Digiqole ad

Kenshi batubaza ngo umubare munini w’Abagore mu Nteko umaze iki – Hon Anita

 Kenshi batubaza ngo umubare munini w’Abagore mu Nteko umaze iki – Hon Anita

Mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’imitwe ya politiki mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu matora, Hon Anita Mutesi Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko yavuze ko nk’abagore bari mu nteko bahora bahura n’ikibazo cy’ababaza icyo bahakora kandi ngo igihe Inteko yarimo abagabo gusa icyo kibazo ntawakibazaga.

Mutesi Anita umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP)

Depite Mutesi Anita umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP) yavuze ko ikintu gikomeye cyane kigomba gukorwa ari ukubaka ubushobozi bw’abagore ngo kuko aho kugira ngo ugaye umuntu wakagombye gutekereza icyo wamuhaye kimufasha.

Yavuze ko hagomba kurebwa ko mu ngengo y’imari zikorwa hibashyirwamo na gahunda zo kuzamura abagore.

Hon Anita yavuze ko uko umugabo yatsindwa ari na ko umugore byamubaho ngo ntibikwiye ko abantu bakomeza kwibaza icyo abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu bakora.

Yagize ati “Urugero, buri gihe abaza kudusura baba batutaza ngo ariko ko muri abagore 64% mwakoze iki? Nibyo bintu twirirwa dusobanura hariya,  mbega ni yo ndirimbo ariko nta wigeze abaza cya gihe abagabo bari benshi ngo bakoze iki?”

Yongeyeho ati “Umugore iyo yagiye ahantu biba byabaye byacitse. Ntabwo aribyo rwose tubyumve kimwe, umugabo ya ‘failinga’ (fail bivuga kutagera ku nshingano), kimwe n’uko umugore ya ‘failinga’ mu nshingano ze, twese turi bamwe buri wese akore inshingano ze ahubwo habeho kongerera ubushobozi abafite intege nke.”

Kanakuze Jeanne d’Arc umuyobozi w’Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye atari ikintu gihita kigerwaho uwo mwanya ngo ni inzira ndende bitewe no kuba ikintu gishingiye ku muco kidapfa guhinduka.

Yagize ati “Abagore n’abagabo iyo bamaze gutorwa bose bajya mu nzego batorewe. Tuzi neza ko mu mateka y’u Rwanda abo Badepite n’abayobozi mu nzego zifata ibyemezo bahoze ari abagabo cyane, ari abayobozi ari n’abari mu mashyaka ya politiki ugasanga bose batangira kwibaza ngo abagore barimo barakorayo iki? 

Ese abagabo bo igihe babereyeyo ni nde wigeze ababaza ngo barakora yo iki? Ni ibiki byiza cyane baba barakoze umuntu yabashimira, iki kibazo abantu bakunda kukitubaza twebwe turi muri societe civile,  dukunze guhangana na cyo kuko baratubaza ngo bariya bagore barimo baramara iki? Abagabo se bari kumara iki?”

Kanakuze avuga ko iby’iki kibazo cyo guhora babazwa ngo abagore barimo barakora iki mu Nteko nk’abayobozi bakwiye tugitekerezeho neza, kuko ngo hari ubwo abantu babibaza ukibaza niba nta birimo gukorwa.

Yakomeje avuga ko nk’abayobozi ari bo bagomba kumva neza bakanasobanukirwa n’ihame ry’uburinganire kugira ngo bafashe n’abo bayobora kubyumva.

Mukamana Elisabeth umuvugizi w’ihiriro ry’igihugu nyungurana bitekerezo ry’imitwe ya politiki asanga ihame ry’uburinganire rizubahirizwa mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2018.

Yagize ati “Cyane cyane tubahugurira ko bagomba gutinyuka bakitabira amatora kugira ngo bajye mu nzego zifata ibyemezo  ndetse banazamuke bagere mu nzego z’igihugu.”

Yavuze ko basaba ko abagore bubakirwa ubushobozi kare kugira ngo mu gihe bazazamuka bakagera mu myanya ifatirwamo ibyemezo bazabe bafite ibitekerezo byubaka.

Abagore kandi bagize amahirwe yo kuzamuka, yasabye ko bajya basubira inyuma bakongera kureba bagenzi babo basigaye hasi bakabafasha na bo kuzamuka.

Rwabuhihi Rose umuvugizi mukuru w’uburinganire n’ubwuzuzanye yavuzeko basaba imitwe ya politike ka bategura abakandida babo neza babategura mu buryo bwubahiriza ihame ry’uburinganire,ngo kuko ari ihame riri mu mategeko ry’urwanda

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish