Digiqole ad

Kinamba: Ikamyo yagonze Taxi Minibus yuzuye abagenzi

Ahagana saa sita n’igice z’amanywa kuri uyu wa 29 Kamena, ku Kinamba cya mbere uvuye Nyabugogo, Ikamyo yikorera izindi modoka yagonze Taxi Minibus iyiturutse inyuma zombie zigana mu cyerekezo kimwe cya Nyabugogo, ku bw’amahirwe kugeza ubu nta muntu biravugwa ko yaguye muri iyi mpanuka.

Impanuka yari ikomeye ku bw'amahirwe Imana yakinze akaboko ntihagire uyigwamo
Impanuka yari ikomeye ku bw’amahirwe Imana yakinze akaboko ntihagire uyigwamo

Ubwo Umuseke.com wahageraga, twasanze iyi kamyo yagonze ababonye impanuka bavuga ko yahise yikomereza, nubwo Traffic Police yaje kuyifatira muri Nyabugogo.

Iyi Kamyo yari mu kerekezo kimwe n’iyi Taxi Minibus Plaque numero RAA 740 T, yashatse kunyura (kudepasa) kuri iyi Hiace yo yerekezaga mu cyapa ngo isige abagenzi, maze ntibyayikundira kuko hari indi modoka yazaga mu cyerecyezo gitandukanye, iyi Kamyo igihande cyayo giterura iriya Minibus kiyiturutse inyuma kirayizamura kiyitura hasi.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko yari iteye ubwoba cyane dore ko yageze no kuyindi Minibus nayo yari imbere mu cyapa. Gusa ku bw’amahirwe nta muntu wavuyemo yitabye Imana, ndetse kugeza ubwo iyi nkru yandikwa abagera kuri bane bari bakitwabwaho mu bitaro bya CHUK ariko bagihumeka nyuma yo gukomereka.

Urebeye hirya bigaragara ko Taxi yangiritse bikomeye
Urebeye hirya bigaragara ko Taxi yangiritse bikomeye
Imodoka yangiritse bitoroheje
Imodoka yangiritse bitoroheje
Indi modoka yakabiri yayituyeho nayo yangiritse bitoroheje
Indi modoka yakabiri yayituyeho nayo yangiritse bitoroheje

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • iyi mpanuka nayibonye yari iteye ubwoba

    minibus yose yangiritse abakomeretse abaganga bahise babatabara abandi babajyana kwa muganga kugirango harebwe ko ntabundi bukomere iyi mpanuka yabasigiye. ibi byatumye habaho congestion iteye ubwoba.

  • Abatwara ibinyabiziga bakwiye kumenya ko umuvuduko uhambaye,kudepasa mu buryo butemewe,ubusinzi n’umunaniro ukabije bikwiye kwirindwa igihe cyose bagiye gutwara.Ikindi niba ufite gahunda ikomeye ahantu runaka byaba byiza kuzinduka ukagenda neza kuruta kujya nkugonga izindi modoka ngo urirukankira gahunda ufite imbere

Comments are closed.

en_USEnglish