Kajevuba: Imodoka yagonze Umupolisikazi wayihagarikaga iramwica
Mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo ku muhanda wa Kajevuba, imodoka itaramenyekana, mu ijoro ryo kuwa 07 Nyakanga yagonze umupolisi witwa Grace Mukamana ahita ahasiga ubuzima.
Amakuru agera ku Umuseke aremeza ko uyu mupolisi yageragezaga guhagarika iyi modoka bikekwa ko yari itwaye ibiyobyabwenge.
Imodoka yagonze uyu mupolisi ngo yavaga mu bice bya Gicumbi iza Kigali, ubu ngo iri gushakishwa bikomeye.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira yabwiye Umuseke ko iyo mpanuka yabaye ariko bakiri gukurikirana iki kibazo ko amakuru arambuye baza kuyatangaza nyuma.
UM– USEKE.RW
9 Comments
Icyampa igafatwa!
Ariko hafatwe icyemezo ku mushoferi ugonze umuntu akabura aho yajya afatirwa hose atagiye kwiyerekana yagerageje guhunga, ajye yamburwa permis burundu.
Naho ku bijyanye n’umuvuduko byananiranye mu bashoferi uzajya afatwa perimis ye izajye ihagarikwa mugihe cy’umwaka ifunzwe.
N.B: iyi myanzuro ntanze hejuru niyigweho kuko ibi bizatuma habaho gutinya ibib bihano, kuburyo urebye impanuka z’umuvuduko zagabanuka.
Murakoze!
Uzabanze umenye ko ibitecyerezo cyangwa ibyifuzo by’umuntu ku giti cye bidashobora kwitwa / kuba imyanzuro!
kalisa witonde ntuzi igitumye abivuze ibaze uriya wapfuye ari mushiki wawe iyi comentaire wayishyiraho gutya?wisubize mumutima wawe murakoze.turashyingira,turashyingura turarira tugaseka iherezo ry’inzara n’urupfu yesu niwe gisubizo.
Nonese ubwo yamugonze abishaka?yaba ari shitani kabisa
ahubwo nyakubahwa KALISA harikintu utanazi wowe as african,niba utari unakizi ubimenye,ICYIFUZO CY’UMUYOBOZI GIHINDUKA ITEGEKO.
Bite see ko abashoferi bagiye kuzaba ibyihebe, basigaye bagonga abashinzwe umutekano kweri?? ni babahagurukire
Hakagombwe gushyirwaho amategeko aremereye yo mu muhanda to stop all those nonsense. Kuko nabo bapfa bafite uburenganzira nkubwa abo baba babishe.!
Ninjoro Road bloc ntabwo ari umuntu. Umupolisi yakagombye gushyira mu muhanda ikintu imodoka idashobora kurenga.Ese umupolisi yari wenyine? Nta caméra bari bafite ngo bafate amafoto? iyi nkuru ntiyuzuye.
Comments are closed.