Digiqole ad

Kirehe: RMI yaremeye uwarokotse wafashwe ku ngufu muri Jenoside

 Kirehe: RMI yaremeye uwarokotse wafashwe ku ngufu muri Jenoside

GASAMAGERA Wellars uyobora RMI n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMI bashyikiriza Nyiranshuti Beline amafaranga azamufasha kubakirwa inzu

Abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’Amahugrwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (Rwanda Management Institute/RMI) baremeye Nyiranshuti Béline warokotse akanafatwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu  Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina, mu Karere ka Kirehe bamuha inkunga y’ibikoresho bigizwe n’ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku, imifuka 11 ya sima  n’amafaranga ibihumbi  600 Frw.

GASAMAGERA Wellars uyobora RMI n'Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMI bashyikiriza Nyiranshuti Beline amafaranga azamufasha kubakirwa inzu
Gasamagera Wellars uyobora RMI n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMI bashyikiriza Nyiranshuti Beline amafaranga azamufasha kubakirwa inzu

Igikorwa cyo kuremera uyu mubyeyi Nyiranshuti cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko abakozi ba RMI babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, basobanurirwa amateka yaho,  baha icyubahiro abahashyinguwe, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo  imibiri isaga ibihumbi 58 y’abazize Jenoside baruhukiye muri urwo rwibutso.

Nyiranshuti Béline waremewe avuga ko  Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 17. Uretse kuba iyi Jenoside  yaramutwariye abari bagize umuryango we, agasigara ari nyakamwe, uyu mubyeyi ubu ufite umwana umwe w’imyaka 3, yanagize ibyago byo gufatwa ku ngufu n’abakoze Jenoside  mu 1994, bamwanduza agakoko gatera SIDA.

Mu buhamya yatanze, Nyiranshuti yagaragaje ko yahoranaga intimba ku mutima, gusa  muri uyu mwaka wa 2017 ari bwo yagize ubutwari bwo kubumbura umunwa, akavuga ibyamubayeho.

Ubwo  abakozi n’ikigo RMI bamushyikirizaga inkunga bamugeneye, yavuze ko asubijwe kuko yabaga mu nzu  yangiritse cyane, agahora afite impungenge ko ishobora kumugwira, kandi ngo no kubona ibyo kurya nabyo byajyaga bimugora.

Ati “Nabaga hano ndi mu bwingunge. Inkunga bangeneye  na yo ndumva bindenze; ariko noneho nzongera kwishima biruseho mbonye ndi mu nzu nziza, ikomeye  nzajya mbamo ntahangayikishijwe nuko ishobora kungwira. Bampaye sima, bampaye ibyo kurya n’imyambaro, rwose ndabashimiye cyane, nkanashima  Leta y’ubumwe. Ubu ntabwo nzongera kwiheba, ndumva nabonye umuryango mwiza nisangamo.”

Umuyobozi Mukuru wa RMI Gasamagera Wellars avuga ko gusura inzibutso za Jenoside ari gahunda ngarukamwaka iki kigo kihaye, iyi gahunda kandi bakayihuza no kuremera imwe mu miryango y’abacitse ku icumu batishoboye, mu rwego kwo kububakira ubushobozi no kubafata mu mugongo.

Ati “Ubu buryo bwo  gusura inzibutso  ni umwanya  tuba tubonye wihariye wo kugira ngo twibuke  amateka  ya Jenoside  yakorewe Abatutsi, kandi iyo twasuye inzibutso tuvanamo amasomo, tukavanamo ingamba zo guharanira ko  bitazongera.

Ntibyabaye gusura gusa rero, ahubwo  twanatekereje kuremera Nyiranshuti Béline, tugamije kumufasha, kumuhumuriza nk’uwacitse ku icumu. kandi tunahumuriza n’abandi barokotse Jenoside, bahumure Jenoside ntizongera kuba ukundi, kuko dufite ubuyobozi bwiza, nta munyarwanda wakwemera ko hongera kuba Jenoside.”

Mukandarikanguye Gérardine, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza  y’abaturage  yavuze   ko iyo habonetse abafatanyabikorwa bafasha abatishoboye, biba byorohereje ubuyobozi, kandi ngo hashyirwaho uburyo bwo kumenya niba uwahawe inkunga ayikoresha neza.

Ati “Iyo tubonye abantu nk’aba batubwira ko bashaka kuremera umuntu wacitse ku icumu, utishoboye biradufasha. Tuba dusanzwe tubafite benshi, tukihutira gutanga ubabaye kurusha abandi. Biradufasha rero, kuko ubwo muri za gahunda zacu twateganyaga, tuba tubonye  udufasha kumufasha…

Kandi  nk’uyu bafashije bamuha za sima ntibikwiye ko iyo sima yangirikira mu  bubiko n’amafaranga. Biriya ubuyobozi burabikurikirana, bukareba  ko  niba ari ukubaka inzu yubatswe, kugira agaciro ka ya nkunga kagaragare koko.”

Uyu  mwaka w’imihigo wa 2016-2017 mu Karere ka Kirehe habaruwe imiryango y’abacitse ku icumu igera ku 104  ikeneye gusanirwa amazu, ayandi akubakwa bundi bushya.

Abakozi ba RMI basobanuriwe uko bagomba kwitwara mbere yo kwinjira mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba RMI babanje gusura Urwibutso rwa Nyarubuye

 

Nyuma basuye Nyiranshuti Béline wafashwe ku ngufu muri Jenoside
Nyuma basuye Nyiranshuti Béline wafashwe ku ngufu muri Jenoside
Bamushyikirije inkunga y'ibikoresho birimo imyambaro
Bamushyikirije inkunga y’ibikoresho birimo imyambaro

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • byari byiza ni uko bikozwe nka byabindi byabafarisayo.

  • rwose ni ibikorwa byiza gusa iyo utanze bikamenywa n ukuboko kutatanze burya ngo…..siko byakagenze…

Comments are closed.

en_USEnglish