Kigali: Hatangijwe Ihuriro ry’urubyiruko rukunda igihugu
Kuri uyu wa Gatandatu, ku kicaro cya Kaminuza ya Kigali yigisha gucunga imari n’imishinga,(KIM) hatangijwe ihuriro ry’urubyiruko rwayoboye abanyeshuri muri za Kaminuza zitandukanye zigenga cyangwa iza Leta, uru rubyiruko rukaba rufite intego yo guhuriza hamwe imbaraga rukubaka igihugu mu nzego zose.
Kagame Geoffrey ukuriye iri huriro yabwiye abashyitsi bari muri icyo gikorwa ko igitekerezo cyo gushinga iri huriro bise mu Cyongereza Patriotic Youth of Rwanda bakigize ubwo bari mu ngando i Nkumba muri Musanze basanga byaba byiza hashyizweho gahunda zajya zibahuza nk’abantu bigeze kuyobora abandi muri za Kaminuza bakarebera hamwe icyateza imbere umutekano w’Abanyarwanda mu nzego zose.
Bamaze kunoza igitekerezo basanze byaba byiza bashyizeho ihuriro ryabo rifite komite nyobozi igizwe n’abanyeshuri bize ibintu bitandukanye kugira ngo habeho kuzuzanya ku nyungu z’Ihuriro.
Nubwo iri huriro ryatangijwe na bariya banyeshuri twavuze haruguru ariko ngo n’abandi bashobora kuba abanyamuryango uko rizagenda ritera imbere.
Nk’uko Kagame yabivuze, abagize iri huriro babanje gukora itegekonshinga rizabafasha gukomeza gukora neza.
Ubu ngo bafite inzu bakoreramo ndetse n’ahantu ho kwidagadurira nk’urubyiruko. Kuri bo ngo umusanzu wa buri wese mu kubaka igihugu urakenewe.
Senior Superintendent Teddy Ruyenzi wari waje ahagarariye Komiseri mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu ijambo rye yabanje kwibutsa abari aho amateka y’u Rwanda rwa mbere ya Jenoside ndetse na nyuma y’aho abasaba gukomeza gusigasira ibyagezweho birinda ibiyobyabwenge, kurwanya abacuruza abantu ndetse no kwanga ubujura na ruswa.
Yavuze ko kugira ngo u Rwanda ruzatere imbere bitazaterwa gusa n’imihati ya Perezida Kagame ahubwo ko bizaterwa n’ukuntu Abanyarwanda bazamufasha.
Umushyitsi mukuru Norbert Shyerezo mu ijambo rye yagarutse ku kamaro ko gushyiraho igitekerezo nka kiriya, avuga ko bizafasha urubyiruko kumenya icyo rukeneye kugeraho mu by’ukuri ndetse rukanasobanukirwa neza icyo gukunda igihugu bivuga.
Yongeyeho ko iyourubyiruko rutazi amateka y’igihugu cyarwo nta kintu rugeraho mu minsi izaza bityo abasaba gukomeza kwiga indangagaciro zaranze abakurambere kugira ngo zizabe arizo zibafasha gukunda igihugu bazi amateka yacyo.
Iri huriro ryatangarijwe abantu ku mugaragaro uyu munsi rizahurirwamo n’urubyiruko ryize ibintu bitandukanye ndetse n’urundi rusanzwe, bose hamwe bagamije guteza imbere umuco wo gukunda igihugu mu bakiri bato.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
3 Comments
Birakwiye ko urubyiruko dukunda igihugu cy’urwanda, kuko ari umurage wacu. PYR turabashyigikiye kandi tuzafatanya mu bikorwa byiza byose byo kubaka ahazaza hacu heza. Ndifuzako mwazakorera mu gihugu hose.
Ibi nibyo bikwiye kuranga urubyiruko kugira ubushake bwo kurema amatela mashya kugirango bazayobore abanyarwanda bakundana nta rwikekwe ,nibyo bizima kurusha bamwe na bamwe baba I burayi bahitamo gukomereza ku mateka mabi bakagira urwango n amacakubiri nyamara ibyo byari bikwiye kujyana na generation y ababyeyi babo.
Byiza cyane , Uyu n’umusaruro ukomeye w’Inyigisho Itorero ry’Igihugu riduha umunsi kuwundi ,uku niko gutekereza muburyo bwagutse ,uku niko kwishakamo ibisubizo nkuko Nyakubahwa Paul Kagame Intore Izirusha intambwe ibidusaba umunsi kuwundi ,” There no better time to do something great for our country that is now the Good moment” Intagamburuzwa NKORENEZA BANDEBEREHO ” Bibaye impamo .
Comments are closed.