Digiqole ad

Kamonyi: Ikirombe cyagwiriye abacukura, 3 bamaze kuvanwamo bapfuye

 Kamonyi: Ikirombe cyagwiriye abacukura, 3 bamaze kuvanwamo bapfuye

Ni ikirombe cy’amabuye y’agaciro kiri mu mudugudu wa Kabuga akagari ka Bugoba mu murenge wa Rukoma, cyagwiriye abarimo bacukura iyo mari.
Jean de Dieu Nkurunziza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye Umuseke ko kugeza ubu bamaze kuvanamo batatu bapfuye.
Abavanywemo ni; Sakufi Froduard, David Nizeyimana na Nirora b’imyaka hagati ya 28 na 30.
Imirimo yo gushakisha niba hari abandi bakirimo ngo irakomeje.
Iki kirombe ngo gicukurwa na Strategic Rwanda Mining Company.
Umuyobozi w’Umurenge avuga ko basabye abafite ibirombe kuba bahagaritse gukoresha abantu mu bucukuzi bagakoresha imashini.
Avuga ko kuba ubutaka bwarasomye amazi menshi mu mvura nyinshi ihise hari ibyago byinshi ko ibirombe byagwira abacukuzi.
UM– USEKE.RW

en_USEnglish