Digiqole ad

Kagame yagenewe igihembo cy’umuntu wubatse ubucuti bukomeye na Israel

 Kagame yagenewe igihembo cy’umuntu wubatse ubucuti bukomeye na Israel

Muri Nyakanga 2016 ubwo Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasuraga u Rwanda akakirwa na Perezida Paul Kagame slide

Ni igihembo kitwa “The Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson Prize” kizatangwa tariki ya 21 Gicurasi, n’umuryango witwa “The World Values Network”, uzagishyikiriza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’’umuntu ugaragaza byeruye ubucuti bukomeye n’abaturage ba Israel.

Muri Nyakanga 2016 ubwo Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasuraga u Rwanda akakirwa na Perezida Paul Kagame

Iki gihembo kizatangirwa mu birori bizabera mu mujyi wa New York byitwa “Champions of Jewish Values International Awards Gala” bizaba ku nshuro ya gatanu.

Mu bandi bahawe iki gihembo ni nyakwigendera Elie Wiesel, umwanditsi w’ibitabo w’Umuyahudi wanahawe Igihembo kitiriwe Nobel akaba aheruka kwitaba Imana muri Nyakanga 2016, Amb. Ron Dermer, Senator Robert Menendez, na  Dr. Mehmet Oz, Newt Gingrich, Sean Penn, Jacqueline van Maarsen, na Sir Ben Kingsley.

Mu gitekerezo cye mu kinyamakuru Jerusalem Post cyo ku wa mbere tariki 20 Werurwe 2017, Rabbi Shmuley Boteach,  uzayobora ibirori byo gutanga icyo gihembo, avuga ko Perezida Kagame agikwiye kubera ubutwari yagize mu guhagarika Jenoside, mu guteza imbere u Rwanda by’umwihariko no kuba ari inshuti ya Israel.

Rabbi Shmuley Boteach agira ati “Ntabwo tuzahemba Perezida Kagame kubera gusa ibyo yakoreye abaturage be, tuzanamuhembera uko akomeje kugaragariza Israel. Mu myaka ishize, Kagame yahagaze mu ruhando mpuzamahanga nk’umwe mu bantu bafitanye ubucuti bukomeye cyane na Israel n’umuryango w’Abayahudi.”

Uretse kuba Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yarasuye u Rwanda muri Nyakanga 2016, ndetse na Perezida Paul Kagame akaba yaragiye muri Israel mbere yaho mu isabukuru ya Perezida Shimon Peres wuzuzaga imyaka 90, u Rwanda rwagiye rutambamira imyanzuro yabaga igamije guhungabanya Israel mu kanama k’Umutekano.

Muri 2014, u Rwanda rwakoresheje ububasha bwarwo mu kanama ka UN gashinzwe umutekano ruhagarika umwanzuro wategekaga Israel gusubira ku mbago z’ubutaka yahozeho mbere ya Kamena 1967 bitarenze 2017, kandi hakabaho Leta ya Palestine.

Icyo gihe Hamas iyobora Palestine yari guhita ihabwa igice cy’Umujyi wa Jerusalem kigana mu burasirazuba.

U Rwanda kandi rwongeye kwifata mu gutora muri uwo mwanzuro wo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, bituma Palestine ibira amajwi icyenda yari akenewe ngo umwanzuro utorwe.

Mu matora yo mu 2011 ya UNESCO yari kwemerera Palestine nka Leta y’indorerezi mu muryango w’Abibumbye, na bwo u Rwanda rwarifashe.

Mu matora yo muri Nzeri 2016 ajyanye no kugenzura uburyo n’ibikorwa bya nucleaire ya Israel bigakorwa n’Umuryango ushinzwe kurwanya intwaro kirimbuzi (Atomic Energy Agency), bisabwe na Misiri, na bwo u Rwanda ni kimw emu bihugu bine bya Africa byatoye byanga ubwo busabe.

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • n ukuvuga ko urwanda rushigikiye ingoma y abicanyi b aba israel. ibyo bakora byose bajye bamenya ko ntamvura idahita na pharaon imana iyageze aho iramukanda. iyo utajya ukurikirana amakuru ya hariya ntiwamenya iyicyarubozo aba israel bakorera abanyakanani. yewe n ubutaka jordanie yabahaye bakore igihugu cyabo gishya israel yarahabatse.

    • Yego rwaose Urwanda ruri inyuma yámahoro yísi naIsraêl irimo.

    • Byongeye inyungu za Israeli nizo nyung z´Urwanda, ibihe baciyemo nibimwe.
      Ubyumve urtyo,imvura nubwo izahita,hazarwa indi,wenda yaba iyirushya ubukana.

    • hhhh wowe urusha abandi “gukurikirana amakuru ya hariya” uri nde? Uba utazi no kwandika neza ururimi rwawe ngo urakurikirana ibyo muri Israel?!

      • Ariko kuki mwabaye imbata z’ururimi?ubwo wowe uwaguha kwandika ikinyarwanda wabona 100% ?

