Digiqole ad

Kagame yizeje aba Ngororero kurandura burundu imirire mibi mu bana

 Kagame yizeje aba Ngororero kurandura burundu imirire mibi mu bana

Perezida Paul Kagame wakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Ngororero, yasabye abahatuye kongera kumugirira ikizere nk’icyo bamugiriye mu 2003 na 2010 bagakomeza iterambere bagezeho, yavuze ko muri Ngororero hakiri ikibazo cy’imirire mibi mu bana, ngo mu myaka irindwi iki kibazo ntikigomba kuzaba kikiriho.

Yabizeje kurandura imirire mibi
Yabizeje kurandura imirire mibi

Perezida Kagame yabanje kubwira imbaga nini cyane y’abaturage baje kumwakira ko aho u Rwanda ruvuye bahazi kandi bazi n’aho bagana.

Ati “tuzagera kure kandi tuzabyihutamo.” Avuga ko bizageraho biciye mu bufatanye.

Yasabye kumutora mu matora agiye kuza kuko RPF yabahaye umukandida basanzwe bazi kandi babana nawe.

Kumutora ngo ni ugukomeza amajyambere, gukomeza kubaka amavuriro, amashuri, kongera amashanyarazi, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, gukomeza umutekano, kuzamura ikoranabuhanga no kubaka igihugu kitajegajega.

Ati “Ibyo tumaze kugeraho ni ibitanga urugero ariko hari ibindi byinshi byiza, nibyo twifuza, amashanyarazi kuva kuri 4% kugera kuri 22 ni gake, turashaka kugera kuri 80, 90, 100% ariko iyo ntambwe ni iyerekana ibishoboka kugerwaho.

Arakomeza ati “Muri Ngororero haracyari imirire ituma abana bato badakura, haracyari abantu batabona neza ifunguro rituma abana bakura, ntabwo bikwiye turashaka ko abana bakuraneza. Twarabihagurukiye ariko by’umwihariko ndashaka ko muri Ngororero twabirwanya tukabirandura burundu. Turashaka ko abana b’Abanyarwanda bakura neza, bakagira ubwenge n’ubwonko butekereza neza kuko umutungo wacu ni mwebwe abantu ibindi biza hanyuma.”

Perezida Kagame yasabye abaturage gukora cyane kandi ko n’igihugu kizakomeza gukora gishaka inyungu ziteza imbere buri wese.

Ati “Tugomba kubikorera tugafatanya muri ibyo bikorwa, igisigaye ngira ngo uzaza mu myaka 10 iri imbere agasanga u Rwanda rwarahindutse kurutaho.”

Avuga ko uko yaje aha Ngororero 2003 hameze, n’uko yahasanze 2010 byose bitandukanye n’uko hameze uyu munsi.

Ati “Mukomeze guteza imbere igihugu cyacu kibe icyo buri wese ashobora kwishimira

Umukandida wa RPF yahise ava hano akomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Muhanga.

Yari yaje kwakirwa n'abantu benshi cyane aha kuri stade ya Ngororero
Yari yaje kwakirwa n’abantu benshi cyane aha kuri stade ya Ngororero
Amabara ya RPF-Inkotanyi yari yiganje hose, hamwe n'amwe y'amashyaka ari gushyigikira umukandida wa RPF
Amabara ya RPF-Inkotanyi yari yiganje hose, hamwe n’amwe y’amashyaka ari gushyigikira umukandida wa RPF
Abaje kwakira Kagame babanje gususurutswa n'abahanzi
Abaje kwakira Kagame babanje gususurutswa n’abahanzi
Umuhanzi Senderi ari mu basusurukije abaturage
Umuhanzi Senderi ari mu basusurukije abaturage
Abahanzi na bo banyuzagamo bakagaragaza ibyishimo byo kuyoborwa na Kagame Paul
Abahanzi na bo banyuzagamo bakagaragaza ibyishimo byo kuyoborwa na Kagame Paul
Byari ibyishimo ku baturage bari bategereje Perezida Kagame
Byari ibyishimo ku baturage bari bategereje Perezida Kagame
Umuhanzi Kitoko Bibarwa bahanzi bari muri ibi bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF
Umuhanzi Kitoko Bibarwa bahanzi bari muri ibi bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF
Ati nta wundi ubahiga uretse Kagame
Ati nta wundi ubahiga uretse Kagame
Bari bategereje umukuru w'igihugu cy'u Rwanda
Bari bategereje umukuru w’igihugu cy’u Rwanda
Minisitiri w'Umuco na Sport Uwacu
Minisitiri w’Umuco na Sport Uwacu
Bishimiye ko umukuru w'igihugu yumvise ibyufuzo byabo
Bishimiye ko umukuru w’igihugu yumvise ibyufuzo byabo
Paul Kagame aramutsa abaturage b'i Ngororero bari baje kumwakira
Paul Kagame aramutsa abaturage b’i Ngororero bari baje kumwakira
Umukuru w'igihugu ashyigikiwe n'umuryango we
Umukuru w’igihugu ashyigikiwe n’umuryango we
Bishimiye gusanga i Ngororero hari abantu benshi baje kubakira
Bishimiye gusanga i Ngororero hari abantu benshi baje kubakira
Abatuage bamwakiriye ari benshi
Abatuage bamwakiriye ari benshi
Bari benshi
Bari benshi
Abatuye Ngororero bashimiye Kagame kuri byinshi bamaze kugeraho kubera imiyoborere myiza ye
Abatuye Ngororero bashimiye Kagame kuri byinshi bamaze kugeraho kubera imiyoborere myiza ye
Perezida Kagame yabaramukije
Perezida Kagame yabaramukije
Yabasezeranyije ko ibyo bamaze kugeraho bizarushaho kuba byiza
Yabasezeranyije ko ibyo bamaze kugeraho bizarushaho kuba byiza
Ijambo ryose yavugaga wasangaga ryakiranwa ubwuzu n'abaturage bari baje kumwakira
Ijambo ryose yavugaga wasangaga ryakiranwa ubwuzu n’abaturage bari baje kumwakira
Washoboraga gukeka ko abatuye aka gace bose baje
Washoboraga gukeka ko abatuye aka gace bose baje

Photos © Evode Mugunga/Umuseke

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hanyumase mwa banyamakuru mwe muratugezaha na Mpayimana na Franck ryari kugirango mwerekane komutabogamye?

  • @ Mizero itangazamakuru ryigenga ntiritegetswe gutangaza amakuru y’abakandida bose kimwe. rinemerewe ko ryamamaza uwaryishyuye; buri kinyamakuru kirigenga mu gutangaza uko abakandida biyamamaza. bitandukanye n’ irya Leta ryo rigomba kutabogama.

Comments are closed.

en_USEnglish