Kiyovu Sports yujuje imyaka 51 ibayeho
Ku itariki 11/5/1964 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yabayeho, ni imfura mu yandi makipe akina umupira w’amaguru mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Kiyovu Sports, yujuje imyaka 51 ubu ikina umupira w’amaguru mu Rwanda. Ikipe yagize ibihe byiza mu myaka itandukanye ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Muri iyi Jenoside, kimwe nk’ayandi makipe, Kiyovu Sports yabuze benshi mu bari abakunzi bayo ndetse na bamwe mu bayikiniye n’abayitoje.
Ibyo ni imwe mu mpamvu zatumye Kiyovu isubira inyuma ku buryo nyuma ya Jenoside. Gusa, Kiyovu Sports yasohokeye u Rwanda kabiri, ibasha gutwara igikombe cy’inzitiramibu, icya Primus n’icya Pre-season ikuyemo APR na Rayon Sports.
Iyi kipe yakinnye CECAFA yabereye mu Rwanda, yegukana umwanya wa gatatu.
Kiyovu Sports yagize ibibazo byinshi birimo amakimbirane mu buyobozi bwayo, kenshi hakaba harabonekaga abarwanya ubuyobozi bugiyeho. Abafana batesha umutwe abatowe bigatuma uvuye ku buyobozi adatekereza kugaruka ngo agire icyo yafasha uwamusimbuye.
Muri ibyo bibazo by’urusobe yagerageje kugumana isura yayo no kugerageza guhemba uwo yakoresheje wese ku buryo kugeza ubu nta we urayijyana mu nkiko.
Kiyovu na yo ntirarega, keretse rimwe yigeze kurega ikipe ya Mukungwa yayitwaye abakinnyi batandatu bari bavuye muri Junior yayo.
Ubwo Kiyovu yujuje imyaka 51 ibonye izuba, ubu ifite abayobozi badafite ababarwanya, ifite abakunzi bayifasha muri byinshi barenze urwego rw’abafana, ubu ifite imikino ibiri isigaye igasoza shampiyona.
Nyuma yaho bigaragaye ko Kiyovu Sports itsindwa kenshi, benshi mu bafana biyemeje kutazasubira kukibuka, ariko hari abiyemeje kuyigumaho, bavuga ko ari ikipe basigiwe n’ababyeyi babo, abandi bakavuga ko ari yo kipe bazi y’Umujyi nubwo bigaragara ko nta bushobozi buhagije ifite.
Uyu mwaka wa Shamiyona aba bafana bishimira ko mu myaka itanu ishize ari ubwa mbere ikipe yabo igiye kurangiza shampiyona nta mwiryane ugaragaye mu buyobozi no mu bafana, abakinnyi nabo ntibigeze bivumbura ngo bange gukora imyitozo nk’uko byabaga mu myaka yashize.
Kuba Kiyovu Sports ifite umutoza (Ally Bizimungu) utega amatwi kandi wegera abafana, ni imwe mu mpamvu zitumye irangiza shampiyona nta makimbirane arimo, nubwo hari uruhande rw’abafana batamwemera neza nk’umutoza mwiza, ariko abandi basanga uburyo yitwara mu bibazo bya Kiyovu ari cyo cy’ibanze kuko nta wundi mutoza wigeze abyihanganira.
Muri uyu mwaka washampiona abafana benshi ngo bababajwe n’umukino wo kwishyura aho Rayon Sport yawutsinze ku bitego 3-2 ndetse n’umukino batsindiwemo i Rusizi na Espoir FC.
Muri uyu mwaka abakunzi ba Kiyovu ngo bashimishijwe n’uko ikipe yabo yatsinze imikino yahuyemo na Gicumbi FC ndetse n’umukino yatsinzemo Mukura Victory Sport igitego 1-0.
Abafana ba Kiyovu Sports bavuga ko mu bakinnyi beza bafite ubu ari DJIDJIA (Benedata), myugariro Alex nubwo yavunitse bamushimira ishyaka akinana, Ombalenga Fitina na we ni myugariro wo hagati, Yousuf Lule nawe ukora akazi ke neza. N’abandi…
Mu minsi mike iri imbere abafana ba Kiyovu ngo biteguye kubona ikipe yabo yitwara neza mu gikombe cy’Amahoro, bafuza kugera ku mukino wa nyuma ndetse bakakegukana.
SHABAN Mohammed
9 Comments
No mu Turere KIYOVU ifiteyo abakunzi. Nimuhagere tuyitere inkunga.
Byumwihariko mu Karere ka Gicumbi mudufashe dushinge Fan Club ihitinga, dore ko amateka avuga ko KIYOVU ikomoka mu misozi myiza ya Byumba.
Ikipe yambara ikaberwa muri kigihugu, nubwo mukabandi kibikombe ntakibereyemo ariko twizerako tuzakomeza tukayihoza kumutima, igihe kizagera twongere twigarurire umupira wamaguru. ahari ubushake birashobokaa cyaneee.
Happy b day umukinnyi wa mbere w umupro w umunyarwanda yavuye muri kiyovu! Bamwita muvara valens n ubu nta wundi turabbona umuhiga…..abavuga Gatete yakoze test i burayi zimunanira ariko muvara yagiye umunsi umwe bahita bashyiraho Vu
Hari inkuru usoma wabona n’amafoto ugasesa urumeza,kadubir,Iddi,Jaja,Kamanzi,Issa Kalamba,Bonny,Nkusi,Rwihimba,Michel,Bazimya,Moro Pilote,Kagabo,Hussein10,Gustave,Muvala,Kabamba(Coach),Hassan Karera. Uri inyundo… Kiyovu wee uri inyundo… twararirimbye karahava. Haifaeeeeee kurudi na hayaaaaa. Inafaaaaa kurudi na sifaaaaaaa. Iyo twayiririmbaga tuvuye mu maperefecture niko twabyitaga. oooh les verts.
urakoze komera kumuhigo
birimo biraza bizagaruka ibyishimo byabayovu , kandi nge ndabona birihafi,, sikure cyanee
Hahaaaa… Mbega publicite idasobanutse! Ubu se Kiyovu niyo yahuye n’ingaruka za Jenoside yonyine? Ngo umugabo anyagiranwa n’abandi…
Kuba Kiyovu yarigeze gukomera iyingayinga Pantheres Noirs si ubuhanga ni ukubera ubuyobozi bw’igitugu bwari buhari amwe mu makipe atari afite! Ni isomo amwe mu makipe abikora ubu akwiye kwiga. Naho ubundi Muvara yari igihangange rwose ariko Gatete Jimmy niwe munyarwanda wabaye rurangiranwa mubyo yagejeje ku. Gihugu cye apana kuri Kiyovu n’amakipe yo mu Bubiligi! Gatete Oyee!
Hahaha Kalisa we mbwira equipe imwe gusa itarayoborwaga n’abanyembaraga, Rayon se? benshi bicumbikiye Arusha iyindi ni iyihe? Izindi nazo zayoborwaga na za prefegitura!!! imbaraga zindi ushaka n’izihe? ayo n’amatiku, abo mwanyagiranywe bugamye Arusha n’ahandi ibihugu byemeye kubakira,naho abacu bari Gisozi
Gatete turamwemera cyane mubihe byanyuma ariko Muvala yakanyujijeho ntiwabagereranya, umubajije nawe yabikwibwirira,erega ntukabone umufuka wuzuye ibishyimbo ngo uvuge ngo ufite imbuto nyinshi nziza, Muvala nawe nt’abakinnyi bandi bari bahari bahuje ubuhanga bari kumufasha kugeza u Rwanda muri CAN nkuko Gatete byamworoheye;
Ntukabone turwanira guhindura itegeko nshinga ngo ugire ngo ni kubusa, umufuka wuzuye ibishyimbo byose ushobora kuburamo ikiro cy’imbuto;
Ushatse kumenya amateka ya Kiyovu uzegere abayovu bazayaguha neza uzasanga mutaranyagiranywe,
Hahaha unyibukije mvuye gusenga Saint Michel ngiye kureba Umupira wa Kiyovu camp Kigali aba Gd bakavuga ngo abo baswayire binjire nyuma ubwo nyagirwana nabo tudahuje ukwemera duhuje Urukundo rwa Kiyovu.
Kalisa we tugutumiye kuzaza kwifatanya n’abakunzi ba Kiyovu mu gikorwa cyo kwibuka abayovu bazize Jenoside yakorewe aba tutsi dufata mu mugongo bacye tuzashobora gufasha nkuko ubushobozi bucye dufite buzabitwemerera nibwo uzaba unyagiranywe natwe mu mvura y’Urukundo.
Comments are closed.