Digiqole ad

Kaminuza y’u Rwanda ikeneye ingengo y’imari ya Miliyari 68

Prof. James McWha, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda iherutse guhurizwamo Kaminuza n’amashuri makuru yose ya Leta aratangaza ko hakenewe nibura ingengo y’imari ya Miliyoni 100 z’Amadolari (ajya kungana na Miliyari 68 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo bazabashe gushyira mu bikorwa gahunda za Kaminuza neza.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda Prof. James McWha (i buryo) na Prof. Paul Davenport, umuyobozi w'inama y'ubuyobozi ya kaminuza (hagati) mu nama kuwa kabiri. Photo John Mbanda.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. James McWha (i buryo) na Prof. Paul Davenport, umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya kaminuza (hagati) mu nama kuwa kabiri.
Photo John Mbanda.

Ibi Prof. James McWha yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The Newtimes nyuma y’inama y’ubuyobozi bw’iyi kaminuza yari igamije kwigira hamwe gahunga y’ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari utaha n’iy’imyaka 10 iri imbere yabaye kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Umuyobozi wungirije w’iyi Kaminuza, Prof. James McWha avuga ko ayo mafaranga aruta ayo kaminuza n’ibigo byahujwe byakoreshaga mbere ariko ari ngombwa kugira ngo impinduka bagamije zigerweho.

Yagize ati “Ayo mafaranga yose ntabwo turimo kuyasaba  Guverinoma ariko niyo dukeneye kugira ngo gahunda za Kaminuza zikorwe. Turi hafi gufata umwanzuro w’aho tuzakura aya mafaranga.”

Ku birebana n’umwaka w’ingengo y’imari utaha, Prof. McWha avuga ko Miliyari 68 bakeneye zizava ahantu hatandukanye, cyane cyane ku ngengo y’imari ya Guverinoma.

Ati “Turateganya gukura amafaranga mu bushakashatsi n’ubugenzuzi dukora. Twizeye kandi amafaranga ya Guverinoma, abaterankunga n’abandi.”

Mu kwezi gutaha Kaminuza iratangira kwakira abanyeshuri basaba kuzayigamo mu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeli. Prof. McWha akaba avuga ko bazakira abanyeshuri bashya ibihumbi icumi (10,000) buri mwaka.

Ibikorwa byihutirwa kaminuza iteganya

Mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi, Kaminuza irateganya kongera ibikoresho abanyeshuri bakenera, kongerera ubumenyi abakozi, no kuvugurura gahunda na serivisi itanga muri rusange.

Prof. Paul Davenport, umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya Kaminuza y’u Rwanda avuga ko iyi kaminuza ifite inshingano zo gusohora abakozi bafite ireme ry’uburezi riri ku rwego rwo hejuru, bashobora gukora neza ku isoko ryo mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kandi ngo igomba no gutanga amahugurwa ku bantu bari mu nzego z’amashanyarazi, ubuhinzi no gutunganya ibiribwa, ubwikorezi n’ibindi bikenewe cyane mu Rwanda, mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku iterambere rirambye.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Murekeraho kugulisha u Rwanda, Niba mbere ya 1990 abantu bose basohotse i Ruhanda bageze hanze ndetse ugasanga abenshi barahindutse intiti i Burayi, nukuvugako iyo kaminuza yakoraga neza kandi yayoborwaga n’abanyarwanda.iyo tuvuze kwigira ndabyemera.Nitwigire rero.

  • Harya se kaminuza y’i Ruhande Kayuku avuga yari iya kangahe kurutonde rwa za kaminuza zo ku isi??? Har’ibintu udakwiye kugereranya na gato. U Rwanda rwa mbere ya 1994 n’u Rwanda rwa none ntaho bihuriye na gato. Ubu u Rwanda rurimo kubakwa rufite benchmarks z’ibihugu byabashije kugira icyo bigeraho. Ntabwo warugereranya n’urwa cya gihe mu macakubiri aho bamwe muri bene kanyarwanda bari barahejejwe ishyanga!!! Ese buriya mwumvaga amaherezo ar’ayahe???

    • Abarishyanga noneho wemeye ko nabo bazakoresha inzira abandi bakoresheje? Oya twese turi bene kanyarwanda nkuko ubivuga ariko rero twumvikane ku bintu bimwe na bimwe.FPR igera i Kigali yaje kuri kaburimbo.Gusoma ibitabo bimwe na bimwe birafasha.Buri muyobozi wese wayoboye u Rwanda yashyizeho ake kuva ku ngoma ya cyami kugezubu uzavuga ko yakoze kurusha abandi yaba ari kwibeshya kucyo bita amateka.

  • ihndura rya kaminnuza za leta kaminuza imwe, bimaze kugaragaza impinda nziza kandi nini igaragara kuko nyuma yo guhindurwa , icyahoze ari NUR cyazamutseho imyanya igera ku 1300, record ikomeye cyane, ikigaragara bashyizeho abayobozi babishoboye, kandi binagaragarira kumipangire yingengo y’Imari, well planned , kuburyo umuntu yakwizera ntakibazo cyo guhomba kizongera kuvuka kuri kminuza imwe nizerako arinayo mpamvu bayigize imwe.

    • ntaho bihuriye.Biriya ni ibyo UNR(NUR) yari yikoreye ubwayo.Nonese niba utekerezako byatewe na reformes kuki andi mashuri makuru yo atazamutse?Mujye muvuga ibyo muzi

  • Mubyukuri icyerekezo iyi kaminuza yurwanda ifite nicyiza. gusa abenshi twibaza imikoranire hagati ya kaminuza yurwanda nakaminuza zigenga. kuko usanga ireme riri gutangirwa mwayo makaminuza yigenga ririhasi cyane ugereranyije nicyerekezo cyigihugu.leta nitekereze no kurayo makaminuza. yego siyose ariko harimo ayusanga ireme riri hasi rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish