Digiqole ad

Kuri Manda ya II P.Kagame yageze ku ntego mw’ITERAMBERE RY’UBURINGANIRE?

 Kuri Manda ya II P.Kagame yageze ku ntego mw’ITERAMBERE RY’UBURINGANIRE?

Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi make ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mu byo Perezida Paul Kagame yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari.

Tariki 6 Nzeri 2010 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ya kabiri. Hari ibyo yemeye kugeza ku banyarwanda mu myaka irindwi yari yatorewe.
Tariki 6 Nzeri 2010 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ya kabiri. Hari ibyo yemeye kugeza ku banyarwanda mu myaka irindwi yari yatorewe.

Inkuru iheruka yagarutse ku ‘Inkingi ya mbere y’Imiyoborere myiza’, muri Porogaramu ya gatandatu y’ ‘ITERAMBERE RY’URUBYIRUKO’.

Uyu munsi turareba kuri Porogaramu ya karindwi y’ITERAMBERE RY’UBURINGANIRE BW’ABAGORE N’ABAGABO igizwe n’ingingo enye.

Muri iyi Porogaramu, Guverinoma yiyemeje gukomeza guharanira kurandura burundu inzitizi zose zikibangamiye iterambere ry’umugore binyuze mu bikorwa bikurikira:

Ingingo ya mbere kuri iyi Porogaramu; Ivuga ku Gukomeza gushimangira ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo muri gahunda zose z’Igihugu, gukurikirana ko byinjizwa mu igenamigambi no mu ngengo y’imari y’inzego zose ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko abushimangira; abazi gusoma no kwandika bari hagati y’imyaka 15 na 24 bakaba nibura 95%.

Kuri iyi ngingo, bigaragara ko hari ibyakozwe haba mu gishyiraho amategeko adaheza abagore ku mitungo y’umuryango no mu nzego zifata ibyemezo.

Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, ingingo ya 54 ivuga “Uburinganire bw’abana mu izungura” ivuga ko   amategeko mbonezamubano yemera ko ari abana b’uwapfuye bazungura ku buryo bungana nta vangura hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa.

Iri tegeko riha umwanya n’ijambo umugore mu kugira uruhare mu gucunga umutungo w’abashakanye kandi iyo umugabo we apfuye, umugore ni we usigarana umutungo w’urugo.

Raporo yitwa Gender gap report 2016, ikorwa na World Economic Forum, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu ku Isi, nyuma y’ibihugu nka Iceland (1), Finland (2), Norway (3), Sweden (4) mu bihugu 141 byakoreweho ubushakashatsi mu bijyanye no guteza imbere abagore.

Uretse kuba u Rwanda rugendera ku ihame ryo guha abagore amahirwe angana na 30% mu myanya ipiganirwa ifatirwamo ibyemezo, u Rwanda ruyoboye Isi mu kugira Abagore benshi bari mu Nteko Nshingamategeko, na 63.8%, igihugu cya Bolivia gifite 53.1% by’abagore mu Nteko, Cuba 48.9%,  Seychelles 43.8% na Sweden 43.6%.

Nyamara mu nzego zimwe na zimwe haracyari icyuho mu kugira abagore benshi bazirimo ugereranyije n’abagabo, nko mu Nama Njyanama z’Inzego z’ibanze, raporo ya Naver Again Rwanda “Social healing and Participatory governance” igaragaza ko batagera no kuri 30%, nubwo Raporo ya Mnisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yitwa ‘The Gender Dividend igaragaza ko muri Njyanama mu nzego z’ibanze abagore ari 43,6% muri Njyana z’Uturere.

Raporo y’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura yitwa “REPORT ON BROADCAST MEDIA CONTENT MONITORING” igaragaza ko abagore bari mu itangazamakuru rivuga n’iry’amashusho ari 27% gusa.

Ingingo ya kabir; Ni iyo gukomeza gushishikariza abagore kwibumbira mu makoperative, kugana ibigo bitanga inguzanyo no guhuza ibikorwa byabo n’ibikenewe ku isoko, nibura ½ cy’abahabwa inguzanyo mu Murenge SACCO n’ibindi bigo by’imari iciriritse, n’amabanki bakaba ari abagore.

Raporo ya Mininisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yitwa, “The Gender Dividend” igaragaza ko umubare w’abagore bafite konti zo kubitsaho amafaranga wazamutse.

Muri 2011/12 ingo ziyobowe n’abagore 27,9% ni zo zari zifite konti yo kubitsaho amafaranga, muri 2013/14 zageze kuri 40,0%.

Abagore bagiye mu bigo by’imari cyangwa mu bundi buryo buzwi bwo guhererekanya amafaranga bitari banki, bavuye kuri 16% mu 2012, bagera kuri 39% muri 2016.

Iyi raporo igaragaza ko abagore batagihezwa ku mafaranga, kuko guhezwa byavuye kuri 32% muri 2012 bigera kuri 13% muri 2016.

Gahunda ya hangumurimo yageze ku bagore 42% mu gihe abagore bafunguje konti mu murenge SACCO Cooperatives, ari 46%.

Nubwo bimeze gutyo ariko Raporo ya Banki Nkuru y’Igihugu ivuga uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, igaragaza ko mu bihembwe bitatu bya nyuma muri 2015, hatanzwe Miliyari 742.2 z’amafaranga y’u Rwanda nk’inguzanyo, 40.9% yahawe abantu ku giti cyabo, mu bahawe inguzanyo 77% bari abagabo, mu gihe 23% ari bo bari abogore.

