Digiqole ad

Kagame i Gisagara ati “Uko munshaka niko mbashaka, niko nzabakorera ibyiza byinshi”

 Kagame i Gisagara ati “Uko munshaka niko mbashaka, niko nzabakorera ibyiza byinshi”

Mu Karere ka Gisagara, Perezida Kagame Paul yahageze nyuma y’umwanya muto avuye mu karere ka Nyaruguru, yakiriwe n’abaturage benshi bo muri aka karere bahuriye mu murenge wa Ndora, akaba yabasabye gukora bagatera imbere mu bufatanye kuko ngo umutekano urahari na politiki nziza, keretse bo binaniwe.

Kagame ati Ndabakunda nk’uko munkunda, nzabageza kuri byinshi mwifuza

Karangwa Theogene umusangiza w’amagambo yavuze byinshi RPF-Inkotanyi iyobowe na Perezida Kagame Paul bagejeje ku batuye Gisagara harimo amashanyarazi yiyongereye, amazi meza no gutunganya ibishanga.

Rutungura Venuste ukomoka i Save yavuze umuvugo usingiza gahunda nyinshi RPF-Inkotanyi yagejeje ku gihugu zirimo Girinka, kongera amashanyarazi, n’ibindi yizeza Kagame Paul kimwe n’abari aho bahuriye ko bazamutora 100%.

Alphonse Munyantwali wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mbere yo kuba Guverineri mu Burengerazuba ubu akaba ari we watangajw enk’ukuriye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa RPF-Inkotanyi, yavuze ko Gisagara yagejejweho umutekano, inzu y’imikino igezweho, amashanyarazi, uruganda rwa nyiramugengeri n’ibindi na Perezida Kagame, asaba abahatuye gukomeza kumuba hafi.

Kagame Paul Umukandida wa RPF INKOTANYI, asuhuza abanyaGisagara yagize ati “Mwakoze kuza muri benshi n’ibyo tuzakora igihe cyabyo bizaba bigaragaraza ubwinshi bwanyu, uko munshaka niko mbashaka niko nzabakorera ibyiza byinshi uko mubishaka, ariko tugomba gukorera hamwe buri wese azana ubumenyi, imbaraga uko azifite tukuzuzanya tukagera kure ni byo twifuza.”

Kagame yavuz eko abantu batagera kure batari hamwe, ngo “nta nubwo twakwihuta buri wese adashyizemo imbaraga ze.”

Yavuz eko iby’iterambere bababwiye atari inkuru mbarirano ngo ni ukuri. Ati “Utumva arabona, amashanyarazi ntavuga ariko arabonesha, ibyo batubwiraga ni ubuhamya buhamya inzira tumaze twubaka u Rwanda rushya, dusana ibyangiritse twubaka n’ibishya (myaka 23).”

Iyo nzira ngo niyo bakwiye gukomeza, bakayikomeza FPR Inkotanyi iri ku isonga nka mbere hose, ikomeza ikorana n’abandi Banyarwanda bose.

Ati “Dukorana n’indi mitwe ya politiki nk’uko na bo babihisemo kandi nk’uko FPR Inkotanyi yifuza gukorana na bo. Turakorana umugambi umwe, amashyaka navugaga ni umunani n’andi duhanganye na bo tugire aho duhurira, aho duhurira ni ukwifuriza igihugu ibyiza aho dutanira ni inzira buri umwe yabigeraho ariko numva izo bavuga zisa n’izacu.”

Kagame Paul yasabye abatuye Gisagara gukora kuko ngo umutekano uarahari keretse bo nibinanirwa. Yavuze ko azongera amashanyarazi, amashuri n’amavuriro, indwara zihitana abana mu bihugu bitaratera imbere nk’u Rwanda zikagabanuka.

AMAFOTO@Evode MUGUNGA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ariko ba bakandida bandi bagiye hehe? Habe no kubariha ngo mubamamaze igihe batabonye abaturage kuri terrain? Ndavuga mwe abanyamakuru.

    • Jyewe nk’umuntu utagize aho mbogamiye iyo nitegereje FPR, nkareba Puissance na Organisation ifite bintera ubwoba bigatuma mbona n’ikirenze u Rwanda yakiyobora! Nubwo kugeza ubu ntarayijyamo ngo ndahire, mu matora niyo ntora…
      Impamvu ituma nyitora ni STABILITY mbona mu Rwanda (abenshi bibagirwa kuyivuga bakavuga kuri Security gusa)
      Reka twibaze; byatumarira iki kugira demokarasi nk’iyo muri kiriya gihugu ntavuze abasirikare birirwa barasa hejuru basaba uduhimbaza-musyi??????????

  • Mpayimana se na Franck bite kandi mugomba gukora covers zingana? Salvation movement Oyeeee

  • Uyu ni umuyobozi rwose!

  • Ntega amatwi ngo numve ibyiza abakandida baduteganyirije, mitingi zikarangira ntabyo numvise bavuga muri rusange. Ni ryari tuzatangira kumva mu buryo bufatika iby’ingenzi bizakorwa mu burezi, ubuvuzi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage, ibikorwa remezo, amazi n’amashanyarazi, inganda…..

  • tukurinyuma Nyakubahwa Paul wacu. mutubwirire abo muri WASAC baduhe amazi,hano munyakabanda munsi ya Stade Regional hashize 2 weeks ntamazi abaturage babona.

    • @Kanyana, ikibazo cyawe ugihuriyeho n’abatuye i Gikondo, Gatenga, KIcukiro, Kabeza, Busanza, Kanombe, Kimironko… Ntacyo ariko banza utori amazi azaza nyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish