Digiqole ad

Kagame wavuze ko yishimiye cyane ab’i Muhanga yabasabye indi myaka 7 yo gukora

 Kagame wavuze ko yishimiye cyane ab’i Muhanga yabasabye indi myaka 7 yo gukora

I Muhanga aho yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo, Perezida Paul Kagame umaze kugera mu turere icyenda yabwiye imbaga yari muri Stade ya Muhanga ko bagomba kumutora kugira ngo iterambere rirusheho kwiyongera yavuze ko umunsi wo gutora utinze kugera.

Perezida Kagame yishimiye cyane ubwitabire bw’abaturage b’i Muhanga

Kagame Paul umukandida wa RPF-Inkotanyi yageze i Muhanga mu masaha y’ikigoroba avuye mu karere ka Ngororero, ka mbere ko mu Ntara y’Iburengerazuba yatangiriyemo yiyamamaza nyuma y’uko yari yabanje kujya mu turere turindwi tw’Intara y’Amajyepfo.

Kagame yashimye cyane ubwitabire bw’imbaga y’abantu ibihumbi bari bahuriye muri Stade ya Muhanga.

Ati “Mwakoze kuza mwabukereye mwiteguye, mwaje muri besnhi. Mwakoze cyane buriya n’uriya murimo wo ku itariki enye z’ukwa Munani niko bizajyenda. Uriya muhango wo ku itariki enye ufite icyo uvuze; ubumwe, amajyambere, umutekano nk’uko tubyifuza duhereye no ku mateka y’igihugu cyacu tukongeraho aho twifuza kugana mu minsi iri imbere.”

Perezida Kagame yashimiye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’abandi bo mu mashyaka bafashije FPR-Inkotanyi kumutora nk’umukandida no kumushyigikira.

Abaturage bahise baririmba cyane ngo “Wahisemo neza… Nyagasani muri kumwe.”

Kagame ati “Abanyamuhanga muranshimishije cyane, maze rero…[aseka], ingufu ziri hamwe nta kizinanira, iby’amatora byo umunsi nugera uwo ni umurimo woroshye. Undi murimo cyangwa indi idutegereje dusanzwe dukora tukayiteramo intambwe ni ukubaka igihugu cy’u Rwanda kiva mu mateka mabi kiba ikibereye buri muturarwanda wese.”

Kagame utamaze umwanya munini avuga ari i Muhanga yabwiye abo banyamuryango ba RPF-Inkotanyi ko ubumwe, kubaka Abanyarwanda, kugendera hamwe ntihagire usigara inyuma ari byo ashyize imbere.

Yavuze ko azita ku mutekano, kubaka amashuri kugira ngo bose bige, ubuzima kuri  buri Munyarwanda wese agashobora kugira ubizima bwiza, no kuba buri Munyarwanda wese azashobora kwigaburira akihaza.

Ibindi yijeje abatuye i Muhanga ngo ni uko azaharanira ko buri Munyarwanda ashobora kugira umurimo akora, buri Munyarwanda akagera ku majaymbere.

Ati “Turashaka amajyambere byanga bikunze, turayashaka ku ngufu. Buri Munyarwanda wese agire umutekano, buri umwe ahe mugenzi we umutekano n’undi amuhe umutekano. Abanyarwanda bashbore kubana neza n’abaturanyi, duhahirane, dushobore gutwarayo ibyo dusarura, ibyo ducuruza kugira ngo twunguke, birakomeye ariko ibyo tumaze kugeraho ni ukutwereka ko nta kidashoboka.”

Perezida Kagame yavuze ko “Inama ni ya yindi, biratinze ngira ngo, hanyuma ngo tube dufite indi myaka irindwi yo gukora tukagera ku bindi byinshi biri imbere bidutegereje.”

Yongeye kuvugira i Muhanga ko abantu bagomba gukorana bakihuta mu iterambere kandi bakagera kure. Yavuze ko uretse kongera amashuri, n’amavuriro, no kubaka indi mihanda, azageza ku Banyarwanda benshi amashanyarazi.

Kugira ngo Abanyarwanda benshi bashobora gucuruza bunguke, bashore imari mu byo bashobora byose, abana bacu, ababyeyi bacu, abasaza bacu, bose, abagore, abagabo abantu bose biyumvemo amajyambere u Rwanda rushaka.

Ati “Ikindi se nabasaba ni iki? Gukora murakora muri abakozi musanzwe mukora, umutekano musanzwe muwutanga icyo nasaba ni uko twongeraho gusa, ni uko twongera umuvuduko dusanzwe tugenderaho.”

Abitabiriye kwakira Kagame Paul Umukandida wa RPF Inkotanyi bari benshi cyane
Stade y’i Muhanga yari yuzuye  itsindagiye
Bari bishimye cyane
Kagame ntiyahishe ibyishimo bye i Muhanga yababwiye ko yabishimiye cyane
Umuvugo w’amateka wa Gasizi Francois washimishije banshi
Yarataga ibikorwa bya Kagame Paul cyane impinduka yakoze mu Rwanda ati “umukandida ni nde?” abandi bati “Kagame”
Bakurikiye umuvugo wa Gasizi
Mme Mureshyankwano wari ukuriye ibikorwa byo kwamamaza Kagame i Muhanga, yavuze byinshi yakoze nko kubyaza Nyabarongo amashanyarazi, umutekano, guha abagore agaciro n’ibindi
Perezida Kagame Paul yagaragaje ko i Muhanga hamukoze ku mutima kubera abaje kumwakira ari benshi cyane
Perezida Kagame na Jeanette Kagame banyuzagamo bakaganira

AMAFOTO@MUGUNGA Evode/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Muhanga mwakoze cyane kwakira umukandida ukwiye kutuyobora indi myaka 7(PAUL KAGAME)

  • Imana ni nziza,yaduhaye umuyobozi mwiza icyubahiro ni cyayo,,,
    ariko abayobozi bo hasi barikumwicira akazi rwose,mu turere ruswa imeze Nazi mumirenge ho nihatari ikibazo bakavunisha abo mu midugudu

Comments are closed.

en_USEnglish