
Kagame yashimiye Amavubi U-17
Nyuma y’aho ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 itahukanye umwanya wa 2 mu irushanwa ry’igikombe nyafrika cy’ umupira w’ amaguru w’abaterengeje imyaka 17, Umukuru w’ igihugu Paul Kagame yakiriye abo bana, abashimira uko bitwaye mu irushanwa dore ko batahanye umwanya wa kabiri, aho ku mukino wa nyuma batsinzwe na Burkina Faso ibitego 2 kuri 1.
Iyi kipe kandi yashimwe cyane n’abanyarwanda kubera ukuntu yitwaye muri iri rushanwa, ikabasha kugera ku mukino wa nyuma, kandi bwari ubwa mbere yitabiriye iri rushanwa
Iyi kipe kandi iracyakomeje kwitegura amarushanwa mpuzamahanga, aho izitabira imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Mexico ikazatagira ku italiki ya 18 Kamena kugeza ku italiki 10 Nyakanga uyu mwaka wa 2011, u Rwanda kimwe na Congo Brazzaville, Cote d’Ivoire na Burkina Faso akaba ari yo makipe azaba ahagarariye umugabane wa Afurika.
Umuseke