Digiqole ad

Karengera yasigaye wenyine mu bavandimwe 12

Mu muryango we Jean Marie Vianney Karengera yari afite ababyeyi bombi n’abavandimwe be 11, mu rugo rurimo abantu 14 hahoraga urugwiro n’ibyishimo, Interahamwe ku itariki ya 12 Mata 1994 zateye urugo bari bahungiyemo i Ndera zitangira kubatsemba umwe umwe asigara wenyine mu gahinda.

Yari afite abavandimwe 11 n'ababyeyi bombi, bose barashize imyaka 20 irashize agerageza kubasigariraho
Yari afite abavandimwe 11 n’ababyeyi bombi, bose barashize, imyaka 20 irashize agerageza kuziba icyuho

Karengera ubu ni umusore w’ibitekerezo bikomeye byo kwiyubaka no kuziba icyo cyuho kinini, yabwiye Umuseke ko icyo yasigariye ari ukugirango umuryango we utazima.

Uyu musore yikorera nka rwiyemezamurimo mu by’ubukanishi yize, arakora ngo yiteze imbere agerageza kuziba icyo cyuho.

Tariki 12 Mata 1994 Jenoside ubwicanyi bwari bukomeye maze iwabo bose bahungira ku muturanyi utarahigwaga, Interahamwe zarahabateye maze bakwirwa imishwaro bahunga intatane, ababyeyi babo bo biciwe muri urwo rugo bajugunyw amu rwina bataramo ibitoki.

Abavandimwe be batanu bishwe urw’agashinyaguro

Abavandimwe batanu bari barumuna ba Karengera bagihunga baguye mu gico cy’interahamwe, zitarabica umwe muri abo bavandimwe ababwira ko azi aho iwabo bahisha amafaranga, n’ubwo bwari uburyo bwo kugirango batabica ako kanya.

Zarabashoreye, zibajugunya mu cyobo kinini cya 15m ari bazima, basaba amazi yo kunywa bakabanyara hejuru, bamaramo ibyumweru bibiri bicwa n’inzara n’inyota,.

Umwe muri bashiki be wari yagerageje guhunga, na we ntiyaje kubaho kuko yaje kwicwa ageze ku kiyaga cya Muhazi, niho yaroshywe.

Mukuru we wundi wari umusore yavumbuwe aho yari yihishe ariruka arabasiga babona ko nta kindi baramurasa yicwa n’amasasu.

Karengera ati « Mukuru wanjye we naramushyinguye ariko byarangoye cyane kumubona. »


Yashyinguye 9 abandi batanu ntazi aho bari

Imyaka 20 irashize asigaye wenyine, ashyingura abe ndetse bose akaba atarabona imibiri yabo.

Nk’uko Karengera abivuga abavandimwe be barindwi n’ababyeyi babiri ni abo yabashije gushyingura, abandi bavadimwe be bane umwe yanyuze ukwe undi ukwe, n’ubu ntarabona imibiri yabo, gusa yaje kumenya ko bishwe.

Yagize ati « Nshimishwa n’uko nabashije gushyingura ababyeyi banjye n’abavandimwe, ariko mbabazwa ko abo bandi ntazi aho bari ngo nabo mbashyingure. »

We yarokowe n’uko yihishe hamwe ntakome ngo ahunge nyuma ibintu bimuyobeye ava mu bwihisho.

Yagize ati « navuye mu bwihisho ndagenda ntazi aho ngana, numvaga nshaka kwitanga ngo nanjye banyice kuko ntacyo nari nkimaze, ariko ntawanyishe kugeza Inkotanyi zitugezeho. »

Uyu muhungu wari ugimbutse icyo gihe avuga Inkotanyi zashatse kumujyana mu nkambi ya Rutare  i Byumba ariko agatsemba akavuga ko ashaka kujya mu gisirikare, ntibamwemereye ariko akomeza kubana n’abasirikare kugeza intambara yo kubohoza igihugu cyose irangire yari umwana w’imyaka 13 gusa, ajya kwiga mu ishuri rya Kadogo School (hahoze ari muri ESSO i Butare).

Yagize ati « Nize ibintu nabonaga byangirira akamaro vuba, ni ko kwiga Ubukanishi, ubu ndikorera mu bijyanye n’ibyo nize kandi numva aho guhabwa akazi ndagatanga. »

Karengera ashimira cyane Inkotanyi zahagaritse Jenoside na Leta yahise itangira  gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside kwiga.

Yagize ati « Byinshi twagezeho tubikesha kwiga. »

Ashimira cyane Leta y’u Rwanda yagennye umwanya wihariye wo kwibuka ndetse no kuba abatarashyinguwe neza mbere ubu bari gushyingurwa mu cyubahiro.

