Digiqole ad

Karongi: Umugenzuzi w’imari yafashwe ‘yakira ruswa’

 Karongi: Umugenzuzi w’imari yafashwe ‘yakira ruswa’

Urwego rushinzwe iperereza ku byaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa kane rwataye muri yombi Niyibizi Evase, umugenzuzi w’imari  (auditor) mu karere ka Karongi yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 100 nk’ikindi gice muyo yari yemerewe.

Ku biro by'Akarere ka Karongi aho uyu mugenzuzi wako akorera
Ku biro by’Akarere ka Karongi aho uyu mugenzuzi wako akorera

Uyu mugabo w’imyaka 46 yafashwe kuwa kane mu gitondo mu kagari ka Gacaca Umurenge wa Rubengera ngo ari guhabwa ruswa ya 100 000Frw azaniwe n’uwitwa Nzamurambaho Magnifique Fidel   Umucungamutungo w’ikigo cya VTC Rubengera.
Rwanda Investigation Bureau, RIB, ivuga ko iyi ruswa yari iyo kugira ngo uyu mugenzuzi w’imari mu karere azakureho (muri dossier) igihombo cya miliyoni 3,4  ikigo cya VTC Rubengera cyahombye mu mafaranga yari yatanzwe nk’inkunga yo kubaka y’umushinga “Swiss Contact” nk’uko amakuru agera ku Umuseke abyemeza.
Uyu mugenzuzi w’imari ngo yari yumvikanye n’umuyobozi wa VTC Rubengera Nishimwe Vedaste ko amuha ruswa ya 500 000Frw akazavanaho icyo gihombo.
RIB ivuga ko Niyibizi ngo mbere bamuhaye 250 000Frw, ejo akaba yarafashwe bamuha 100 000Frw mu gihe ngo mu cyumweru gitaha bari kumuha 150 000Frw akuzura ibihumbi magana atanu bumvikanye.
Urwego rw’ubugenzacyaha buvuga ko uyu mugenzuzi ndetse n’umuyobozi w’ishuri rya VTC Rubengera bombi bafungiye kuri station ya Police ya Bwishyura bakurikiranyweho ruswa.
Ikiciro cya gatandatu (6) cy’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda (kiri kuvugururwa) gisobanura ibyaha bya ruswa n’ibifatanye isano nayo.
Mu buryo burambuye ingingo ya 633 isobanura ibi byaha bya ruswa, ingingo ya 635 igasubanura ku “Gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa” ikavuga ko ukoze ibi ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatse.
UM– USEKE.RW
 
0 Comment

  • ni sylvestre abobantu nukubakurikirana kuko barimoguhombya reta

  • Bazafate n’uwitwa NTABARESHYA Albert Jessy Ni IT w’ akarere nawe arya menshi kuburyo ntamuntu ukorera kuri contract adaca amafaranga wabyanga contract yawe ikazarangizwa utamenye uko bigenze.
    Akarere ka Karongi karamwizeye kamuha ubushobozi bwo gukora contract nkaho ariwe mpuguke muri recruitment.
    Ikindi niwe basaba kubakoreshereza reservation ago barinbwakirire abantu maze so ukurya amafaranga akivayo, Nina umuntu yemerewe ago kurara bakamujyana ahaciriritse land in banish yuga kuri facture yo hejuru.
    Ibiryo imvange ugasanga banditse ko umuntu yariye ibya 7000 cg 5000 kandi bamugaburiye ibya 1000Frw.
    Nzaba ndora

Comments are closed.

en_USEnglish