Digiqole ad

Karongi: Umuyobozi w’ishuri yakubitiwe imbere y’abanyeshuri!!

 Karongi: Umuyobozi w’ishuri yakubitiwe imbere y’abanyeshuri!!

Ikimutangaje kandi kimubabaje ni uko uwabikoze ari umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ariko akaba atarabibazwa nyuma y’ukwezi akoze ibi. Ubuyobozi bw’Akarere bumaze ibyumweru bitatu ngo bubikoraho iperereza. Abarimu bavuga ko uyu muyobozi  atari ibi gusa yakoze.

Ku biro by'Akarere ka Karongi
Ku biro by’Akarere ka Karongi

Mu masaha y’igitondo ubwo yasuraga ikigo cy’amashuri abanza cya Gataka mu murenge wa Mubuga Hitumukiza Robert ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi yasanze abanyeshuri bakererewe.
Ibi ngo byaramurakaje maze yegera Nkundumukiza Jean Bosco, umuyobozi w’ikigo, aramucira amukubita n’urushyi ku itama abanyeshuri bamwe n’abarimu bareba nk’uko uyu wahohotewe abivuga.
Uyu muyobozi w’ishuri yabwiye Umuseke ati “Ubundi yaje tuvuye kuri ‘ressamblement’ ambaza niba yabaye, mubwira ko yarangiye anshira mu maso ngo ninzibe, ahita ankubita urushyi.
Ibi byaramubabaje cyane nk’umugabo gukubitirwa imbere y’abanyeshuri n’abarezi maze abibwira abamukuriye asaba ko arenganurwa.
Ati “Kandi si njye bibayeho bwa mbere, icyo nifuza ni uko yagirwa inama.”
Ngirababo Cyprien umwarimu kuri iki kigo avuga ko yatunguwe no kubona umuntu uzi ubwenge yakubitira mugenzi we mu kazi kandi bose ari abayobozi.
Ngirababo ati “Twaratunguwe kubona umuyobozi asebya mugenzi we imbere y’abanyeshuri, byaratubabaje cyane, twaramugaye.
Ibi abihuriyeho n’abandi barimu babonye n’abumvise ibi bigisha kuri iki kigo, gusa ngo batangazwa n’uko uwabikoze nta cyo yabibajijweho.
Hitumukiza Robert ushinjwa gukubita umuyobozi w’ishuri yabwiye umunyamakuru wacu ko yajya kubaza Police aho bamureze.
Yongeraho ati “Ayo ni amagambo murimo, niba mukorera igitangazamakuru gisobanutse muzaze tuvugane.
Ndayisaba Francois Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko icyo kibazo bakimenye bakaba bari kugikurikirana.
Ati “Twoherejeyo ‘Commission social’ ya Njyanama ngo idukurikiranire, twoherejeyo n’abandi batandukanye dutegereje amakuru bazazana tugafata umwanzuro uwakoze amakosa akayahanirwa.”
Ubu hashize ibyumweru bitatu icyo gikorwa cyo gukurikirana ibyabaye gitangiye, nta kiratangazwa cyabivuyemo.
Pascal UWIRINGIYIMANA
UM– USEKE.RW/Karongi

0 Comment

  • iyo komisiyo sosiyari se bavuga yazana raporo ki vice moyar assoc se siwe wirirwa nawe akubita abayobozi abandi abakoropesha imisarane abirukana nkaho ariwe bakorera

  • Nahita negura ubundi nkamwishakira nkamubwirako igihe kizagera tukabonana.ubundi nkamutega rugonda ihene.

  • Ibi bintu biracyaba mu Rwanda rwa none kweli? Aba bose kandi ngo baba baraciye mu itorero ngo ari intore zigendera kuri kirazira! Iyo udafatiye ibihano abantu nk’aba uba uri muyobozi ki koko?

