Digiqole ad

Kigali: gutwara bari no kuri phone byariyongereye… AMAFOTO

 Kigali: gutwara bari no kuri phone byariyongereye… AMAFOTO

Ibihano kuri iki cyaha byakubwe inshuro icyenda kuva mu 2014, ariko muri iki gihe biragaragara cyane mu migi

Imyaka ya 2012, 2013,2014, na mbere yabwo, yabayemo impanuko nyinshi mu mihanda harimo n’izikomeye. Tariki 11 Kanama 2014 hateranye inama nyunguranabitekerezo yahuje za minisiteri n’inzego zifite aho zihuriye n’umutekano n’ubuzima bw’abaturarwanda, bafata imyanzuro 15 kugira ngo umubare w’abahitanwa n’impanuka mu mihanda ugabanuke. Umwanzuro wa 14 wari “Kugenera ibihano bikomeye abakoresha telefoni batwaye ibinyabiziga.”

Arisanzuye nta kibazo wakwibaza ko ari mu biro bye
Aramanuka yisanzuye nta kibazo, wakwibaza ko ari mu biro bye

Gukoresha telephone utwaye ikinyabiziga ni imwe mu mpamvu z’impanuka nyinshi mu Rwanda nk’uko Police ikunze kubisobanura.

Mu migi hakunze kuba impanuka mu mihanda zirimo izoroheje n’izikomeye, nyinshi muri zo impamvu zazo akenshi ziba ari umuvuduko ukabije cyangwa kuvugira kuri telephone utwaye.

Impanuka n’abicwaga nazo mu mihanda miremire yo mu Ntara zaragabanutse ku rugero runini kuva izi ngamba zafatwa na cyane cyane kuva hatangira gukoreshwa ibyuma bishyiraho umuvuduko ntarengwa ku modoka rusange.

Impanuka za hato na hato mu migi zo ziracyaboneka kubera impamvu zirimo no gutwara imodoka abantu bari kuri telephone. Izi nazo iyo zitagize abo zihitana, hari abo zikomeretsa cyangwa zikabamugaza.

Mu minsi ishize umuvugizi wa Police ishami ryo mu muhanda yatangaje ko iki kintu cyo kuvugira kuri telephone unatwaye imodoka cyongeye kwiyongera mu bashoferi, ko bagiye kongera gukaza ingamba mu guhangana n’iki kibazo.

Abahanga bo muri Texas A&M Transportation Institute na University of Houstonmuri US, umwaka ushize batangaje ubushakashatsi bakoze bakoze ku mikorere y’ubwonko mu gihe kidasanzwe.

Mu bintu binyuranye babonye harimo ko iyo umuntu atwaye imodoka avugira kuri telephone cyangwa yandika message ubwonko bwe bwatsa (activate) agace kitwa ‘Anterior Cingulate Cortex (ACC) bagereranya na ‘error mode’ kagenewe kugabanya ibyago umuntu yahura nabyo mu gihe arangaye.

Iki gihe ngo amaboko, amaguru  n’amaso by’utwaye imodoka bigira ubundi bushobozi n’amabwiriza bihabwa n’aka gace k’ubwonko bityo umuntu agakomeza gutwara imodoka neza nubwo yaba ahuze. Ariko ngo ibyago by’impanuka biba biri hejuru kuko ubushobozi bwa ACC buba buri hasi ugereranyije n’ibyago biba biri mu muhanda urimo ibindi binyabiziga byinshi.

Amategeko ateganya amande y’amafaranga ibihumbi icumi (10 000Frw) ku muntu ufashwe avugira kuri telephone atwaye ikinyabiziga.

Araganira atuje ariko anatwaye
Araganira atuje ariko anatwaye
Ibyago byo gukora impanuka biba ari byinshi iyo utwaye uri kuri telephone
Ibyago byo gukora impanuka biba ari byinshi iyo utwaye uri kuri telephone
Nawe afite amakenga yo gutwara avugira kuri telephone
Nawe afite amakenga yo gutwara avugira kuri telephone
Imodoka nini ntabwo arizo zitakora impanuka kubera iki kibazo
Imodoka nini ntabwo arizo zitakora impanuka kubera iki kibazo
Hari n'ubwo imodoka iba yihuta cyane
Hari n’ubwo imodoka iba yihuta cyane
Umuhanda uba urimo byinshi byo kwitondera mu gihe utwaye imodoka
Umuhanda uba urimo byinshi byo kwitondera mu gihe utwaye imodoka
Uyu arabizi ko ari mu makosa arabikorana amakenga
Uyu arabizi ko ari mu makosa arabikorana amakenga
Impanuka igushyira mu byago hamwe n'abo utwaye mu gihe wari uri kuri telephone
Impanuka igushyira mu byago hamwe n’abo utwaye mu gihe wari uri kuri telephone
Ubwonko bw'umuntu utwaye imodoka ari no kuri telephone buba bumeze nk'uburi muri "error mode"
Ubwonko bw’umuntu utwaye imodoka ari no kuri telephone buba bumeze nk’uburi muri “error mode”
Abashoferi bategetswe kudakora ibi bintu kuko bishyira mu kaga ubuzima bwa benshi
Abashoferi bategetswe kudakora ibi bintu kuko bishyira mu kaga ubuzima bwa benshi
Ibihano kuri iki cyaha byakubwe inshuro icyenda kuva mu 2014, ariko muri iki gihe biragaragara cyane mu migi
Ibihano kuri iki cyaha byakubwe inshuro icyenda kuva mu 2014, ariko muri iki gihe biragaragara cyane mu migi
Uri mu modoka atwaye yisanzuye kimwe n'uri muri Bus bamutwaye cyangwa uriya wihagarariye ku muhanda
Uri mu modoka atwaye yisanzuye kimwe n’uri muri Bus bamutwaye cyangwa uriya wihagarariye ku muhanda

Photos/E.Mugunga/Umuseke

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mbega bibi! Ariko biba bibi kirushaho ku babikora batwaye Bus

  • Ababikora nttibayobewe ko ari amakosa ariko kubera guhugira mugushaka imibereho usanga umwanya wo kuvugisha inshuti nabavandimwe ubura bikaba ngombwa ko ukora iri kosa. Abashinzwe umutekano wo mumuhanda nibakaze akazi kabo bizagera aho bigabanuke kuko biteza impanuka nyinshi.

  • Murakoze ku bw’iyi nkuru pe! Abayobozi b’ibinyabiziga bisubireho!

  • Ko wagirango bisigaye byemewe? Polisi yaradohoye basigaye bivura nk’abari mu ngo zabo. Iyo ubwiye umuntu ko utamwitabye kuko wari utwaye akubaza niba utaramenyera gutwara kandi ukumva ko akubabariye kubera ko utazi imodoka. Umuseke muduha inkuru zubaka.Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish