Digiqole ad

Kibirizi; ahishwe abagore n’abana by’umwihariko muri Jenoside

 Kibirizi; ahishwe abagore n’abana by’umwihariko muri Jenoside

Abayobozi banyuranye barimo umuyobozi wa IBUKA, umuyubozi w’Akarere, Guverineri Mureshyankwano, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Minisitiri Seraphine wa MIDIMAR, Minisitiri Esperance wa MIGEPROF, Hon Donatille n’abandi…

Aha Mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza mu gihe cya Jenoside abagore n’abana bishwe by’umwihariko kuko ngo hari umubare w’abagabo babashije gucika cyane bakambukira hakurya i Burundi. Ku rwibutso rwaho hashyinguye abagore n’abana bagera kuri 437, aha niho habereye umuhango wo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside ku rwego rw’igihugu kuri iki cyumweru.

Abayobozi banyuranye barimo umuyobozi wa IBUKA, umuyubozi w'Akarere, Guverineri Mureshyankwano, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Minisitiri Seraphine wa MIDIMAR, Minisitiri Esperance wa MIGEPROF, Hon Donatille n'abandi...
Abayobozi banyuranye barimo umuyobozi wa IBUKA, umuyubozi w’Akarere, Guverineri Mureshyankwano, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Minisitiri Seraphine wa MIDIMAR, Minisitiri Esperance wa MIGEPROF, Hon Donatille n’abandi…

Judithe Uwingabire waharokokeye yavuze ko abagore n’abana hano bishwe mu buryo bubabaje cyane, abagore n’abakobwa babanje gufatwa ku ngufu. Avuga ko abishi babo bavugaga ko nta ukwiye kurokoka kuko abagabo b’abatutsi bamwe ngo bari babashije gucika barambuka. Ku bw’amahirwe Uwingabire ari mu barokotse.

Hon Donatille Mukabarisa Perezidante w’Inteko Ishinga amatetegeko umutwe w’Aabdepite yavuze ko hakwiye gukorwa ubushakashtsi bukareba impamvu yatumye abagore bishora mu bwicanyi kandi bazwiho kuba aria bantu baremanywe umutima w’ineza n’impuhwe.

Hon Mukabarisa yasabye urubyiruko kwirinda umuntu wese wahirahira arushuka arushora mu ngengabitekerezo ya Jenoside yatumye mu Rwanda haba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hon Mukabalisa ati “Bana bacu bacu nimwe mbaraga z’igihugu. Mukomeze muhangane n’umuntu wese washaka kubashora mu ngengabitekerezo ya Jenoside,inzira yose yashaka kubinyuzamo muzayirinde mumwamagane, nibiba ngombwa naho yaba umubyeyi wawe uzamuhakanire umubwire ko intego yanyu ari ukubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. »

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko buzubahiriza icyifuzo cy’uko aha hantu hakubakwa urwibutso rwihariye ruranga ubwicanyi ku bana n’abagore bwakorewe muri aka gace.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Nyanza

1 Comment

  • Ibibondo ababyeyi mwishe amaraso yabo azabakurikirane,ubuzima bwanyu bwose amarira n imiborogo yabo

Comments are closed.

en_USEnglish