Digiqole ad

Kenya: U. Kenyatta yasobanuye uko yinjiye mu rukundo n’umugore we

Ku munsi w’ejo hashize Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yagiranye ikiganiro gifunguye kuri facebook, maze abakoresha uru rubuga nkoranyambaga biva inyuma bamuhata ibibazo birimo n’ibyerekeye ubuzima bwe bwite. Ku ngingo y’uko yamenyanye n’umugore we Margaret Kenyatta yabivuye imuzi avuga ko bamenyaniye mu mashuri yisumbuye.

Uhuru Kenyatta n'umugore we Margaret
Uhuru Kenyatta n’umugore we Margaret

Amaze kubazwa iki kibazo, Perezida Kenyatta yahise agira ati “Iki ni ikibazo kiza cyane.” Asa nk’usibiramo iki kibazo yari abajijwe agira ati “Ni gute namenyanye n’umugore wa perezida (First Lady)?”

Akomeza agira ati “Igihe nahuraga na we ntabwo yari ‘first lay’. Yari umuntu usanzwe, mwiza, yari umukobwa mwiza cyane.”

Kenyatta yavuze ko kugira ngo yigarurire umutima wa Margaret, yanyuze kuri musazwa we bigaga ku kigo kimwe mu ishuri ryisumbuye rya St Mary’s High School.

Ati “Nabanje guhura na musaza we twari twarahuriye mu mashuri yisumbiye duhita tuba inshuti, ni we nanyuzeho kugira ngo mpure na mushiki we, kuva icyo gihe twahise twinjira mu rukundo tukiri mu mashuri yisumbuye kugeza n’uyu munsi tukiri kumwe. Mbishimira Imana.”

Uhuru na Margaret basizeraniye muri Holy Family Basilica mu 1989, ubu bafitanye abana batatu ari bo Jomo, Jaba na Ngina Kenyatta.

Muri iki kiganiro cyari kigamije gushaka amajwi mu matora azaba kuwa 08 Kanama, Perezida Kenyatta yasezeranyije urubyiruko kuzatanga imirimo ingana na miliyoni 6.5 naramuka yongeye gutorerwa kuyobora Kenya.

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish