Digiqole ad

Kuri Manda ya II P. Kagame yageze ku ntego mu ‘Ubucuruzi, Inganda, n’Ubukerarugendo’?

 Kuri Manda ya II P. Kagame yageze ku ntego mu ‘Ubucuruzi, Inganda, n’Ubukerarugendo’?

Tariki 6 Nzeri 2010

*Uyu munsi turareba ku Ubucuruzi, Inganda n’Ubukerarugendo

Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari ibyo yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”.

Tariki 6 Nzeri 2010 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ya kabiri. Hari ibyo yemeye kugeza ku banyarwanda mu myaka irindwi yari yatorewe.
Tariki 6 Nzeri 2010 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ya kabiri. Hari ibyo yemeye kugeza ku banyarwanda mu myaka irindwi yari yatorewe.

Raporo “Detailed Progress Report of the 7YGP (2010-2017) – Economic cluster” yo ku 25 Kanama 2016 ya Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) igaragaza ko muri rusange imihigo ikubiye muri iyi Nkingi y’UBUKUNGU, igera ku gipimo  cya 72% yari ikiri gukorwa kandi itanga ikizere ko izarangirira igihe (On Track), indi  gipimo cya 23% igaragara nk’izagerwaho ariko nyuma y’igihe, n’indi igera ku gipimo cya 5% bitazwi igihe izatangirira n’igihe izarangirira.

By’umwihariko Pogaramu ya kabiri ivuga ku guteza imbere Ubucuruzi, Inganda n’Ubukerarugendo ari nayo tugiye kugarukaho, iriya Raporo igaragaza ko muri Kanama 2016 mu mihigo yari iri muri iyi Porogaramu, igera kuri gipimo cya 76% yari ikiri gukorwa kandi itanga ikizere ko izarangirira igihe, indi igera kuri 14% igaragara nk’izagerwaho ariko nyuma y’igihe, naho indi igera ku 10% ntibizwi igihe izatangirira n’igihe izarangirira.

Mu rwego rwo guteza imbere inganda n’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubucuruzi mpuzamahanga, Guverinoma izibanda kuri ibi bikurikira:

 

Mu bucuruzi

Ingingo ya mbere; Ivuga ku kurangiza ishyirwaho rya “Kigali Special Economic Zone” kandi igakora.

Iyi ntego yagezweho aka gace k’inganda kamaze hafi imyaka itatu kuzuye ndetse gakoerwamo n’inganda nyinshi.

Raporo ya MINECOFIN yo muri Kanama 2016, igaragaza ko igice cya mbere cya ‘Kigali Special Economic Zone’ kigizwe na Hegitari 98, kikaba gikoreramo abashoramari 79. Abashoramari 40 bari baramaze kubaka inganda zabo ndetse bakora, abandi 39 bakiri mu bikorwa byo kubaka, abandi batanu bakirimo gukusanya amafaranga yo gushora.

Ikiciro cya kabiri cyo ngo kikaba kigizwe na Hegitari 178, cyo kikazakorerwamo n’abashoramari 19, kugeza icyo gihe abashoramari bane (4) barakoraga, batatu (3) bakirimo kubaka, abandi 12 nabo ngo bamaze gufata ibibanza nubwo bari bataratangira kubaka, byibura uyu mushinga ngo ukaba wari ugeze ku gipimo cya 85% ushyirwa mu bikorwa mu byiciro byombi.

Ubu ndetse iyi gahunda ikaba iri no kwagurirwa mu turere, dore ko naho hari kubakwa uduce twihariye tw’inganda.

Ingingo ya kabiri; Igaruka ku gushyiraho uburyo bunoze bufatika bwo guteza imbere ubucuruzi bw’ingeri zose n’ibihugu duhana imbibe.

Aha, MINECOFIN yavugaga kohashyizweho gahunda zirimo kubaka amasoko yegere imipaka, arimo irya Rusizi (I na II ryari rigeze ku gipimo cya 90% ruzura, irya Cyanika na Burera, iryo ku Akanyaru ryari ryaruzuye ku gipimo cya 100%, irya Rubavu, Nyamasheke, Karongi, Nemba (Bugesera), Rwempasha na Rusumo. Aha, kandi habayeho no gufasha abacuruzi n’inganda kwitabira ama Murikagurisha atandukanye mu Rwanda no hanze, ndetse na gahunda zishobora kubafasha kwagura amasoko yabo.

Ingingo ya gatatu; Ivuga ku gukomeza gufasha abikorera gukora ibicuruzwa bifite ubuziranenge bishobora guhangana n’ibindi bicuruzwa ku isoko mpuzamahanga;

Binyuze muri Minisiteri ishinzwe ubucuruzi, abanyenganda bashyiriweho amahirwe anyuranye agamije kubafasha gukora ibicuruzwa bifite ireme rishobora guhangana, ariko kugeza n’ubu abaguzi baracyanenga byinshi mu bikorerwa mu Rwanda, n’abakora ibifite ireme ryishimirwa na benshi usanga ibiciro biri hejuru nabyo bikinubirwa n’abaturage.