Karengera ati «Ibi biduhesha agaciro, nibura nshimishwa no kubona ababyeyi banjye n’abavandimwe bashyinguye neza i Ruhanga, n’iyo ngiye kwibuka biranyubaka. »

Karengera kandi ashimishwa no kuba mu miryango n’amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo bituma bimugaruramo icyizere cyo kubaho.

Yagize ati « Turi ibisubizo by’abibazo dufite. Mu miryango iduhuza niho mbasha kubwira umuntu akanyumva, mpafata nko mu rugo. »

Karengera yabashije kumenya abishe umuryango we, bamwe ubu barafunze barakatiwe, abandi baratorotse abandi barafunguwe bari ku musozi bari batuyeho.

Imyaka 20 irashize ariko nta n’umwe muri aba bishe umuryango wa Karengera wari watinyuka ngo aze kumusaba imbazi abikuye ku mutima.

Ku bwe ngo ibi bibangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge kuko bigoye ngo kwiyunga n’umuntu utagusabye imbabazi.

Yagize ati « Ubwiyunjye bushoboka iyo hari umuntu wasabye imbabazi, birashoboka kuri jye kuko ndashaka kubaka igihugu kandi sinshaka kunaniza umukuru w’igihugu. »

Karengera asaba Leta gukora ibishoboka amarangiza rubanza mu bantu bahemukiwe agahabwa agaciro hakabaho kwishyura imitungo abahemukiye imiryango yabo bangije.

Mu bavandimwe 11 n’ababyeyi babiri be bishwe niwe gusa usigaye, icyuho ni kinini, ikivi cyo kusa afite ni kinini icyuho cyo kuziba nacyo ni kinini, icyizere ariko afite nacyo ni kinini….

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nuko nuko rata ntugaheranwe nagahinda, kandi nshimishijwe nuko ubu aho gusaba akazi ugatanga wa mfura we, ikivi cya so, na nyoko, nabo mwavukanaga bose, uzacyuse ntakabuza ndetse uzarenzeho .u Rwanda ruragukeneye nawe ngo ushyireho itafari ryawe kandi ga wanatangiye kera.natwe abenshi twaciye mubijya gusa nibyo …..ariko turiho kandi neza kuko ntawukiruka, akarago nibindi…kandi ababikoze nabo ujye ubumva mwana wa maama nabo sibo ni iminsi igera aho ikona ingwe! ntiwirirwa ubabona aho hose banyanayimbwa, abandi ntibishwe na korera, macinya, amasasu nibindi…abandi ntibuzuye 1930!? burya nta nyungu yikibi muvandi, ,ngaho komera cyane, wibuke wiyubaka

  • Ni umuntu w’umugabo cyane, mbana nawe igihe kinini. ni umuntu umaze kwiyubaka kandi akaba agira uruhare mu kubaka imitima ya benshi. Komereza aho Maitre, ubereye urugero benshi muri twe.

  • Komera, wangu. Ihangane kabisa nta kindi nakubwira. Ujye wisabira Imana ijuru, urere abawe neza niba ubafite. Ujye ugira ubuntu utange witanga. Inda nini ituma abavandimwe batemana!! Icyampa tukamenyana. 

  • Komera mwana wa mama kandi ukomeze uhatane utere imbere abo ubyara bazabe intwari zishibuka ku zindi. Ntabwo abacu bishwe batsinzwe kuko batishwe barwana, ntabwo bazibagirana biitewe n’uko tutarbabona ngo bashyingurwe, kuko agahinda bapfanye karatabaza kugeza iteka ryose. Isi ntigira imbabazi kandi isi ni abantu, ntukibaze impamvu batagusaba imbabazi, jya wibaza impamvu yabateye kuguhekura bigeze hariye nta cyaha na mba wabakoreye.

  • Maitre Bahe… Komera cyane, uri Umugabo kandi komereza aho, imbere ni heza. Dukundane!

  • komera man. ariko wowe twaganira kuko nanjye mvukana n’abantu 13 ariko ubu nta data, nta mama, nta mwene mama, nta mushiki wanjye, nta……ndi ikinege kitari ikinege, ndi incike for all saying! Ariko nyine Imana ni NZIZA CYANE…..

  • Komera muvandi… Imbaraga n’ubutwari biturange, duheshe agaciro abagiye! Dukundane

  • Karengera komera mwana wa Maama gusa mbere yo gushimira undi wese ujye ushimira Imana ya Aburahamu Imana ya Isaka na Yakobo cyakoze nyuma sikosa gushimira nabandi uzi bagufashije…inkotanyi,umubyeyi Leta y’urwanda wagufashije kwiga nabo ubasengere batuyoborane ubwenge bityo tube mumaharo.

Comments are closed.

en_USEnglish