‘Kiyovu Young Generation’ bakoze umuganda ku rwibutso rwa Gisozi
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima, akagari ka Rugenge, ruri mu ihururo rwise ‘Kiyovu Young Generation’ (KYG) babyukiye mu gikorwa cy’umuganda ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, kuwa gatandatu tariki ya 29 Werurwe.
Uru rubyiruko ruvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabakozeho ku buryo bamwe muri bo ari imfubyi, iyo ikaba ariyo mpamvu bifuje gusura urwibutso kugira ngo bamenye neza amateka mabi yateye Jenoside ndetse ariko banarukoreho umuganda.
Namukundante Fabienne umwe muri uru rubyiruko yavuze ko kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda bitewe n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe ari ikintu cy’ingirakamaro kuri bo nk’urubyiruko.
Yagize ati “Turi hano kugira ngo tumenye amateka mabi yaranze igihugu cyacu, nyuma yo kuyamenya tuzajya kubwira urubyiruko bagenzi bacu, kugira ngo bagire umutima wa kimuntu kuko twese turi Abanyarwanda, tugomba gusenyera umugozi umwe.”
Namukundante Fabienne yakomeje avuga ko muri bo harimo n’imfubyi zirera ubwazo ariko ngo mu gihe cyo kwibuka barasurana, bamwe bagakomeza abandi nk’uko no mu buzima busanzwe babikora.
‘Kiyovu Young Generation’ ni umuryango w’urubyiruko rwo mu Kiyovu rugamije kwiteza imbere kuko ngo barebye babona ko mu gace batuyemo bamwe muri bo nta kazi bagira maze bahitamo kwishakamo ibisubizo aho batekereje gukora imishinga itandukanye mu rwego rwo guha n’abandi akazi.
Inzitizi bavuga ko bahura nazo harimo kuba bamwe muri bo ari abanyeshuri kandi nta bushobozi bafite, bakaba bashaka gukusanya amafaranga kugira ngo begere ibigo by’imari bibafashe kubona inguzanyo.
‘Kiyovu Young Generation’ bakangurira urundi rubyiruko gukora rugakura amaboko mu mufuka, kuko ibyiza biri imbere.
KYG batangiye gukora mu mwaka wa 2011 aho babanje kwiyegeranya kugira ngo bishakemo ubushobozi, bakaba bavuga ko itsinda ryabo rifite abanyamuryango 39 bafite inzozi yo kwishakamo ibisubizo na bo bagatera imbere.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
natwe reka dushinge gatsata Y.G. , muhororo n’ahandi henshi ntawamenya
Iryo ni itiku utangiye
Comments are closed.