Digiqole ad

Knowless ati “Gushimira Safi mu bamfashije muri muzika nta kindi bisobanuye”

Ku mugoroba wo ku itariki ya 28 Werurwe 2014 ubwo umuhanzikazi Butera Jeanne uzwi muri muzika nka Knowless yafataga ibihembo bigera kuri 4 muri Salax Award,mu mazina yashimiye harimo na Safi wahoze ari umukunzi we.

Ibi byatumye abantu batangira kunuganuga ko nubwo batakiri kumwe ko hashobora kuba hari ikintu kikiri hagati y’aba bahanzi bombi bigeze kumarana igihe kinini bakundana.

Knowless ubwo yashimiraga abantu bose bamufashije muri muzika ye kugeza aho yegukana igihembo cy'umuhanzi w'umwaka
Knowless ubwo yashimiraga abantu bose bamufashije muri muzika ye kugeza aho yegukana igihembo cy’umuhanzi w’umwaka

Knowless ariko we asanga kuba yarashimiye Safi nta kintu kidasanzwe kirimo kuko yamufashije agitangira muzika.

Yagize ati “Kuba narashimiye Safi ndumva nta gitangaza kirimo, kuko iyo umuntu hari ikintu yagukoreye ugomba kumushimira.

Rero abantu bakomeje kuvuga ko hari ikintu kiri hagati yanjye na Safi bashobora kuba barabifashe ukundi ariko kugeza ubu mfata Safi nk’umuntu wundi usanzwe nzi cyangwa nigeze kumenya”.

Safi uririmba mu itsinda rya Urban Boyz
Safi uririmba mu itsinda rya Urban Boyz

Imwe mu mpamvu abantu bakomeje kugenda bavuga kuri iyi nkuru, ni uko umwaka ushize ubwo abahanzi bagize itsinda rya Urban Boys ribarizwamo Safi ryegukanaga umwanya wa kabiri mu irushanwa rya PGGSS III, Safi mu ijambo yavuze nawe yashimiye Knowless uburyo yari yitwaye muri roadshows kugeza kuri final.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • usibyeko munasubiranye byaba byiza kurushaho kuko murakwiranye pe!!!!!!!!! ahubwo nimuhurizehamwe murebeko mutagiye kuba ibyamamare kandi erega ntanimpamvu yokudasubirana kuko ahoyaciye ntihaca urwango ahubwo ibihebyiza kandi Imana izabibafashamo.

  • WAPI SHA AKAMAZE IMFURA SE SHA KABAKUNDIRA KO BIBEREYE BOMBI MURI GARE BATEZE IJYA KWA RUREMA,OYA NAKO KWA RUSOFERI?POLEEEENI BANDUGUUUUUU,GUSA KWIHUTISHA UBUZIMA BWIRARI RY,IBYISI NIYO NGARUKA YO KUBURA UMUNEZERO UHORAHO.BYE BYE BYE BYE BYE BYE BYEEEEEEEEEEE.

    • Ese ubwo wizeye ko bazagenda mbere yawe,??? urucira mukaso rugatwara nyoko.

  • nkawe wiyise karegeya nkubwo uvuziki ko urutse ubashinja ko bateze ubihagazeho wabihamya?????????? urunwa gusa no gusebanya

  • iyumuntu ateyimbere barajiginywa iryo nishyari ribavugisha kabebe oyeeeeeee

  • wowe wiyise karegeya ubwenge bwawe ni buke cyane kabisa ! urabashinja ko bagiye gupfa wowe uri muganga wabapimye indwara ? kuki wihuta mu kuvugira abandi bana nabi amagambo yagutanze imbere gusa . ko nshimye se ko ubacyuriye ko bari muri gare barwaye bagiye gupfa wowe uzi urindiriwe n uruhe wa muswa we !!!? harya  utishwe na ruriya ubashinja wowe uzatura kuri iyi si nk umusozi ? iryo nishyari ubafitiye ritumye uvuga amagambo nkayo wikosore udusabe imbabazi  we karegeya .

    • Ntihakagire uwivanga mu buzima bw’abandi, mind your own business plz!

  • HAHAHAHA     UJYE UHORA UMUSHIMIRA YAKWERETSE INZIRA YUBUZIMA WARIKUBA NTAWUKUZI

Comments are closed.

en_USEnglish