Hashyizweho ibipimo “standards” by’ibikorerwa mu Rwanda bigera kuri 939, ibigera 851 biranozwa, naho ibipimo 238 bisubirwamo. Ibicuruzwa (products) bigera ku 148 bihabwa ibyangombwa by’ubuziranenge,

Ingingo ya kane; Ivuga ku guha ingufu urwego rw’isoko ry’imigabane n’ibindi bigo by’imari bitanga inguzanyo y’igihe kirekire kugira ngo byorohereze abashoramari.

Muri iyi Manda n’ubwo isoko ry’imari ryarushijeho gutera imbere byaba mu kumenyekana no kwiyongera kw’ibicuruzwa, ubu ririho ibigo umunani, Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) 12 Leta izarangira kwishyura hagati y’umwaka utaha wa 2018 – 2031; Ndetse n’impapuro mvunjwafaranga z’umwenda w’abikorera (Corporate Bond) ebyiri.

Nubwo iri soko ritaragera ku rwego rw’amasoko y’imari n’imigabane yo mu Karere ariko riri kugenda ritera imbere, dore ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kujya ishyira ku isoko impapuro z’agaciro mvunjwafaranga buri gihembwe.

Ingingo ya gatanu, ivuga ku kubaka ikigo cy’imurikagurisha mpuzamahanga mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.

Umushinga wo kubaka iki kigo mpuzamahanga uracyari mu mpapuro. Gusa, Leta ubu ifite ubutaka i Gahanga mu Karere ka Kicukiro bugomba kuzubakwaho iki kigo.

 

 

Mu rwego rw’inganda

Ingingo ya gatandatu; Ivuga ku gushyiraho igishushanyombonera cy’inganda (Industrial Master Plan); umusaruro w’inganda uziyongeraho 12% buri mwaka; bityo inganda zigire uruhare rurenze 20% mu musaruro w’imbere mu gihugu (GDP) zivuye kuri 15%.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibaruririshamibare (NISR) kigaragaza ko mu 2010 uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) rwari 15%, mu mwaka wakurikiyeho wa 2011 ruzamukaho gato rugera kuri 17%, gusa rukomeza kuguma aho kugera mu mwaka ushize wa 2016 rwari rukiri kuri 17%.

Uruhare rw'inzego nkuru mu musaruro mbumbe w'u Rwanda kuva mu myaka 7 ishize.
Uruhare rw’inzego nkuru mu musaruro mbumbe w’u Rwanda kuva mu myaka 7 ishize.

 

Ingingo ya karindwi; Igaruka gufatanya n’urwego rw’abikorera gushyiraho inganda zikora ibicuruzwa bisimbura ibitumizwa mu mahanga (amavuta yo guteka, imyenda y’ibikomoka ku budodo, impu, ibikoresho by’ubwububatsi, imiti, ibikoresho bya pulasitiki bitangiza ibidukikije) n’izikora ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga; hatezwa imbere n’ibihangano by’ubukorikori.

Aha hari ibyakozwe n’ibitarakozwe, umushinga w’Amagweja wari uje gukemura ikibazo cy’ibikoresho by’ibanze mu nganda z’imyenda n’uko waje guhomba ni kimwe mubyo benshi bakibazaho.

Ingingo ya Munani; Igaruka ku kongera umubare w’inganda z’icyayi hazubakwa inganda nshya Nyamasheke, Nyaruguru, Nyamagabe, Rutsiro na Karongi, ahenshi izi nganda zarubatswe.

Muri Kanama 2016, MINECOFIN yatangaje ko muri izi nganda byibura enye murizo zikora, ni ukuvuga uruganda rwa Nyamagabe, Nyaruguru, Rutsiro na Karongi.

Ingingo ya cyenda; Igaruka ku kwegurira abikorera Inganda z’icyayi za Leta zari zisigaye kugira ngo zirusheho gukora neza, ni ukuvuga Uruganda rwa Mulindi n’urwa Shagasha.

Uruganda rwa Shagasha rweguriwe abikorera mu ntangiro z’iyi Manda, tariki 06 Ukuboza 2012. MINECOFIN ivuga ko inganda zombie zeguriwe abikrera.

Ingingo ya cumi; Igaruka ku gushyira imbaraga mu kongera umubare w’inganda zitunganya kawa, hanozwe kandi imikorere y’izisanzweho, inganda zitonora kawa zikava ku 141 zikagera ku 220, bizatuma kawa itunganyirizwa mu nganda (fully washed coffee) iva kuri 30% igere kuri 80%.

