Digiqole ad

Kenyatta yasabye imbabazi Magufuli ku bw’amagambo yavuzwe n’Umudepite

 Kenyatta yasabye imbabazi Magufuli ku bw’amagambo yavuzwe n’Umudepite

Umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yandikiye ibaruwa yihariye mugenzi we wa Tanzania yihohora ndetse anagaragaza uruhande rwa Leta ya Kenya ku magambo yatangajwe na Depite Charles Njagua Kanyi uzwi nka Jaguar, ashishikariza Abanyakenya kwanga abaturanyi bo muri Uganda na Tanzania bakora ubucuruzi i Nairobi.

Depite Charles Njagua Kanyi bita Jaguar kuva tariki 26 Kamena yatawe muri yombi ashinjwa amagambo mabi ku banyamahanga

Kuri uyu wa 02/07/2019, Kenyatta nibwo yanditse ibaruwa ayinyuza kuri Ambasaderi wa Kenya muri Tanzania Danny Kazungu, na we ayiha Minisitiri w’intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa ngo ayishyikirize John Pombe Magufuli uyobora Tanzania.

Ibiro bya Ministiri w’intebe muri Tanzania bitangaza ko abaturage ba Tanzania bishimiye intambwe yatewe n’Ubuyobozi bukuru muri Kenya bwagaragaje ko butifatanyije na Depite Njagua wagaragazaga ko abanyamahanga bateje ikibazo mu bucuruzi bakorera i Nairobi.

Majaliwa ati: “Abanya-Tanzania bishimiye intambwe yatewe na Perezida Kenyatta na Leta ya Kenya. Iyi ntambwe ishimangira neza ko ibyatangajwe na Depite Jaguar byari ibitekerezo bye bwite bidashyigikiwe na Leta ndetse n’abanya-Kenya.”

Majaliwa kandi avuga ko umubano w’ibi bihugu byombi utazigera uhungabana ahubwo ko abaturage bazahora babanye mu bwumvikane no mu mahoro.

Ati: “Umubano hagati ya Tanzania na Kenya uzahora ari mwiza kuko twese dufite n’amoko duhuriyeho y’Abamasayi, Abakuriya n’Aba-Jaluwo.”

Mu cyumweru gishize ni bwo Umudepite muri Kenya yatangaje aya magambo yateje impaka mu baturage b’ibihugu byombi. Depite Njagua wamenyekanye nka Jaguar yavugaga ko ubucuruzi bwa Kenya bugomba kwiharirwa n’abenegihugu gusa ko nta mu nya-Uganda cyangwa umu-Tanzania bagomba guhangana ku isoko.

Yagize ati “Abanyakenya bagomba gukora ubucuruzi nta we bahangana uva hanze. Abanya-Pakistani bigaruriye isoko ry’imodoka hano, aba-Tanzania n’abo muri Uganda biganje ku isoko ryacu. Turavuze ngo turarambiwe, nibadasubira iwabo tuzabafata tubakubite kandi nta we dutinya.”

Dieudonne NSHIMIYIMANA wimenyereza umwuga/UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Prezida harya ashobora gusaba imbabazi!! N’icyubahiro cye n’ubukaka! Reka ibyo byo kuba apologetic twe twarabirenze. “It is none of our business”.

  • Mawazo Harya wowe nande,nukazane ubujiji mubanyarwanda!!nta muntu utasaba imbabazi! Kenyatta kuba yasaby imbabazi nukuber azi democracy icyo ivuze akaba azi nubucuruzi icyo buvuze!nahubundi iturize ugabany nubujiji

    • @ irisi, mawazo ntago Ari injiji ahubwo ashobora kuba akunda kuvugira mu migani

  • Icyo nkundira Kenyatta aca bugufi rwose! Biratangaje umwana wakuriye kwase ari President ariko akaba yiyoroshya kuriya biranshimisha!

  • @Arisi,Mawaso; Hahaha!Akabaye icwende ntikoga koko,HE PK agize atya ahaye IMBABAZI abahamwe nibyaha bya jenoside bamwe muri mwe,bakuru banyu,ababyeyi banyu,akuraho igihano cy’urupfu,abakijije ijisho buracyeye murarimukanuriye!!!

  • @ MZALENDO, Uramubwiye n’uko batumva .

  • Umuntu iyo agaragaje ko yasaritswe n’umujinya n’ubugome, ntimukabyite ubujiji. azi ibyo avuga n’ibyo akora kandi azi n’abo abwira.Kuri we buriya bujiji ahari bwaba kuba abishyize hanze ariko mu mutima haraboze.

  • Na Museveni aherutse kohereza Letter isaba imbabazi ejobundi (i guess) so reka badupfukamire.

  • Uwo mudepeti ko atabanza ngo akubite abahinde n abarabu bamaze imyaka amagana muri kenya di?ahubwo agashaka gukubita abanyafurika nkawe ni ikigoryi gusa,ariko ibi ni ukwiyanga gukabije aho kumva ko yasubiza abo bahinde n abarabu iwabo arashaka kwirukana abanyafurika bagenzi be?hanyuma we iyo atewe agahunga ahungira he si muri abo banyafurika?

    Ukuri ni uko abanyamahanga bari muri Afrika bari kwigabiza ibyacu kandi bafite ibihugu byabo basubireyo abo bahinde abarabu n abashinwa n abazungu kuko iby abanyafurika si iby abanyamahanga kandi nta munyafurika ujya iwabo bemerera guhumeka.

Comments are closed.

en_USEnglish