Digiqole ad

Kigali: Hatangijwe gahunda yo gushyira ibyapa ku nyubako

Nyuma yo gushyira amazina y’imihanda ku byapa hakurikiyeho igikorwa cyo gushyira icyapa ku nyubako zose zikora ku mihanda mu mujyi wa Kagali. Iki gikorwa cyatangiye kuwa gatanu tariki 15 Werurwe gitangijwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo Prof Silas Lwakabamba.

Minisitiri Lwakabamba na Ndayisaba bashyira ibyapa ku mazu
Minisitiri Lwakabamba na Ndayisaba bashyira ibyapa ku mazu

Mu minsi ishize nibwo, hatangijwe igikorwa cyo gushyiraho ibyapa by’amazina y’imihanda mu mujyi wa Kigali; ibi byakozwe mu rwego rwo kworohereza abantu kuyoboka no kuyobora ababagana. None ubu igikurikiyeho ni ugushyiraho ibyapa biranga inyubako zose zikora ku mihanda.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Prof Silas Lwakabamba yavuze ko mbere byari bikomeye kurangira umuntu ariko ngo ibibazo bigiye gukemuka kuko buri nzu igiye gushyirwaho numero iyiranga.

Yagize ati ”Ubu bitewe nuko iyi gahunda igizweho bizoroherera umuntu wese kurangira undi numero y’inzu ye, gusa ibya kera nta kintu byavuyeho, ndetse nta kintu cyahindutse, gusa twakosoye aho twashyiragaho amazina agoranye gusoma. Kugira ngo tworohereze abantu batize cyangwa abanyamahanga twashizeho amazina magufi.”

Inzu ya mbere yashizehwo numero
Inzu ya mbere yashizehwo numero.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yavuze ko umuntu wese asabwe gusaba ibyo byapa kugira ngo babishyire ku mazu yabo, ndetse ngo utazabikora azacibwa amande angana n’ibihumbi 10.

Yagize ati ”Umuntu wese uturiye umuhanda asabwe kuza gufata numero hakiri kare kandi yitwaje ibihumbi 12 kuko nyuma y’amezi 4 bizaba birangiye, ndetse utazabyitabira azacibwa ihazabu y’ibihumbi 10.”

Igikorwa cyo gushiraho ibyapa by’amazina y’imihanda na numero ziranga inyubako cyatwaye amadolari z’amerika miliyoni 1,5. Umuntu ushaka gushira icyapa iwe y’ishura amafaranga ibihumbi 12, akishyura muri BK kuri konti numero 00040-0462555-05 yanditswe ku izina rya house plat projet.

Igikorwa cyo kwita imihanda ya Kigali nacyo kirakomeje
Igikorwa cyo kwita imihanda ya Kigali nacyo kirakomeje
Aba technicien barigushyira ibyapa mu mazu
Aba technicien barigushyira ibyapa mu mazu
Fidele Ndayisaba avuga uburyo bizaba bibereye Umujyi wa Kigali
Fidele Ndayisaba avuga uburyo bizaba bibereye Umujyi wa Kigali
Minisitiri Lwakabamba avugana n'abanyamakuru
Minisitiri Lwakabamba avugana n’abanyamakuru

Photos: DS.Rubangura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ibyapa simbikeneye. Mana wadufashije tukabona ubwihereo muri Kigali, i mean toilletes

    • haha!!!! tu es farceuse

  • Yego ibyapa ni byiza riko se ariya mazina yo ni ibiki koko?!! Ngo KN24, KGL124…!!! Kuki batakwita amazina imihanda koko amazina nyamazina?!!
    Ukabona nk’umuhanda witwa.

    Rwigema st,
    Nyabugogo st,
    Kigali st,
    Rwanda st,
    Lumumba st,

    N’ayandi n’ayandi aranga ahantu, ibintu cyangwa se andi mateka? naho abbreviation zo ntabwo ari nziza rwose.

  • Ariko umuseke mujye mugerageza gusuzuma inkuru yanyu neza mbere y’uko isohoka. Nk’ubu iyi nkuru yuzuyemo amakosa y’imyandikire ku buryo bukabije rwose mugerageze mwandike Ikinyarwanda neza.

    • miliyoni1.5 z’idollari se nicyo giciro k’imashini yandika kw’ibati igateraho irangi cg ? Nyamuna tujye dusobanurirwa
      nonese ko ushaka ikirango k’inzuye akigura
      Leta yongera gute gucibwa Miliyoni 1.5 kandi y’amadollar ? ko mbona ririya bati ritazagira ako gaciro se ubwo bimeze gute ?

  • hhahhah ubwiherero burahari ahubwo bazabushyireho no,hafi ya rond point ya kigali ruguru ugana UTC,ahubwo ngize ikibazo cy inzu yange nibayishingamo iriya machini icukura izagwa kubere ubuzira nenge bucye kandi vment iri bien placee..igitekereze bazagire size zitandukanye bitewe n ingano y inyubako.

  • MBEGA INYUNGU MBEGA INYUNGU.

  • Mwanga kunnya biruhura iki gikorwa uwakigaya wese aho ari ku isi yaba ari ikirofa kabisa bona naba heze mu ishyamba bibagiwe imihanda nibataha bazishima kabisa kuko…..vision 20!!!

  • ubwiherero burahari, hafi ya Rond Point nini umuhanda ugana UTC.
    cost 100 Rwf

  • Iki gikorwa ni kiza cyane, njye ndagishimye, ariko nkabagaya ku ariya mafaranga 12,000 byo kugura iriya nomero mugihe umuturage aba yasoreye ikibanza. Izo cost zagombye kuva muri ya misoro y’ubutaka.

Comments are closed.

en_USEnglish