Digiqole ad

Kigali: Abaturutse mu bihugu 55 bari mu biganiro byiswe ‘Kigali Global Dialogue’

 Kigali: Abaturutse mu bihugu 55 bari mu biganiro byiswe ‘Kigali Global Dialogue’

Kuri uyu wa gatatu hateranye inama ya Kigali Global Dialogue yateguwe na Observer Research Foundation yo mu gihugu cy’Ubuhinde bafatanyije na Rwanda Convention Bureau yahuje ibigo by’ubushakashatsi, abikorera ndetse n’abari muri Leta baganira iterambere.

Dr Richard Sezibera Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga avuga ijambo rifungura inama

Abantu baturutse mu bihugu 55, barasuzuma inzira z’iterambere banasesengura ibisanzwe bikoreshwa mu iterambere, barareba uko abantu bita ku kirere, ubuzima ndetse n’imiyoborere n’uko abikorera (Private Sector) bafatwa.

Dr. Kaitesi Usta Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yavuze ko bitewe n’intego z’iterambere rirambye (SDGs) ari amahirwe kuganira ku byakozwe n’uburyo byagiye bikorwa, ngo ni n’umwanya ku bihugu byo muri Africa biri mu nzira y’iterambere kuganira ku buryo bwo gutera imbere.

Ati “Ni umwanya wo kuganira twibaza uburyo buri igihugu cyabamo kumvikana ku nzira z’iterambere ariko buri igihugu kikagira n’amahirwe yo kwishakamo ibisubizo.”

Dr. Kaitesi Usta  avuga ko abari muri iyi nama bazakomeza kuganira ku kurwanya ibyuka bihumanya ikirere no kuganira ku inzira y’iterambere zishoboka.

U Rwanda n’ibihugu bizagenda kimwe kigira ku kindi uburyo bakoresha inzira cyanyuzemo ngo kigere ku iterambere.

Kaitesi Usta ati “U Rwanda ruzahigira byinshi harimo no gusangira ubumenyi n’abandi babufite, tuzaganira no ku miyoborere kuko Abanyarwanda bemera ko ari ipfundo rikomeye rituma inzira y’iterambere ishoboka.

Samir Saran Umuyobozi wa Observer Research Foundation yavuze ko u Rwanda ari isomo ry’aho abantu batsinda ikibi bagafata inzira y’iterambere mu buryo bushoboka, ngo ni na yo  mpamvu batoranyije u Rwanda mu kwakira iyi nama.

Biteganyijwe ko iyi nama izamara iminsi itatu kuva ku itariki 3- 5 Nyakanga 2019 kandi izajya iba buri mwaka mu myaka itatu iri imbere.  Izajya iba ari umwanya wo kuganira ku bisubizo abantu batandukanye bagenda babona mu nzira y’iterambere mu gukemura ibibazo bitandukanye bihari.

Abayobozi banyuranye baraganira ku nzira zashoboka mu iterambere rirambye
Dr Kaitesi Usta Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere avuga ko iyi nama u Rwanda ruzigira ku bandi ku nzira banyuzemo batera imbere
Observer Research Foundation yo mu gihugu cy’Ubuhinde ni yo yateguye iyi nama
Abayobozi batandukanye bavuye mu bihugu 55 baje muri ibi biganiro

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Inzira y’iterambere iroroshye. Diane Rwigara yarayivuze arabizira. Murekeraho kubaka amahoteli ararwamo n’abanyamahanga, akorwamo n’abize RTUC gusa nabo bake maze muhange imirimo mu banyagihugu. Kuvuga ngo Volgswagen ikorera mu Rwanda se nibyo bizafasha umwana w’i Rwamagana wize Kaminuza i Butare gutera imbere? Hari ikintu nge ntigeze niyumvisha kuva kera mu mikorere y’ubuyobozi bw’u Rwanda: Kwirengagiza umuturage, rubanda rugufi ugakora ibikorwa ugamije kwereka isi ko umeze neza. Look: Imihanda, hotels, amashuri ngo kuri bose atagira ikiyavamo, amavuriro atagira imiti n’abaganga, abaturage nta mazi, abarangije amashuri nta kazi, leta yubaka amazu meza y’abatishoboye yabashyiramo ugasanga ntibihura kabisa. Urebye ikibazo gihari ni uko leta ifite amafaranga menshi ariko abaturage bakaba ntako bameze. Kandi ibi byaje tubibona aho udashobora gutandukanya ibya rubanda n’ibya leta…. Iki gihugu cyahindutse business ground and it will be complicated to go back to what really matter in people.

    • nibyo iyi ndwara yitwa neoliberalism

  • Urwanda rwahawe amanota 23% (23 ku ijana) mu bwisanzure bw’abaturage. Impamvu nuko kwubaka imiturirwa bitavuga kwubaka imitima! Kutita ku nyungu za rubanda maze ukamena umutungo muri RWANDAIR cyanga KCC (Kagame Convention Centre) ntacyo byongera ku iterambere ly’igihugu. Ibintu byose byabaye ubucuruzi kandi bukorwa n’ishyaka limwe cyanga agatsiko! No need nyabivuze neza. Ingero ni nyinshi.

Comments are closed.

en_USEnglish