Digiqole ad

Ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rwe, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yakoze Umuganda

 Ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rwe, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yakoze Umuganda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, bari kumwe na Jeannette Kagame ndetse na Roman Tesfaye bakoranye umuganda usoza ukwezi n’abaturage ba Kacyiru, bubaka isomero ry’ishuri ry’uburezi bw’imyaka 12.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn bakora umuganda

Umuganda bawukoze uhubakwa isomero ry’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (Twelve Years Basic Education).

Kuri Minisitiri w’Intebe Desalegn n’umufasha we, uyu muganda ni kimwe mu bikorwa by’umunsi wa gatatu w’uruzinduko rw’iminsi itatu bagiriraga mu Rwanda.

Muri urwo ruzinduko u Rwanda na Ethiopia byasinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo amategeko, itangazamakuru n’itumanaho, uruyiruko na Siporo, ubukerarugendo n’ubuzima, uburezi n’umuco, ibirebana n’imfungwa n’abagororwa, uburinganire, abana n’abagore n’imicungire y’amazi.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn n’umugore basuye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, ndetse ku wa gatanu Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yasuye Gicumbi areba uko ubutaka bubungabungwa bucibwaho amaterasi.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn bageze ahabereye umuganda
Mme Jeanette Kagame na Roman Tesfaye bakora umuganda
Mme Jeanette Kagame na Roman Tesfaye bakora umuganda
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn
Mme Jeannette Kagame na Roman Tesfaye bakora umuganda
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Louise Mushikiwabo akora umuganda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo akora umuganda
Abaturage bari benshi mu muganda
Abaturage bari benshi mu muganda
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn nyuma y'umuganda basera abaturage
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn nyuma y’umuganda basera abaturage

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Umuganda nigitekerezo cyiza cyatangijwe mu Rwanda muri 1978 na perezida Habyarimana Yuvenali bivuye kuri salongo yo muri Zaire itegekwa na Mobutu nawe abivanye muri Aziya.

    • hahhhaa nuko urakoze kutubwira amateshwa sha.

      • Mubyo uyu rugero avuze amateshwa uyabonye he? Niba haricyo yabeshye muvuguruze turebe.

  • Umuseke mbakundira amafoto asobanutse muduha!!

  • oya qween. ntavuze amateshwa kuko avuze amakuru ninayo koko ahubwo mubaze uti iyo nyigo bakuya ahandi yabagejeje kuki.ibyo wiyubakiye akaba arinawe ubyisenyera??

Comments are closed.

en_USEnglish