  • UWO NICYOHE AHUBWO BAMUJYANE 1930 YUNVE UKO ABAYE YO GACEZE , UBWO YIKANZE IKI , IYO MBA UWO MUGABO NANJYE NARI KUMWISHYURA

    • Ntugace urubanza utari uhari. Ahubwo uwo najye kuregera RIB ikore akazi kayo tuzamenye ubeshya n’uvugisha ukuri

  • kukibuye abantu barakubitwa turabizi hari umumotari wabimbwiye ikibabaje nuko ari aba civil bakubita abandi

  • Muri Karongi ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage birikwangirika kubera V/mayor bashyizeho udashoboye kandi n’abo bakorana barabibona.njye mbona erwo rubanza rw’urucabana nirumunanira yakwegura hakajyaho umuntu udakorere kuri siniteranya.

  • birababaje cyane

  • Minister wa Local Government niba asoma iyi nkuru,nahite yirukana Mayor wa Karongi kubera kudahana uyu Vice-Mayor.Ndahamya ko president Kagame nasoma iyi nkuru ababara cyane kandi akagira icyo akora,kubera ko abandi bayobozi benshi bigira “Ibigirwa-mana”.
    Twebwe nk’abanyarwanda dukunda Abarimu,biratubabaje cyane.Ndinginga Minister Kaboneka gufata ibyemezo akabeguza vuba na bwangu.
    Niba uzi telefoni za Minister,please muterefone asome iyi nkuru.

  • Bakabuza abarimu gukoresha akanyafu ku bana, ariko bo bagatera inshyi abo barimu imbere y’abo barera.

  • “Ayo ni amagambo murimo, niba mukorera igitangazamakuru gisobanutse muzaze tuvugane.” Icyo atongeyeho ni: “maze namwe mbereke uko intama zambarwa bibere isomo n’abandi bose”. Erega bafite aho babica!!

  • Njye ntawankubita ngo ni mayobozi hadaciye uwambaye.dore ko bavuga.namupiga ubundi tukazakizwa na perezida.
    Uwigize agatebo nyine.

  • Birabaje Kuba President Wacu Aho Abwira Abayobozi Nabanyarwanda Kwihesha Agaciro Hakaboneka Umuyobozi Nkuwo Usebya Mugenziwe.Ubwose Nawe Iyo Afata Abanyeshuri Ayoboye Nabarimu Babo Nabo Bakamukorera Nkibyo Yakoze Byarikuba Arindagaciro.Uwomuyobozi Nafatwe Ahanywe Nadahanywa Bizaba Bigaragayeko Harimo Ikimenyane,

  • Umva ntashoboye kurumusubiza ako kanya naba mfite options 2. Ndi ingaragu narara menye aho ashyira umutwe naba narashatse nkiha 2 years to cool things down kugirango ntasiga umuryango munkangara-tete ubundi ntawazarabukwa ko ari reglement de compte yabaye

  • Iyo ngirwa muyobozi yakubise mugenzi we azabibazwe.Itegeko rifite icyo riteganya harimo no kwirikanwa mukazi.

  • My Godness ibi nagahomamunwa! Uyu mutegetsi ntajyanye nigihe Minaloc nitabare abanyakarongi mbere yuko havuka ibibazo(bitabara) kko DDE uhari ibi subwambere abikoze yabigize akamenyero ntabumuntu afite. Ntandangagaciro nyarwanda kd ikibabaje nuko bigaragara ko ashyigikiwe (akingirwa ikibaba)mumafuti akora nabamwe mubayobozi bakarere bakamugiriye inama. yewe twibaza uko yahawe akazi akora bikaducanga.

  • Ariko karongi bagira amategeko agenga abakozi? Bavandimwe mwanyibutsa kurwana mukazi bihanishwa iki? Nonese ubu kubitinza Kuriya niki kibyihishe inyuma (….)

  • Hari abantu bavangira RPF na Nyakubahwa Paul Kagame. Nk’uyu muyobozi yari akwiye kwirukanwa ubundi akanashyirwa aho bagororera umuco. Binyibukije na none Vice Mayor witwa Zephirin wabaga mu Gakenke agasiribanga abantu yitwaje umwanya afite. Ntiyakubitanaga ariko imyitwarire ye yatumaga abantu bahorana intimba mu mutima. Ariko Imana ntirenganya kuko muri iyi mandat irimo kwiyamamaza byaranze.

