Digiqole ad

Kenshi batubaza ngo umubare munini w'Abagore mu Nteko umaze iki – Hon Anita

 Kenshi batubaza ngo umubare munini w'Abagore mu Nteko umaze iki – Hon Anita

Mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’imitwe ya politiki mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu matora, Hon Anita Mutesi Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko yavuze ko nk’abagore bari mu nteko bahora bahura n’ikibazo cy’ababaza icyo bahakora kandi ngo igihe Inteko yarimo abagabo gusa icyo kibazo ntawakibazaga.

Mutesi Anita umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP)

Depite Mutesi Anita umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP) yavuze ko ikintu gikomeye cyane kigomba gukorwa ari ukubaka ubushobozi bw’abagore ngo kuko aho kugira ngo ugaye umuntu wakagombye gutekereza icyo wamuhaye kimufasha.
Yavuze ko hagomba kurebwa ko mu ngengo y’imari zikorwa hibashyirwamo na gahunda zo kuzamura abagore.
Hon Anita yavuze ko uko umugabo yatsindwa ari na ko umugore byamubaho ngo ntibikwiye ko abantu bakomeza kwibaza icyo abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu bakora.
Yagize ati “Urugero, buri gihe abaza kudusura baba batutaza ngo ariko ko muri abagore 64% mwakoze iki? Nibyo bintu twirirwa dusobanura hariya,  mbega ni yo ndirimbo ariko nta wigeze abaza cya gihe abagabo bari benshi ngo bakoze iki?”
Yongeyeho ati “Umugore iyo yagiye ahantu biba byabaye byacitse. Ntabwo aribyo rwose tubyumve kimwe, umugabo ya ‘failinga’ (fail bivuga kutagera ku nshingano), kimwe n’uko umugore ya ‘failinga’ mu nshingano ze, twese turi bamwe buri wese akore inshingano ze ahubwo habeho kongerera ubushobozi abafite intege nke.”
Kanakuze Jeanne d’Arc umuyobozi w’Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye atari ikintu gihita kigerwaho uwo mwanya ngo ni inzira ndende bitewe no kuba ikintu gishingiye ku muco kidapfa guhinduka.
Yagize ati “Abagore n’abagabo iyo bamaze gutorwa bose bajya mu nzego batorewe. Tuzi neza ko mu mateka y’u Rwanda abo Badepite n’abayobozi mu nzego zifata ibyemezo bahoze ari abagabo cyane, ari abayobozi ari n’abari mu mashyaka ya politiki ugasanga bose batangira kwibaza ngo abagore barimo barakorayo iki? 
Ese abagabo bo igihe babereyeyo ni nde wigeze ababaza ngo barakora yo iki? Ni ibiki byiza cyane baba barakoze umuntu yabashimira, iki kibazo abantu bakunda kukitubaza twebwe turi muri societe civile,  dukunze guhangana na cyo kuko baratubaza ngo bariya bagore barimo baramara iki? Abagabo se bari kumara iki?”
Kanakuze avuga ko iby’iki kibazo cyo guhora babazwa ngo abagore barimo barakora iki mu Nteko nk’abayobozi bakwiye tugitekerezeho neza, kuko ngo hari ubwo abantu babibaza ukibaza niba nta birimo gukorwa.
Yakomeje avuga ko nk’abayobozi ari bo bagomba kumva neza bakanasobanukirwa n’ihame ry’uburinganire kugira ngo bafashe n’abo bayobora kubyumva.
Mukamana Elisabeth umuvugizi w’ihiriro ry’igihugu nyungurana bitekerezo ry’imitwe ya politiki asanga ihame ry’uburinganire rizubahirizwa mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2018.
Yagize ati “Cyane cyane tubahugurira ko bagomba gutinyuka bakitabira amatora kugira ngo bajye mu nzego zifata ibyemezo  ndetse banazamuke bagere mu nzego z’igihugu.”
Yavuze ko basaba ko abagore bubakirwa ubushobozi kare kugira ngo mu gihe bazazamuka bakagera mu myanya ifatirwamo ibyemezo bazabe bafite ibitekerezo byubaka.
Abagore kandi bagize amahirwe yo kuzamuka, yasabye ko bajya basubira inyuma bakongera kureba bagenzi babo basigaye hasi bakabafasha na bo kuzamuka.
Rwabuhihi Rose umuvugizi mukuru w’uburinganire n’ubwuzuzanye yavuzeko basaba imitwe ya politike ka bategura abakandida babo neza babategura mu buryo bwubahiriza ihame ry’uburinganire,ngo kuko ari ihame riri mu mategeko ry’urwanda
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • impamvu harimo abagabo nta wakubazaga ni uko results za performances zari nta makemwa

  • Mabuja mwiza rwose usubije neza nanjye uranyemeje ntiraririye,none se koko wa mugani ,imyaka yose abagabo bahamaze bo bakoze iki cya hatali mwe mwananiwe !!!!

