Digiqole ad

Kaminuza ya AUCA yibutse Abatutsi bazize Jenoside i Mudende

 Kaminuza ya AUCA yibutse Abatutsi bazize Jenoside i Mudende

Binjira mu marembo ya Kaminuza AUCA, ishami rya Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu i Masoro ku cyicaro cya Kaminuza y’Abadivantiste bo muri Africa ya hagati habereye igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu cyahoze ari Komine Mutura ahitwaga i Mudende, muri Perefegitura ya Gisenyi.

Bamaze gucana  igishyito cya Kwibuka, hakurikiyeho gucana urumuri rutazima
Bamaze gucana igishyito cya Kwibuka, hakurikiyeho gucana urumuri rutazima

Umwe mu baharokokeye witwa Mudenge yabwiye abari mu cyumba mberabyombi cy’iriya Kaminuza ko hari ‘Abahutu’ bahishe Abatutsi cyane cyane Abagogwe.

Yongeyeho ko byaba byiza ku bagogwe bahohotewe guhera kera babaye bashyiriweho urwibutso rwabagenewe by’umwihariko kuko ngo ibyabeeye mu Bigogwe birenze ukwemera kandi byihariye kuko byatangiye kera.

Uhagarariye ihuriro ry’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga muri iriya Kaminuza yasabye ko ubuyobozi bwakorana n’ubuyobozi bw’ibanze bagasaba ba nyiri amazu kutirukana abanyeshuri baba batarishyura amafaranga y’ubukode kubera gutinda kwa Buruse.

Yaboneyeho gusaba Kaminuza kujya ikora uko ishoboye kose abana ba AERG-KIM bakabona amafaranga byihuse kuko iyo bitinze ngo bituma batiga neza.

Milindi Jean de Dieu ukuriye AERG ku rwego rw’igihugu yasabye abari aho kutibagirwa ko hari abantu bashaka ko Jenoside yibagirana cyangwa se ikagorekwa, muri bo harimo nka Barusesabagina, Pierre Péan, Jane Corbin, n’abandi.

Yongeyeho ko kugira ngo abanyeshuri barokotse Jenoside by’umwihariko babashe kwihimura ku babagize impyubyi, byaba byiza bamenye ko ubuzima bwiza aribwo buzatuma abashakaga ko bazima babona ko baruhiye ubusa.

Pasiteri Ezra Mpyisi uba mu Nteko y’ururimi n’umuco yabwiye abari aho ko umuco, ururimi n’amateka by’u Rwanda byangijwe n’abazungu kuko ubu ibyarangaga Abanyarwanda mbere byahinduwe n’Abazungu batashakaga ko u Rwanda rutekana.

Yasabye abari aho kumva ko ntawe uzatuma u Rwanda rutera imbere niba Abanyarwanda batiyumvamo Ubunyarwanda n’urukundo hagati yabo.

Uretse abanyeshuri bagize Kolari Abatoni b’Umwami baririmbye basaba abari aho gukomera ngo ‘Yesu niwe gisubizo’, umuhanzi Bonhomme nawe yarimbye indirimbo yakoze abari aho ku mutima, ababaza niba bibuka uko byagenze ubwo uwo bari kumwe bwa nyuma yicwaga cyangwa batandukanaga.

Iki gikorwa cyo Kwibuka muri iyi Kaminuza y’Abadivantisiti bo muri Africa yo hagati kibaye ku nshuro ya munani. Abatutsi biciwe i Mudende hahoze ari muri Mutura, barenga ibihumbi icyenda ariko ngo na mbere ya Jenoside hari abandi bicwaga urusorongo.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Dr Vuningoma James wungirije Intebe y’Umuco n’ururimo akaba yari ahagarariye Minisitiri w’Umuco na Sport, Julienne Uwacu.

Batangiye urugendo rwo Kwibuka
Batangiye urugendo rwo Kwibuka
Abashinzwe umutekano baherekeje abari mu rugendo rwo Kwibuka
Abashinzwe umutekano baherekeje abari mu rugendo rwo Kwibuka
Binjira mu marembo ya Kaminuza AUCA, ishami rya Kigali
Binjira mu marembo ya Kaminuza AUCA, ishami rya Kigali
Bafata udutambaro dukoreshwa mu gihe cyo Kwibuka
Bafata udutambaro dukoreshwa mu gihe cyo Kwibuka
Bamaze kwicara...
Bamaze kwicara…
Umunota wo Kwibuka
Umunota wo Kwibuka
Dr Vuningoma James
Dr Vuningoma James
Abasangwa bakuru bajya gucana igishyito cyo Kwibuka
Abasangwa bakuru bajya gucana Urumuri rwo Kwibuka.Imbere ni Pasiteri Mpyisi Ezra
Abasangwa bakuru bohotse mu nzu mberabyombi bagana abo bacanira igishyito cyo Kwibuka
Abasangwa bakuru bohotse mu nzu mberabyombi bagana abo bacanira Urumuri rwo  Kwibuka
Bacana igishyito cyo Kwibuka
Bacana Urumuri  rwo Kwibuka
Abashinzwe kwita ku bari aho bari biteguye
Abashinzwe kwita ku bari aho bari biteguye
Bamaze gucana  igishyito cya Kwibuka, hakurikiyeho gucana urumuri rutazima
Bamaze gucana igishyito cya Kwibuka, hakurikiyeho gucana urumuri rutazima
Uru ni urumuri rw'Ubuzima
Uru ni urumuri rw’Ubuzima
Mudenge yemera ko mu Bahutu harimo abari bafite umutima wa kimuntu
Mudenge yemera ko mu Bahutu harimo abari bafite umutima wa kimuntu
Abagogwe ngo bishwe urusorongo kuva na mbere ya Jenoside
Abagogwe ngo bishwe urusorongo kuva na mbere ya Jenoside. Ubu hakenewe ko amateka yabo asigasirwa
Umuhanzi Bonhomme mu ndirimbo ye...
Umuhanzi Bonhomme mu ndirimbo ye…
Yakoze ku mutima wa benshi
Yakoze ku mutima wa benshi
Kwibutsa abantu uko byagenze mbere y'uko batandukana n'abo bari bihishanywe, byibukije bamwe ibyababayeho
Kwibutsa abantu uko byagenze mbere y’uko batandukana n’abo bari bihishanywe, byibukije bamwe ibyababayeho
Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw'igihugu Milindi Jean de Dieu yasabye abari guhangana n'abashaka ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ateshwa agaciro
Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu Milindi Jean de Dieu yasabye abari aho guhangana n’abashaka ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ateshwa agaciro
Pastor Mpyisi Ezra asanga Abakoloni aribo batumye Ubunyarwanda butakara nyuma bikageza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994
Pastor Mpyisi Ezra asanga Abakoloni aribo batumye Ubunyarwanda butakara nyuma bikageza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Umwicanyi ntagira ubwoko nicogituma mubatutsi nomubahutu harimwo abicanyi. ikindinuko nabahutu bapfuye. ubwoburere(education) muriko murashira mubantu ntacifasha uretse amacakubiri yamako.

Comments are closed.

en_USEnglish