  • Aiko se uwo muvunamuheto niyo yaba ampatse ,iby’ubuhake byarangiriraho! wenda tugakizwa n’Imana! kabone nubwo yaba andusha imbaraga namwihambiraho basi!! wenda keraka niba wenda yari afite abarinzi bamugenda inyuma!! ariko ako ni agasuzuguro gakabije pe!! gusa nawe Head master ndakugaye niba yaragukubise akajyenda gutyo ngo utegereje kurenganurwa,kandi uwakurenganije ariwe wakakurenganuye! wagombaga kwihagararaho niba nta n’imbaraga ufite wari kwitabaza abarimu . kereka niba ubana nabi kuburyo batari kugutabara.! ariko uwo mujinga ntagusuzugure imbere y’abanyeshuri. uwo muhirimbiri watumye azajya akomeza kumenyera n’abandi ajye akubuta akubita. ubwo se we yari bwakubitwe na Meya cyangwa minisitiri w’uburezi. wenda we niyo agiye kumukubita amukubitira mu biro. ANy way jyewe ndababaye kabisa kubere icyo kintu rwose !!!!!!!!!11

  • Ibi bintu ndabigaye. leadership yo kurwana ntabwo ibaho. Kwandagaza umuyobozi mugenzi wawe ntabwo bibaho.
    Perezida yababwiye kuva mubiro none basohokanye inkoni? birababaje.

  • Igitekerezo cyawe: Ndumva wagira ngo ndi gusoma igitekerezo cyo muri rubanda. Kuko byaba ari agahomamunwa , ariko bibaye ari byo akaba yaramukubise koko, yahanwa by’intangarugero. Kuko amategeko arahari niba uwo muyobozi w’amashuri atari yubahirije inshingano ze, amategeko arahari yari gukorerwa raporo ko akazi kamunaniye agshyikirizwa inkiko agahanwa n’amategeko.

  • Ntibakinge ikibaba kurwanira Mu kazi bihanishwa kwirukana. Ikindi kandi ako Ni agahomamunwa; uwahohotewe agane inkiko zimurenganure

  • Erega ibyo mu burezi birababaje!Gusa twibaza uko REB yarengera abanyeshuri gusa kandi n’abarezi bahohoterwa!Ubwo iyo dusaba abanyeshuri ikinyabupfura kandi ababarera ntacyo bagaragarizwa birababaje!Gusa Mineduc ifite ibibazo !Ministre arabe yumva nashyiremo imbaraga pee! Ntekerezako uburezi ari umusingi ntayegayezwa w’iterambere ry’igihugu none bimeze bite muri Mineduc!Nitwikosore pee kuko biratubabaza abarezi n’ababyeyi!Dufite impungenge!

  • Njyewe rwose nanjye narikurumusubiza ikiba kikaba. Nonese ntimwumva ngo hashize ukwezi ngo boherejeyo comité socal? Urumva batarikureba ukuntu baviringa? Dorimpamvu rero rimwe narimwe usanga abaturage baratangiye kwihorera hamwe nahamwe.

  • Ahaaaa!Naragenze ndabona kabisa!Ubu noneho hageze ah’inkoni koko!!!Mana tabara uburezi mu Rwanda.

  • Uwihanukiriye agakubita undi imbere yabanyeshuri be akaba yiyicariye mubiro!
    Ubwo nimubyibwire namwe.
    Iyo ni message ikomeye kubabibonye bose. Hari abo amategeko adakoraho. Milaloc iri mubiki aya mmakuru twemere ko itarayatahura?

  • Ibi ntibikwiye kabisa, uyu muyobozi kwandagaza umuyobozi ishuri imbere y’abanyeshuri kweri, nawe namurege murukiko ibi bihanwa n’itageko.

  • byumvuhore ati nuko nguko nuko tubaye nnyine ubundi ni amaburakindi yakabaye Anita yegura ubwo c abana azajya ababwira NGO iki ? ariko mana wazarengeye abarimu koko nabo bakagira agaciro nkabandi bakozi

  • Ni hariya abayobozi bareberwa.ubwo dutegereje kureba umwanzuro uzafatwa .ese ubwo iyo directeur amwishyura biba bigeze he? Tubiteze amaso

  • SAKWE SAKWE BAMWARIMU BAGUHONDE
    ANSWER:DIR.EPgataka
    Sakwe sakwe,warengwa ukaburubwenge wakubita mwarimu.
    Answer:ushinzwe uburezi karongi
    Sakwe sakwe sinafata imyanzuro batancinya urushyi
    And/gushyigikira umunyamakosa

  • Iyo m***** ngo nizabayobozi itekerezako ari igiki kuburyo yakora ibyo? Ndamusetse cyane!! Uwishyize Hejuru acishwa bugufi tuza ntacyo uricyo! Ubuse ubaye Mayor hacuriki ra?

  • Ariko se kweli ako kagabo karwanira imbere yabana ubwo kari kanyweye ibiki

  • Abayobozi nkabo bajye bahita babirukana kwigira intare si ubumuntu cyangwa bajye kuyobora amazi mubishanga ndumva kuyobora abantu byaramunaniye! Gsa uwo muyobozi w’ikigo yihangane kdi ahabwe ubutabera!

  • Buri ya impamvu ntacyo Meya na V/meya bamukoraho ni umu komisiyoneri wabo wa muntu we! Niba a kubita bakamuha akabazanira urumva bamukoraho iki? Uwo muyobozi wiki go yihangane; nawe akore nkintore nibaramuka ntacyo bakoze kuwa mu ku bise azi shakire igisubizo; nibyanga ahem be umu bouncer abimukorere.

  • Ibi ntibikwiye umuyobozi niba ari ko byagenze ni agasuzuguro karenze.nonese niba abanyeshuri bari bakererewe,directeur ajye ajya kubabyutsa iwabo!! Nibakerererwa akabahana nabyo abizire.natabahana aseberezwe imbere yabo.ubwo se….

  • Birababaje cyane pe
    Karushya isaba koko.Cg niba aribyo bigezweho,na Minister azimanukire amukubitire imbere ya ba headmasters no muri District.
    Ahubwo c kuki barimo bakor iperereza batifashishij ubuyobozi bwa police.

  • Twihanganishije uwo muyobozi wikigo! ESE komisiyo social niyo mukoresha direct was DDE ?

  • Abbabababaaaaaaababa! Ark koko Imana irihangana pe. Uwo muyobozi ukubitira umuyobozi mugenzi we imbere y’abo ayobora si umuyobozo ni umuyobozi mbwa. Uwanshyira mu kanama kamufafura ibyemezo maze akangira president wako. Namukorere ibyamfura mbi kko nawe ibyo yakoze si ibyamfura nziza. Mbega agahinda. Ni agahomamunwa kbs. Wa muyobozi we uririwe nturaye kuri ubwo buyobozi bwawe wirataana. Hari igihe uzasaba uwo wimye wo kavanwa ku kazi we. Nta soni kweri koko! Aha. Jya witondera ibyo ukora ubanze ushyiremo ubwenge.

  • Ibyo ni ugutesha agaciro uburezi nyamara aribwo acyesha akazi afire.ni bikurikiranwe nahamwa n’icyaha ahanwen’inka ntizigikubitwa

  • Igitekerezo cyaweibi niba byarabaye ni amahano pe. uyu muyobozi nta rugero rwiza yahaye abamubobonye, sinzi niba we anabyicuza gusa nabe avuyeho mugihe hagikorwa iperereza.

  • Mbanje kubaramutsa! none c koko aya si amahano DDE ubu ibi bintu yarabikoze? niba c koko yarabikoze nkuko mbibona mu nkuru kuki adakurikirantwa agahantwa kandi kondeba hari abatangabuhamya byabaye barora koko! Akarere ngo kamaze 3 weeks mwiperereza ubwo sukugirango byibagirane uwo mu Head Teacher arengane koko! Ndasaba inzego z’umutekano kwinjira muriki kibazo mu maguru mashya uwo mu DDE agahantwa. Murakoze

  • Birakomeye!! konunva abayobozi bikarongi bigize akataraboneka, icyo nikibazo cyogushyiraho abayobozi batari professionals, no professional can do that.

  • Aka ni akumiro!!!uwamusebya na we akumva.Uyu muntu akurikiranwe.

  • Hari igihe bagukubira mu kadeyi da!!!gusa ntihakgire ubakanga ari mu karere!!benches zaho zihoraho abitoza!!buriya navaho bazahurira nano hanze namwe murahazi!!!!buriya rushyi ntiruzasiga ubusa!!

  • ARIKO IBIBA KARONGI WEE! KO MAYOR ATARAMUHA URUPAPURO SE NGO YANDIKE IMPAMVU ZE BWITE? HHH UBWO IYO GAHUNDA YO NI ONE URUSHYI PER HEAD TEACHER !!!! HARAHAGAZWE !!!!

  • ibi ntibyumvikana rwose u Rwanda rwacu rwuyu munsi suko rukora ibibintu niba koko byarabaye kabaragahoma munwa !!!!!!
    ubwose koko ireme ry’uburezi rivahe niba ushinzwe kubaha uburere n’ubumenyi akubitirwa imbere yabo,?
    Leta yacu nk’umubyeyi imukanire urumukwiye kdi asubizwe mu itorero yongere yigishwe kirazira.

  • Uyu muyobozi rwose ntakwiye!!! Ibi mbiheruka kubwa Knn. Uyu azi aho u Rwanda rufeze badi? Ibaze iyo aba umuyobozi mu myaka yo hambere igihugu kikiri mu icuraburindi???

  • Uwakubiswe nawe ndamugaye umva namugukosorera leta ubundi ihurura aho rukomeye.iyo umbwirango byabereye mukigo hagati mwarangizango muri mwiperereza?Ark ye!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ndabaza, H.E Paul KAGAME arabizi?
    Namusaba uwo muyobozi P. kumuzamura
    Muntera kubera kwihangana, maze wawundi
    Arrondissement nkamukatira gufungwa amezi 12months, agatakaza umwanya we

  • Ndabaza H.E Paul KAGAME niba abizi, nkamusaba ko bamukatira igifungo cya 12months nihaza ya 1.000.000frs z’indishyi z’akababaro, maze Directeur wa kubiswe nkamuzamura kumwanya kuko yarihanganye

  • Ngarutse ngaya iyo ngirwamuyobozi ifata icyubahiro cyayo kikaba ikibazo ku bo ayobora. Uziko wagira ngo ntiyize?!!!!!! Nge nanga agasuzuguro, ntiwansuzugura bigeze hariya ngo ibyumweru bibe 3 nkicaye kbs. Ariko di, ndababaye rwose. Cyakora uwadukoreye iyi nkuru azadukorere n’indi ivuga ku migendekere n’imikurikiranire Y’ak gahomamunwa.

  • azahanwe hakurikijwe amategeko
    kuko yakoze ibidakwiye umuyobozi kd yasebeje bagenzi be ndetse n’akarere muri rusange.

  • YEWE, UJYA KUVUGA ABA ATARABONA!!! URIYA MUGABO DDE YIFITEMO UKWIKUZA MURI WE .
    ONE LAPTOP PER CHILD, ONE URUSHYI PER HEAD TEACHER!!!!
    NTAZI KO UBAMBA ISI ADAKURURA! AHANWE KABISA!

