! Ndetse uramutse ugize ubutwari ukajya gukora igenzura nyaryo ugahamagaza amadosiye yose yerekeranye n’inkunga za BDF ugasaba ko baguha n’amazina y’abantu ba nyabo bazihawe, hanyuma wabona ya mazina ukajya kwishakira kuri terrain abo bantu babonye izo nkunga, ushobora gutungurwa no kubona ko abo bahawe inkunga za BDF ari abantu bari basanzwe bifashije. Itangwa ry’inkunga za BDF harimo ikimenyane nyakimenyane.

  • ibyo muvuga byose mukore uko mushoboye mukemure ikibaza cyabanyeshuri bigitwe bafungiwe bishingiye kumaherere kuko mubyukuri aba bantu ba mineduc babeshye nyakubahwa president kuko mwibukeko ishuri ryigitwe ryemererwa gutanga diplome byaturutseko we ubwe yiyiziye asanga ntakibazo dufite ndetse asiga ahateye inkunga yewe umwami ntiyica hica rubanda koko ndabibonye

    • Uwakwigishije inyajwi n’ingombajwi niwe wahemutse ! Wowe uri aho gusa urateza ubwega ngo wiga i Gitwe muri kaminuza; ariko nyamara no kwandika Ikinyarwanda cyo rurimi kavukire rwawe ni ikibazo cy’ingorabahizi. Inyuguti nkuru reka da ! Utwatuzo reka da ! None rero tuza, tuza nk’inono y’abasindi n’ababanda, ureke abashinzwe uburezi bashakishe iryo reme mwirirwa musabiriza.

  • Niba hari ibintu bigoye ku isi biri mu bihangayikishije abayobozi, ni management y’urubyiruko! Kuba rero hari intambwe Kagame yateye akagira aho avana urubyiruko naho arugeza hashimishije, ni intambwe ikwiye gushimirwa.

    • Yabakuye he abageza he? Ahubwo numva igikwiye nuko muri iyi manda ya 7 agiye gutorerwa yagira ikibazo cy’urubyiruko n1. RSSB yongeye imyaka ya pension muri manda ishize, bituma abagakwiye kubona imirimo murubyiruko batakabona. Ikindi n’uko abantu bamaze mukazi igihe kirenze imyaka 30, cyangwa bafite imyaka nka mirongo 55 bari bakwiye, kujya muri retraite bagahanga imirimo kuko bo baba bazi aho gutangirira. Ariko usanga imyaka ya retraite ari 65, ruswa n’imikorere mibi ituma abatangiye kwikorera bananizwa, Imisoro iri hejuru cyane, systems yo guhora abantu basabwa gutanga amafaranga mu midugudu…. kandi byakagiye muri budget ya Leta…,abaturage birirwa basiragira k’ubuyobozi aho gukora (None se iyo abaturage nka 50 barenga biriwe kumurenge, akagari,…ntibabakemurire ibibazo abo bantu barya iki iyo batashye–saving)

      Numva igikwiye ari ukunoza imikorere, leta ikisubiraho kabisa, hanyuma bakareba ibyafasha abantu gutera imbere aho guhora bakora repport zitekinitse. Ubundi umuyobozi ukora rapport itekinitse yakagombye kwirukanwa kuko aba ari impapuro mpimbano.

  • H E yaragerageje kuko ubu amashyirahamwe y’urubyiruko yariyongereye, munzego za Leta n’izigenga hagaragaramo urubyiruko rukora kandi neza, ndetse tutibagiwe n’abashoboye kwihangira imirimo, bivuye kukuba baroroherejwe kubona ingwate, n’ibindi byinshi byagezweho.

    Gusa kandi inzira iracyari ndende kuko igihugu cyacu kigizwe n’umubare munini w’urubyiruko, kuburyo kurubonera akazi atari ibintu bikemuka mucyumweru kimwe. Ariko kandi birashoboka, haramutswe hashyizwemo izindi mbaraga nyinshi.

    Ibikwiye gukorwa:
    1. Hakwiye kunozwa amabwiriza ndetse n’amategeko agenga amakoperative kugirango urubyiruko rworoherezwe kurushaho mu ukwishyirahamwe.

    2. Hagombye kurebwa uburyo akazi ko munzego zo hejuru, kataguma gukorwa gusa n’abasaza kuko akenshi usanga abakiri bato bashobora kugakora neza. ibyo kandi byatuma banagira ubunararibonye hakiri kare kuko baba batozwa n’abakuze.

    Urugero: niba minisitri muri ministere y’ubuhinzi afite imyaka 60, Umunyamabanga wa leta muri iyo ministere yagombye kuba atarengeje imyaka 35 ans.

    3. Kuzamura k’uburyo butajenjeka ireme ry’uburezi kugirango natwe tubashe kugira urwego rutuma tubasha guhangana n’abandi ku isoko. Turacyari hasi. Ibi ndazi ko byatangiye gukorwa ariko nihashyirwemo imbaraga

Comments are closed.

en_USEnglish