Digiqole ad

Kirehe: Abatuye Rwanteru bakora 20Km kugira ngo bagere ku ivuriro

 Kirehe: Abatuye Rwanteru bakora 20Km kugira ngo bagere ku ivuriro

I Kirehe mu Burasirazuba

Abatuye mu kagali ka Rwanteru mu murenge wa Kigina Akarere ka Kirehe Iburasirazuba   baravuga ko bakora 20Km kugira ngo bagere ku ivuriro riri hafi kuko mu murenge wabo nta vuriro rihari. Barasaba Minisiteri y’ubuzima kugira icyo ibikoraho.

I Kirehe mu burasirazuba
I Kirehe mu burasirazuba

Aba baturage babwiye Umuseke ko kugira ngo bagere ku ivuriro bakoreshe amafaranga ibihumbi bibiri kugenda gusa, bagana ku ivuriro riri hafi.

Amavuriro abegereye ni ivuriro rya Rusumo riri mu kagali ka Nyamugali mu murenge wa Nyamugari ugana ku mupaka wa Rusumo cyangwa Ibitaro bya Kirehe biherereye mu murenge wa Kirehe ugaruka ugana i Kibungo. Aya mavuriro yombi iri hafi yabo riri muri 20Km.

Umwe mu baturage b’aha i Rwanteru waganiriye n’Umuseke ati “Biratugora cyane, hano ni mu cyaro guhagurutsa moto ngo ikugeze yo iguca ibihumbi bibiri kugenda gusa. Reba rero kujyana umurwayi n’amaguru, ajya kugerayo yazahaye.”

Kugera ku muganga ku babyeyi bari kunda no ku bantu barembye cyane muri aka gace birabagora cyane, bakaba bifuza ko Minisiteri y’ubuzima yabagoboka bakabona ivuriro hafi yabo.

Gerard Muzungu umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yizeza abaturage b’aha Rwanteru ko bagiye kubakorera ubuvugizi bakabona ivuriro hafi. Abibutsa gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo mu gihe bageze kwa muganga biborohere.

Uretse umurenge wa Kigina utarimo ivuriro na rimwe ikibazo nk’iki kiri no mu murenge wa Kigarama uhana imbibi na Kigina.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • “”Kugera ku muganga ku babyeyi bari kunda no ku bantu barembye cyane muri aka gace birabagora cyane, bakaba bifuza ko Minisiteri y’uburezi yabagoboka bakabona ivuriro hafi yabo””.

    Iyi nteruro ntijyanye namba n’umutwe w inkuru!! Elia BYUK– USENGE wabihindura

  • Ariko koko abanru ntimubeshya? Kuva Kirehe ugana Rwanteru harimo 20 km? Cg ni 8 km?? Abantu mureke guca ibikuba rwose ngo batanga ibihumbi bibiri kugera kwa muganga?? Kuva Rwanteru kugera kirehe muri taxi ni amafranga 300 urunva ko aller retour ni 600. Rwanteru Nyamugali ni nkayo uretse ko wongeraho ayigare uva ku Rusozi ugana ku ivuriro 200 mwikabya ngo muce ibikuba rwose

  • Mukongra ngo mu murenge wa Kigarama nta kigonderabuzima guhari kandi aribwo bakigitaha n’umuyobozi wacyo yitwa Uwera Vestine… none se ahubwo i Gatore ho buriya siho kure kuruta kujya Rwanteru??

Comments are closed.

en_USEnglish