    • Ni gihe ki abagabo babaye mu nteko ari bonyine?!

  • Iyo nteko yanyu idatorwa n’abaturage mu buryo butaziguye, mu mucyo usesuye, yajyamo abagore cyangwa abagabo, abato cyangwa abakuru, abazima ku mubiri cyangwa abafite ubumuga, icyo ikora ni ugutora yego ku byo igejejweho na guverinoma iyobowe n’ababashyira mu myanya, inyungu za rubanda zikaza nyuma. Mu rwego rwo kuba inkomamashyi, nta kinyuranyo jye mbona hagati y’abagore n’abagabo bari mu nteko ishinga amategeko yacu. Mu buke (singulier) buri wese urimo ni honorable, mu bwinshi bose ni des- hon.. Mbiswa ra, ntava aho nshira isoni!!

  • uti”babanze barebe ibyo babahaye nonese nyakubahwa uhagarariye ishyaka ryagushyize kuri list wambwira icyo abanyarwanda bataguhaye ko baguhemba bakaguha byose ukeneye

  • Bose ni ABIDISHYI, ubuse mubona mumariye iki abaturage uretse kwirirwa muzana imishinga idafite shinge na rugero

  • Nonejo ngo banatoye n’itegeko rishobora kuzajya rikurikirana abatanga ibitecyerezo bitabashimisha kuri izi mbuga ngurukanabuhinga!
    Ibibera iwacu igihe cyo kubinenga mu bwisanzure bwose nikigera, mfite ubwoba ko hari abazajya batinya ko hari n’uvuga ko bigeze kuba mu myanya y’ubuyobozi maze bakazahera munzu ntibasohoke!
    Abagore benshi mu ntrko ntacyo bamaze nta n’icyo bazamara igihe cyose bazagera muri iyo nteko batabihataniye. Guterurwa ugashyirwa kurutonde gusa?!
    Nimuyobore tuzajya tuvuga ngo cyera habayeho…!

  • Murabibazwa kuko namwe muririmba ko ari igitego twatsinze amahanga. nimugaragaze igishya mwazanye byibuze kijyanye no guhindura ubuzima bwumugore wo mu cyaro uretse gukiza wowe wenyine wateretswe mu nteko. naho niba muri kurushwanwa n’abagabo kuba ntacyo mumara ndumva nawe nta gisubizo ufite. Ngo n’abagabo ntacyo bamaze ngo namwe ntihagire ubabaza icyo mumaze? Biteye isoni

  • Demokarasi yacu rwose njyewe byaranshobeye. Ese koko ibyemezo byose bifatwa mu Rwanda byose nta na kimwe cyangombye kujorwa? Kuki nta numwe nari numva avuga ati Nyakubahwa rwose hariya ndumva uwari gukora gutya byari kurushaho gutanga umusaruro maze ngo abaturage abo ahagarariye babyumve.

  • Wahora niki Ko ejobundi umusenateri yasuye abari kwimurwa Bannyahe (ikibazo gikomeje gukomera)akababwira Ko ntagisubizo abazaniye ntanubushobozi afite bwigisubizo nkayoberwa icyari cyamujyanyeyo!!!!

  • kiriya kibazomukwiriye ku kibazwa hari igihe nkurikirana imirimo inteko mukagezwaho imishinga ya mategeko bigaragara ko azagira ingaruka kuri rubanda mukagagaragaza ko Iryo tegeko ritameze neza muri debate bavuga ngo mutore mukaritora ijana kwijana ukibaza ngo babandi bavugaga ko ritameze neza bagiye he? Imishinga myinshi ibacishwa imbere yizwe nabi mugatora ingengo y’imari izayigendaho nyuma abaje kuyibapresanta bakababwira iteka ko bari bibeshye bakiga umushinga nabi ko aribyo byateje igihombo. Umugani wa Nyakubahwa abo babaza imbere babazaniye imishinga itekenitse ntimubasha kubatahura batarahombya leta, bakagagaruka bidoga ngo barahombye abaturage ntitubone cajorite zabaduhombeje kandi amategeko abibahera ububasha. Njye numvaga ko kugira abagore benshi ntacyo bitwaye mu myanya ifata ibyemezo, ariko hakarebwa ubushobozi abantu bafite hatarebwe igitsina ngo umubare w’igitsina runaka ukunde wuzure ahubwo umugabo ushoboye agahabwa amahirwe kimwe numugore ushoboye niryo hame ry’uburinganire nyaryo

Comments are closed.

en_USEnglish