Digiqole ad

Ruto wari minisitiri w’uburezi mu nkiko

Kenya- bamwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwo muri 2007 bagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko mpuzamahanga (CPI)


LA HAYE –uwari minisitiri w’intebe w’igihugu cya Kenya William Ruto, ucyekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ibasiye inyoko muntu ubwo imvururu n’ubwicanyi byakurikiye amatora ya perezida wa byabaga hari 2007-2008 ,kuri uyu wa kane nibwo yashyizwe imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rubarizwa i La Haye mu Buholandi kugirango yumwe bwa mbere.
Nkuko bitangazwa ibiro ntaramakuru AFP dukesha iyi nkuru, uyu mu minisitiri ucyuye igihe akaba yarigeze no kuba minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ndetse n’umukandida ukomeye wifuzaga kuzagaragara mu matora ya perezida ateganyijwe mu mwaka wa 2012, yagejejwe mu rukiko ari mu ivatiri ye yinjizwa mu nyubako atavuganye n’ abitangazamakuru .

Ruto,uwari minisitiri w’ inganda Henry Kosgey na Joshua Arap Sang umunyamakuru kuri radio ,akaba n’inkoramutima ya minisitiri w’ intebe uriho ubu Raila Odinga,nabo bahamagajwe kuri uyu wa kane ngo bumvwe bwa mbere mu rukiko hari mu ma saa 09H30 ni ukuvuga ko hari saa 07H30 ku saha mpuzamahanga GMT.

Muri uru rubanza umucamanza yagombaga kugenzura ko abakekwaho ibi byaha bose bafite umwirondoro nyakuri ndetse no kumenya neza ko ibi byaha by’ubwicanyi bakekwaho baba babimenyeshejwe.

Umushinjacyaha mukuru w’ rukiko mpuzamahanga mpanabyaha Luis Moreno-Ocampo, akaba aherutse gutanga impapuro ebyiri zitandukanye hari mu kwezi kwa 10 muri 2010. Izi mpapuro zikaba zarimo ibice bibiri muri bitatu by’ abahataniraga umwanya w’umukuru w’igihugu no gushaka kugabura ubutegetsi muri Kenya byo mu mashyaka abiri :ishyaka riharanira demokarasi (ODM) rya minisitiri Odinga n’ishyaka riharanira ubumwe bw’igihugu (PNU) rya perezida Mwai Kibaki.

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

en_USEnglish