  • erega bibiliya ishingiye kumateka y abanya israel ariko ikitabamo n uko abayahudi bari abanomade batagiraga iwabo bahora bimuka. hariya baba hari ubutaka imana yigeze kubasezeranya nabo bakoze ibyo yabasabye. ariko niba mwibuka no muri primaire twaririmbaga ngo uko wayoboye abisiraheri ukabambutsa inyanja itukura ukabageza ikananiiii mana utuyobore. abanyakanani nibo ba palestina. ubwo abaisrael bagiye hariya bahasanga bariya ba palestine. ubwo murumva banyiraho niba ari bande. TUZAJYE TUREKA FANATISME TWATEWE N AMADINI TUKIBAGIRWA UKURI. NA YESU ABA ISRAEL NTIBANAMWEMERA NA GATO

  • @KUDOS at H.E Paul K n’Urwanda murirusange. Gushyigikira Israel bibyigiciro cyinshi. Abayahudi barenga million 6 bishwe nabanazi, nubu haradashaka kubona Israel nk’igihgu. Nk’Urwanda tuzineza umubabaro abayahudi baciyemo mugihe cya Genocide yabakorwe, tw’umvaneza agaciro kokwirukanwa nokutagira igihugu bamaranye imyaka myinshi. H.E yagizeneza gushyigikira Israel, kandi ntagihombo kuritwe, ahubwo n’umugisha wibihe byose. Ntabanyakanani, abahivi, abayebusi, abamereki nabandi bakibaho. Aba parastine nino bafirisitiya. Kuba Abayisirayiri baravuye muri misiri bakambuka inyanja itukura, wibuke ko bagiye muri misiri bavuye Ikanani ariyo Israel.

    • Komera ncuti yanje Karangwa, nayo abavuga ibyo batazi,ureke bavuge,
      ibikorwa nibyo birimo bibavugisha, na bado.
      Calvaire abarwanda banyuzemo,niyo abayahudi banyuzemo,gushigikiranase níbitangaza?
      Ngaho Komera mwanawama.

    • @Karangwa wenda ushobora kuba utazi amateka cg warize ayo bagoretse kubera inyungu. abalibanais n aba palestininien nibo bita les cananeens niba utabyemera uzasome http://antikforever.com/Syrie-Palestine/Phenicien%20Cananeen/cananeen.htm. aba israel bari abanomade bafite amahirwe kubera isi ibavugira cyane cyane abanyamerika ariko nta amerika nabo bamera nk abandi. kuba kagame abashakaho ubucuti wibuke ko ashaka no kwiyamamaza akeneye abafite imbaraga bazamuvugira. ikindi twibagiwe ko abarabu bafite cash kandi bari gushaka aho bakora imishinga ibyara akazi.

      • James uracagase mu mutwe kweli urashaka kuvuga ko ibyo President w’u Rwanda akora atazi ibyo arimo?
        ahubwo woe gabanya ubwenge buke kuko uri no kwerekana ko uri umusilamu.
        kd nikibabaje nuko uvuganira palestine batanakuzi!

        menya ko Presidentw’u Rwanda ibyo akora byose azi inyungu abanyarwanda bazabona!

        • bandora rwose ingenga zawe urebera mumadini ukwiye kubireka urashaka kuvugako islahel ntabasiramu babayo nonese isilaher nabete ntamakosa bakorere bariya baturanyi babo

  • Ntabwo narinzi ibyo byose Urwanda uko rwihagazeho,nubu niyo rwabona uyo mwanya
    ruzakora ibirushijeho, ni iby´inyamibwa rwose,mpore Rwanda,tuze twereke umwanzi
    n´incutiye aho tubera akaga.

    • Ariko ushobora kuba ukunda byacitse nyamara utanabanje gushishoza neza!

  • igikenewe.nugushyera mugaciro,samaranga mutima yaburi muntu,kandi ukuri kuragara pe,
    icyobyatumariye,turakizi,naho abavuga amahamba,ntacyo yatugezaho,rwose,kandi mwibuke ko ukuri kuraryana nshuti zanjye,

  • @James, WOWE AMATEKA UTUBWIRA WARAYAVUKANYE? NTIYAGORETSWE, CYANGWA IBYO UTUBWIRA NGO TUBISOME NTIBYANDITSWE NINDI NJINJI NKAWE SE!!!??? NGAHO TUBWIRE

  • NDABABAYE CYANE MBABAJWE NIBYO JAMES ATEKEREZA .MUVANDI UZIKO UTEKEREZA NKUTABA MU RWANDA

    CYANGWA UTABONA IBYO H.E. PAUL KAGAME ATUGEJEJEHO, SINCINYA INKORO , ARIKO ICYO NZI KANDI

    MBONA NI UKO aKORA IBYO AZI NKA MALAYIKA MURINZI W’ABANYARWANDA.NIBA UTAZI IBYO

    YATUGEJEJEHO UZANSURE MBIGUSOBANURIRE MUMUVUGO NISE SHMWA RUREMA SHIMWA.

Comments are closed.

en_USEnglish