Digiqole ad

Kuba Umunyarwanda ni nko kuba Umuturage w’aho ari hose muri Africa – Kagame

 Kuba Umunyarwanda ni nko kuba Umuturage w’aho ari hose muri Africa – Kagame

Mu ijambo risoza ibirori byo Kwibohora ku nshuro ya 25, Perezida Paul Kagame yashimiye buri wese wabigizemo uruhare, abahasize ubuzima, abaturage bahishe abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse avuga ko uko u Rwanda rwibohora runashyigikiye ko Africa yigenga.

Perezida Kagame yasabye Africa kunga ubumwe no kwibohora nk’uko n’u Rwanda rwibohoye

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize kwiyubaka k’u Rwanda byari ibishidikanywaho nyuma y’uko igihugu cyari mu icuraburindi, hari Abanyarwanda basaga miliyoni bishwe muri Jenoside.

Yashimye uburyo ingabo zari iza RPA zari mu Nteko zatabaranye ingoga abantu bari muri Stade Amahoro nubwo aho zari zagabwagaho ibitero ndetse zisa n’izitandukana neza n’izondi.

Ati “Ariko zabashije kwinjira muri iyi Stade turimo aho abantu bari bihishe ibitero. Abo bari bamwe mu bandi bandi (batabara abicwaga.)”

Yashimiye abantu bahishe abandi muri kiriya gihe cya Jenoside, abashyigikiye ingabo, ndetse n’abagize uruhare muri uru rugamba bose baba abariho na bamwe bapfuye, ati “turabashimira.”

Perezida Kagame yagize ati “Nihe ubumuntu n’ubutwari byavuye? Twizera neza agaciro kacu nk’Abanyarwanda.

Iyi mitekerere ni yo yavuyeho igitekerezo cy’urugamba rwo kwibohora. Intego yari  u Rwanda rufite abantu banganya uburenganzira. Ni cyo gisobanuro cya Repubulika.”

Yavuze ko kera Abanyarwanda bafatwaga nk’ibikoresho by’abandi, cyane abakomeye, ariko ibyo ngo ntibizongera kubaho.

Ati “Imibabaro y’impunzu, kugirirwa nabi n’ubukene ku basigaye hano mu gihugu bifitanye isano n’ibyo.”

Perezida Kagame yavuze ko Kwibohora byari ngombwa kandi ko n’ubu aho byaba ngombwa urugamba rwarwanywa.

Yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwagerageje kuyoborwa hagendewe ku bitekerezo byatumye urugamba rwo kwibohora rubaho, ashima uruhare Abanyarwanda bagize mu kugera ku bimaze kugerwaho.

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rushaka ko kwibohora bijyana n’uko Africa ikwiye kwigenga, kuko ngo uyu mugabane ntukwiye guhohora ugendera ku byabereye ahandi.

Yavuze ko hakwiye kubaho ubumwe n’ubuhahirane ku batuye Africa ati “Kuba Umunyarwanda bikwiye kuba nk’undi muturage w’aho ariho hose muri Africa.”

Yashimye ingabo za Africa ziri mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage mu Rwanda. Yanashimiye abahagarariye amashyaka yabo, n’Abakuru b’ingabo z’ibindi bihugu haba muri Africa n’ahandi baje mu Rwanda.

Asoza ijambo rye yasabye ko ibyubatswe abantu bumva ko babifite mu nshingano kubisigasira.

Ati “Amateka twayashyize inyuma, dukomeze dushyigikire izi ndangagaciro buri wese abigiremo uruhare ndetse tubitoze n’abadukomokaho, ntituzongere kuyoba na rimwe.”

Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame bari kumwe n’Abanyarwanda n’abandi banyacyubahiro barimo n’Abakuru b’Ibihugu na Guvernoma baje kwizihiza umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 25
Ibirori byaranzwe n’imyiyereko y’ingabo z’igihugu
Sitade Amahoro yari yuzuye imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda

Amafoto @ Internet

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Intore izirusha intambwe turi kumwe mu rugamba rwo guteza imbere u Rwanda

  • Iki cyegeranyo cya Freedom House kirerekana intambwe y’akataraboneka tumaze gutera muri demokarasi, ubwigenge n’uburenganzira bwa muntu nyuma y’imyaka 25 twibohoje: https://freedomhouse.org/report/freedom-world/2019/rwanda

  • Muri quartiers hafi ya zose z’Umujyi wa Kigali, abaturage bakanguwe n’indangururamajwi zibashishikariza kubyuka bakajya kwizihiza isabukuru yo kwibohoza, banibutswa ko hateganyijwe na bus zo gutwara abajya kuri Stade Amahoro. Kuki abantu bagomba gusunikwa ngo bajye kwishimira ibyiza nka biriya byaranze amateka y’abanyarwanda? Mbere ku isabukuru nk’iyi wasangaga abantu bari hanze ya stade ari bo benshi kurusha abashoboye kwinjira. None wabonaga hanze ya stade nta n’umuntu uhacaracara. Kuki abantu batangiye kudohoka kwitabira kujya kubyina insinzi dukesha umunsi ngarukamwaka wo kwibohoza? Aho si bimwe byo gushira impumu ukibagirwa icyakwirukansaga?