MINECOFIN ivuga ko umuhigo w’inganda wagezweho ukanarenga kuko inganda zotonora kawa zavuye ku 141 mu 2010, zigera kuri 271 mu 2013.Gusa, kawa itunganyirizwa mu nganda (fully washed coffee) yo ikaba yari yaravuye kuri 30% igera kuri 50%.

Ingingo ya 11; Ivuga ku kubaka uruganda runini rutunganya imyumbati, urukora ifumbire mvaruganda, urutunganya inyama, urukora sima, kandi hongerwe amakaragiro y’amata (Mukamira na Gicumbi). Nyinshi muri izi nganda zagiyeho n’umubwo imikorere yazo igikemangwa.

Hashyizweho uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi, Urukora Sima ‘CIMERWA’ rwongererwa ubushobozi, n’izindi zagiye zitangira kubakwa, hari n’izuzuye.

Ingingo ya 12; Igaruka guteza imbere inganda ziciriritse zitunganya umusaruro wo mu buhinzi n’ubworozi hirya no hino mu gihugu hose no gushyiraho inganda z’icyitegererezo.

Kugeza ubu inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi zimaze kuba nyinshi mu Rwanda kandi hafi ya zose ni iz’abikorera, ahubwo hari ubwo zigira ikibazo cy’umusaruro mucye wo gutunganya.

Aha twavuga nk’uruganda rubyaza Soya amavuta yo guteka ruri i Kayonza, uruganda rw’ibiryo by’amatungo ruri i Rwamagana, Uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi, n’izindi zinyuranye ziri hirya no hino mu Turere tunyuranye.

Ingingo ya 13; Igaruka ku kongerera ubushobozi Uruganda rutunganya ibireti.

Uruganda rutunganya ibireti ‘SOPYRWA’ rwongerewe ibikoresho ndetse rwongerwamo ishoramari, byatumye rwagura amasoko yarwo Iburayi no muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Kuva mu 2010 umusaruro w’ibireti u Rwanda rwohereza mu mahanga wagiye wiyongera ubundi ugasubira inyuma, mu 2010 u Rwanda rwohereje mu mahanga Toni 0.02 z’ibireti zinjije miliyoni 1.41 z’amadolari ya America, mu gihe mu mwaka ushize wa 2016 rwohereje Toni 0.02 zinjije miliyoni 3.36 z’amadolari, nk’uko imibare ya BNR ibigaragaza.

Ingingo ya 14; Igaruka ku kongera ikigereranyo cy’ibyoherezwa hanze ugereranyije n’ibitumizwa, kikava kuri 27% kikagera kuri 75%.

MINECOFIN igaragaza ko iki kinyuranyo cyavuye kuri 27.4% mu 2010 kigera kuri 35.7% mu 2015. Biturutse ahanini ku kuba ibyoherezwa mu mahanga ku mwaka uzamukaho 20%, naho ibitumizwa bikiyongeraho 13.3%.

 

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) igaragaza ko mu 2010 u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 308.69 z’amadolari ya America, ariko mu mwaka ushize wa 2016 agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kari kamaze kwikuba inshuro zirenze ebyiri kuko kageze kuri miliyoni 720.63 z’amadolari ya America.

Ingingo ya 15; Igaruka ku kongera inguzanyo zigenerwa abikorera byibura zikagira 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

MINECOFIN igaragaza ko mu mwaka wa 2015/16 inguzanyo zigenerwa urwego rw’abikorera zari kuri 20.6% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ndetse na 20.7% mu mpera za 2016.

 

 

Mu bukerarugendo

Ingingo ya 16; Gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’ubukerarugendo mu Gihugu.

Aha,Raporo ya MINECOFIN ivuga ko kiriya gishushanyombonera cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, muri uyu murongo ari nako hanashyizweho Ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bwa Kibeho, Buhanga Eco park n’ahandi.

Ndetse hajyaho n’ibindi bishushanyombonera nk’icyo mu Burasirazuba, icy’Umukandandara w’ikiyaga cya Kivu, n’iy’umuhora w’Umuco (Heritage corridor).

Ingingo ya 17; Ivuga ku kunoza imicungire y’amaparike y’Igihugu.

Imicungire y’Amaparike y’igihugu yaranogejwe ndetse itera imbere. Hakorwa inyigo na Gahunda yo gutunganya Amashyamba ya Gishwati na Mukura nayo agahinduka Parike z’igihugu.

Ingingo 18; Ivuga ku guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka y’Igihugu no kwakira inama mpuzamahanga.

Ibi nabyo byatejwe imbere bigaragarira buri wese ku buryo ubu u Rwanda rubarirwa mu bihugu byakira inama nyinshi muri Africa, ndetse n’ibikorwaremezo byo kwakira iyi nama byarongerewe, ubu hari za Hoteli n’ibigo bishobora kwakira inama z’abantu benshi ‘Camp Kigali’, Kigali Convention Center n’ahandi.