  • ARIKO IBIBA KARONGI WEE! KO MAYOR ATARAMUHA URUPAPURO SE NGO YANDIKE IMPAMVU ZE BWITE? HHH UBWO IYO GAHUNDA YO NI ONE URUSHYI PER HEAD TEACHER !!!! HARAHAGAZWE !!!!

  • karongi rwose yaragowe sinzi impamvu kaboneka adafatira impamba abayobozi b’akarere biragaragara ko aribo bananiwe kubona umukozi bayobora akubita umuyobozi w’ishuri asanze mukazi bagaceceka bigaragarako bamushyigikiye ibyo akora ibi rero ntabwo ari indangagaciro z’umuntu ushinze uburezi mukarere , bamwirukane cyangwa se kaboneka yirukane abayozi b’akarere kuko badashoboye kuyobora abakozi , uretse ko atabona umugira inama mukarere kuko abakamugiriye inama nibo byiruka ambere bagize akarere nk’umunani wabanyina reba vice mayor assoc nukwirirwa yiruka gusa areba abakozi yeguza abanze akabakoropesha imisarane , uwagiranye nawe ikibazo igihe nawe yigishaga uwo atirukanye ubu ari mumazi abira , ariko ubundi mukuri vice mayor assoc igihe yigishaga yica akazi kuburyo buhagije kuko yirirwaga agenda none ahembwa kuba vice mayor ubwose yatanga iki adafite , yatanga izihe nama kubandi , hakwiye impinduka kubayobozi bayobora akarere kakarongi nkuko byakozwe ahandi kuko ibyo bakora birababaje , urebye uko vice mayor FED asuzugura abaturage abatuka wakumirwa none abakozi bakorera kurwego rw’akarere bateye ikirenge mucyabo batangiye bo gukubita , niba bemera ko bayobora akarere uriya mukozi ushinzwe uburezi mukarere yagombye guhita yirukanwa byihuse kuko ibyo yakoze bigaragaza ko ntamuco agira , ntanuburere yigirira namba , keretse niba nabo ntabwo bagira akaba ariyo mpamvu bamukingira ikibaba.

  • Kaka we icecekere FED we wimuvuga ubundi muri we ntiyumva nka Vice Mayor ahubwo banza aziko bamutoreye kuyobora polisi!! Igisubizo Ku muturage no kuri bamwe mubakozi ni nagufunga, nakwereka ko ntangana nawe, nakwirukana, mbese jye mbona akwiye kwegerwa niba aruko yaje muzibanze nkikimanuka ubanza atazi ko ushimwa avant midi apres midi ukambikwa udukomo!!!!! Ahaaaa

  • Nta tegeko na rimwe rirengera mwalimu uri mu kazi ke ka buri munsi. Havugwa ingamba ndetse zikarishye ku balimu bitwaye nabi ariko nta narimwe ndumva campaign ivuga ku gaciro ka Mwalimu n’umutekano we. Byari bimenyerewe ko abarezi bahohoterwa n’abanyeshuri bakabura aho barega none niba no gukubitwa n’abayobozi bijemo byakaze. Gitifu/akagari agera mu kigo ati ubu nabirukana, umubyeyi nawe ati mumaze iki mu kigo? Mwalimu akeneye umutekano mu kazi ke ka buri munsi.

  • Ariko jye narumiwe kuki umuntu wese bagize umuyobozi ahita yumva ko gukubita aricyo kintu kizatuma abo ayobora bazamuha agaciro najyenze henshi mu Rwanda niyo system bafite cyane cyane mu giturage so I think ahubwo birashoka ko yenda aribyo babatoza mbere yuko binjira mu kazi ariko Mama.nimba muzehe yabonye aya amakuru kabisa umukureho

  • Uyu muyobozi ndamuzi arahondagura bya sana wabibaza abanyeshuri bo muri ES Rubengera yarabatsibuye biratinda umva mbese akaboko ke kabangukirwa no gukubita byasana
    uyumuyobozi rero niyihangane gusa ndaziko atariwe wenyine wakubitswe nuko ariwe washyizwe mu itangazamakuru.

Comments are closed.

en_USEnglish