  • Sinzi niba ababa muri Uganda cyangwa Burundi Tanzaniya na Kongo ariko babibona.

  • Nubwa 2 muriyi sitade habereyemo ibirori abantu biyandikamo umubare 25. Ubwa mbere hari muri 1987.

  • Uwo munyarwanda tuvuga ntabwo badusobanurira uwariwe ese ni wawundi uba muri diyaspora uhora ashaka kugirira nabi abandi banyarwanda batumva kimwe ibintu? Wa wundi ushaka kwambura ubuzima impunzi umunyarwanda nkawe amusanze hanze? yakubura akaba yakumenera nirirahure by’imodoka? uwo munyarwanda aragatsindwa imana izamuturinde. Uwo nta numwe umwifuza hanze yimbibi zu Rwanda.

    • Buriya umunyarwanda uba muri Diaspora ntumurenganije umwita umwicanyi kandi no muri izo mpunzi uvugira harimo inkoramaraso ruharwa byinshi zagize umubare munini w’impunzi ibikoresho byabo? Guhunga birashoboka bitewe n’impamvu zihariye z’umuntu ariko ntibigirwe iturufu uzakoreshwa hasebeshwa mugenzi wawe muhuriye imahanga nawe yagiye kwishakira umugati. Ubuhunzi n’ubuhungiro abanyarwanda tureke kubugira umutaka wa opposition no kumva umuntu uri targeted nuwo badahuje ibitekerezo muhuriye mugihugu cyabandi kuko abaturage bibihugu bicumbikiye abanyarwanda muburyo bwose tububahe natwe twiyubaha naho diaspora utari iwabo ayisangamo abishaka atabishaka kuko aba yaravuye iwabo akajya iwabandi.

  • U Rwanda rufite abantu banganya uburenganzira niyo repubulika.: ibyo ndumva kubihanya muri 2019 byagorana. Imibabaro y’impunzi kugirirwa nabi kwabasigaye mu gihugu. Tujye tumenyako ubu mu mahanga hari impunzi ziruta kure izari zihari mbere ya 1990 tutabaze iziciwe mu buhungiro. Nsigaye numva abayobozi bacu abehsi bakomeje kuba muri disikuru ya Habyarimana abahoro ubumwe namajyambere. Twibereye mu byiza twigejejeho intambara turwana ntabwo ikiri iyamasasu turarwana nigwingira nibindi mpora numva mu matwi bimeze gutyo. Umuntu wese ugize icyo avuga yahindutse umwanzi wu Rwanda ahubwo bagomba kwikiza aho ari hose mu nzira zishoboka zose. Uwo ni umuzimu ukiri mu banyarwanda.

  • Abanyarwanda twabaye mu ntambara y’amajyambere igihe kirekire, kandi iracyakomeza. Iyo stade ba nyakubahwa n’abandi bicayemo n’ingabo ziri mu karasisi ni urugero rwivugira. Ibyo dukora byose tujye duha agaciro abatubanjirije bakoze kandi tukabikomerezaho. Ikitugora ni ukuba mu mahoro n’ubumwe duhora turirimba uko ingoma zitashye izindi zikaza. Zikarangira zituboshye tukaruha twibohora n’ibibi byose bijyana na byo. Abatangiye iyi ntambara bajya basubira mu migambi yabo bavugaga ko harimo Ububanyi n’amahanga bwiza, ariko kubera ishyari batugirira ntaho rizabageza. Twizere ko mu myaka 25 itaha bazaba bikosoye. Tuve mu mateka rero ahubwo tujye imbere. Murakoze.

  • Mzee PISI turakwemera Imana izaguhe kuramba,u Rwanda interahamwe zari zararugize gehenomu,wadukuye i buzimu utujyana i buntu.Wabanishije abishe n’abiciwe,ubwisungane kuri bose,girinka,shisha kibondo….

  • itegeko nshinga ryacu rihamyako treaty ifite agaciro gasumba amategeko y’urwanda ndetse k’umukuru w’igihugu ari murwego rwamategeko, irresponsible; twarabyisabiye mubwigenge,tubisaba inteko nshingamategeko,ibi byerekana ubwigenge,kwibohora na democraty.

Comments are closed.

en_USEnglish