Ingingo ya 19; Igaruka ku kongera umubare w’amahoteli manini n’aciriritse mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kunoza imikorere yayo.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha iterambere “RDB” ruvuga ko mu Rwanda hari Hoteli zirenga 200 ziri mu byiciro bitandukanye bitewe n’urwego rwa Serivise zitanga, zifite ibyumba byo kuraramo birenga 4 500. Kandi ikora igenzura kenshi muri izi Hoteli mu rwego rwo kunoza imikorere yazo.

Ingingo ya 10; Ivuga ku kongera umusaruro ukomoka ku bukerarugendo ukikuba nibura kabiri.

Umusaruro w’Ubukerarugendo ntiwikubye kabiri ariko warazamutse bigaragara, RDB ivuga ko mu 2011 Ubukerarugendo bwinjije Miliyoni 251.3 z’amadolari ya America, mu gihe mu mwaka ushize ngo bwinjije miliyoni 404 z’amadolari.

Gusa, byitezwe ko muri uyu mwaka wa 2017 ubwo iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 izaba irangira, Ubukerarugendo buzinjiza byibura Miliyoni 860 z’amadolari ya Amerika, intego yabaga igezweho ndetse ikanarenga.

Ingingo ya 21; Ivuga ku gukangurira Abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’ubukerarugendo, bakaba nibura 30% by’abasura ibikorwa by’ubukerarugendo.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, ubwo RDB yatangizaga igikorwa bari bise ‘Tebera u Rwanda’, Belise Kariza uyobora ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB yavugaga ko mu basura Parike y’Akagera Abanyarwanda ari 61%, naho mu basura Parike ya Nyungwe Abanyarwanda ni 37%, mu gihe mu Abanyarwanda ari 14% gusa basura Parike y’Ibirunga ari nayo yinjiza amafaranga menshi. Ugereranyije, Abanyarwanda basura za Parike bakaba 37% by’abakerarugendo za Parike zakira.

 

Mu nkuru iheruka twarebaga niba muri iyi Manda ya kabiri Perezida Paul Kagame yarageze ku ntego ze zo guteza imbere Ubuhinzi n’ubworozi, yisome HANO.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Wa mugani wa HE KAGAME ibyi mibare twe baturage biragoye ko tuyizera !!!!

    Wabwirwa niki ukuri kwayo ???
    Iba ikiswe ITEKINIKA cyaraduwe nabo bategetsi bakora izo rapport !!!!

    Jye icyo nizera ni bikorwa…, iyo ndoye ibigezwe ho ku ngoma ya HE KAGAME mpamya nemye ko aduteje imbere cyane Imana iza bimuhembere.

    GUSA …,ngaya abo aha imyanya bakamutaba mu nama for Ex: Mutsindashyaka mugerutse kumva muri Rwanda day (Bxl) ubusuma yakoreye umupfakazi !!!!

    Ikibazo ubu wabona atanabiryojwe !!!

  • Kuki uvuze MUTSINDASHYAKA wenyine? Si MUTSINDASHYAKA wenyine hari abandi bakoze amabi nk’ariya kumurusha ariko ntibavugwa. Ikibazo dufite muri iki gihugu, ni uko ibibazo byose byananiranye babitura Perezida wa Repubulika ngo abe ariwe ubikemura, kandi wenda nawe hari ubwo ageraho abo ayobora bakamurusha gutinyika imbere y’abaturage.

  • Nimwihutishe campagne yo kwamamaza Prezida wacu iminsi iragiye.

  • Twageze kuri byinshi hamwe n’intore izirusha intambwe rudasumbwa, namwe amaso arabaha singombwa kubirondora ahangaha! Ushidikanya azafate umwanya atembere muri zone yahariwe inganda yirebere uko inganda zikora. Sinakirirwa mubwira ngo azazenguruke centre ville kuko hari igihe yayoba.

  • Abanyarwanda turi abana beza, aho baducishije duca ho, batubwira ngo nimwishime tukishima, batubwira ngo nimurire tukarira nubwo nta mpamvu yabyo yaba ihari. Ikibi cyacu ni kimwe, iyo haje impinduka buri wese usanga ashaka kwerekana ibibi by’abavuye mu nzira, ubu naba bakoma amashyi nibo bazaba ba ruca, bampo, fazi, mu minsi iri imbere.

  • HE PAUL KAGAME IBIKORWA BIRAMWAMAZA NIYO COMPAIN ITABA.

  • Jye si ndeba imibare, ndeba ibikorwa bifatika. Iyo ugenda nijoro ubona igihugu cyose gifite amashanyarazi, byiza cyane. Amazi yageze hose n’aho utekereza ko hatazwi nko ku gasoko ka Gikokwe./Bravo Paul Kagame.

Comments are closed.

en_USEnglish