Ingingo ya gatatu; Igaruka ku kwinjiza muri buri kigo nderabuzima gahunda ya “ISANGE” ifasha abahohotewe. Raporo y’Urwego rushinzwe kurebera Abagore (Gender Monitoring Office) ya 2015/2016 igaragaza ko Isange One Stop Centers mu gihugu ari 26.

Raporo ya MIGEPROF igaragaza ko kuva muri 2009 kugeza muri 2016 hubatswe Isange One Stop Centers (Ibigo bifasha abahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina) 28, ariko intego ya Guverinoma y’u Rwanda ikaba ari uko nibura zizaba zageze kuri 43 mu mpera za 2017.

Ingingo ya kane; Ivuga gukomeza kubaka ubushobozi bwa za Komite zo kurwanya ihohoterwa ku nzego zose, ihohoterwa rigacika burundu”.

Hagiyeho amategeko akumira ihohoterwa rishingiye ku gitsinza. Itegeko no 43/2013 ryo ku wa 16 Kamena 2013 rigenga ubutaka, riha Abagore uburenganzira ku kugira ubutaka no kubukoresha kimwe n’abagabo.

Itegeko nomero 10/20/2013 ryo ku wa 11 Nyakanga 2013 rigenga imitwe ya politiki n’abanyepolitiki, ribuza ivangura rishingiye ku gitsina, ubwoko n’idini. Naho itegeko no 0003/2016 ryo ku wa 30 Werurwe 2016 rigena Ikiruhuko cy’umugore wabyaye, rimugenera ikiruhuko cy’amezi atatu kandi agahembwa umushahara 100%.

Nubwo bimeze gutyo haracyavugwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ruswa y’igitsina, abana b’abakobwa baterwa inda bakiri ku ntebe y’ishuri cyangwa batarageza ku myaka y’ubukure, ubuharike mu miryango, ubucuruzi bw’abana b’abakobwa, ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’umubare mu nini w’abagore bacuruza agataro bagihura n’ihohoterwa.

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ibyo twita uburinganire mbona byararangiye bihindutse gutekinika aho abagore bahabwa imyanya batakoreye ngo turi mu buringanire. Abagore nabo barashoboye ntawakagombye kubaha imyanya y’ubuntu, bagomba kwerekana icyo bashoboye ubundi bakayishyirwamo, naho za 30% mbona arizo kurangaza ba rutuku kugirano bumveko gahunda ya free masonry tuyigeze kure. Ibyo twita uburinganire abagore babyumvise nabi kuburyo iyo gahunda igeze kure isenya umuryango nyarwanda kandi twumva ataricyo yakagamije. Nako ubu ibigreweho ngo nta mutware mu rugo bose bararinganiye, umugore ashobora kuba umugabo n’umugabo gutyo. Ntabwo nabeshya ngo uburinganire bwarabaye kuko haje ubushyamirane ahubwo buturutse ku myumvire mibi yiyo gahunda. Free masonry izatwirangiriza.

  • Ibyo twita uburinganire mbona byararangiye bihindutse gutekinika aho abagore bahabwa imyanya batakoreye ngo turi mu buringanire. Abagore nabo barashoboye ntawakagombye kubaha imyanya y’ubuntu, bagomba kwerekana icyo bashoboye ubundi bakayishyirwamo, naho za 30% mbona arizo kurangaza ba rutuku kugirano bumveko gahunda ya free masonry tuyigeze kure. Ibyo twita uburinganire abagore babyumvise nabi kuburyo iyo gahunda igeze kure isenya umuryango nyarwanda kandi twumva ataricyo yakagamije. Nako ubu ibigreweho ngo nta mutware mu rugo bose bararinganiye, umugore ashobora kuba umugabo n’umugabo gutyo. Ntabwo nabeshya ngo uburinganire bwarabaye kuko haje ubushyamirane ahubwo buturutse ku myumvire mibi yiyo gahunda. Free masonry izatwirangiriza nidukomeza kumiragura ibyo iduhaye byose.

  • Ariko se icyo u Rwanda rwari rukeneye, ni uburinganire bw’umugore n’umugabo, cyangwa ni ubwuzuzanye n’ubufatanye bwa bombi n’urubyaro rwabo? Gender yumvikana nk’uburinganire yo izarikora. Turareshya irashonjesha.

  • Ikintu giteye impungenge kurusha ibindi muri iri terambere rya gender, ni ukubona umubare munini cyane w’abagore bageze mu buyobozi bukuru bw’igihugu babikesha kuba abafasha, bene wabo cyangwa inshoreke za ba Afande n’abayobozi bakuru b’igihugu, cyane cyane abakibohoje. Iyo abo bagore batangiye kwigisha uburinganire, abandi bagore bazi iturufu yabo iyo ari yo, baba babaryanira inzara cyangwa bahigima.

    • Iyo umugabo wari umuyobozi mukuru mu nzego za gisivili cyangwa iz’umutekano atakarijwe icyizere akicazwa ku gatebe, ukabona akurikiwe n’umugore we na bene wabo b’abagore bari mu myanya myiza, bose bagasezererwa urusorongo, nibwo ubona ko gender balance mu buyobozi bwacu yubatse ku musingi udakomeye.

Comments are closed.

en_USEnglish