Digiqole ad

Kiosk enye (4) zo kuri CHUK zicuruza inzoga zafunzwe kubera umwanda

 Kiosk enye (4) zo kuri CHUK zicuruza inzoga zafunzwe kubera umwanda

Iyi ni imwe muyo basanze zicuruza inzoga

Kigali – Mu gikorwa cyo kugenzura isuku mu bicuruzwa Umujyi wa Kigali uvuga ko uri gukora, kuri uyu wa gatatu hafunzwe Kiosk enye(4) ziri imbere y’ibitaro bya CHUK ngo basanze zicuruza inzoga ndetse zinafite umwanda.

Izi Kiosks ziherereye imbere y'ibitarao bya CHUK
Izi Kiosks ziherereye imbere y’ibitarao bya CHUK

Abazikoreramo batunguwe, ahagana saa yine z’igitondo nibwo abakozi bari babagezeho, aba bavuga ko hari izo basanze zicuruza inzoga kandi zitabyemerewe.

Mu mabwiriza kandi agenga izi Kiosks ngo zitegetswe kugira isuku  cyane cyane ko ziri imbere y’ibitaro kandi ziha serivisi abarwayi bakeneye isuku kurushaho.

Aisha Uwera Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge yabwiye Umuseke ko abarenze kuri ariya mabwiriza bafite aribo bafungiwe.

Uwera ati “Kwa muganga ntibyemewe kuhacururiza inzoga, yewe n’utubari (bars) ducuruza inzoga dutegekwa kugira imisarane, wareba izi Kiosks ugasanga nta misarani zigira, ntabwo ari n’ubwa mbere dukoze icy’igikorwa cyo kubafungira kuko hari n’igihe twasangaga bari gutekera hanze amafunguro tukabahagarika.”

Uwera avuga ko abacururiza aha, kimwe n’abandi banyarwanda, baba bakwiye kurangwa n’isuku by’umwihariko aba kubera aho bakorera.

Avuga ko abatubahiriza amabwiriza ababuza gucuruza inzoga ari bo kandi bafungiwe.

Muri Kiosks enye zafunzwe, ngo basanze ebyiri zicuruza inzoga, ebyiri bazisangamo umwanda ukabije.

Abafungiwe ngo baranacibwa amande yo kuva ku mafaranga ibihumbi mirongo itanu kuzamura.

Umuseke wagerageje kuvugana n’abacuruzi bafungiwe ibikorwa byabo ariko ntibifuza kugira icyo batangaza.

Iyi ni imwe muyo basanze zicuruza inzoga
Iyi ni imwe muyo basanze zicuruza inzoga
Gucururiza inzoga hano imbere y'ibitaro, badafite ubwiherero n'ibindi byangombwa ntabwo babyemerewe
Gucururiza inzoga hano imbere y’ibitaro, badafite ubwiherero n’ibindi byangombwa ntabwo babyemerewe
Enye umujyi wa Kigali wahise uzikibitaho ingufuri, nubwo ngo zishobora gufungurwa nyuma nizuzuza ibisabwa na nyuma yo guhanwa
Enye umujyi wa Kigali wahise uzikibitaho ingufuri, nubwo ngo zishobora gufungurwa nyuma nizuzuza ibisabwa na nyuma yo guhanwa

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • SI IBYO GUSA. UTUBARI TWINSHI NTA SUKU TUGIRA PE. HARI N’UDUFITE UBWIHERERO BWUZUYE UMWANDA NKO KWA MUTORO GIPOROSO-KABEZA, AHO BITA KURI KONTINERI GIPOROSO KABEZA IMBERE YA COME AGAIN! KIMWE NUKO AHENSHI NTA MAZI AGERA MU BWIHERERO BWATWO!AHUBWO UBANZA SERVISI Z’ISUKU ZIDAKORA NEZA MURI KIGALI

Comments are closed.

en_USEnglish