Digiqole ad

Kagame ari i Nyagatare yabijeje kubaka igihugu gitangaje. Kizifuzwa n’abuzukuru…

 Kagame ari i Nyagatare yabijeje kubaka igihugu gitangaje. Kizifuzwa n’abuzukuru…

Ku kibuga cya Gwendenzi aho Kagame Paul yagize ibirindiro akiri Umusirikare Mukuru uyoboye ingabo za RPA, niho yavugiye ijambo “Jeshi letu hili, ndilo msingi utajenga taifa…” (izi ngabo zacu nizo shingiro rizubaka igihugu…), kuri uyu wa gatandatu yahakoreye ibikorwa byo kwiyamamaza asezeranya abatuye abatuye Nyagatare kuzubaka igihugu gitangaje kifuzwa n’abuzukuru, by’umwihariko kuzabaha amazi kandi akabafasha kugera ku buryo bwo kuhira imyaka. 

Kagame Paul i Nyagatare ahitwa Gatunda
Kagame Paul i Nyagatare ahitwa Gatunda

Mu murenge wa Gatunda, mu kagari ka Nyarurema, mu mudugudu wa Kabeza mu karere ka Nyagatare niho Perezida Paul Kagame umukandida wa RPF-Inkotanyi yiyamamarije, ageza imigabo n’imigambi ye kuri abo baturage baho.

Kagame yagize ati “Baturage ba Nyagatare twishimiye kuza kubasura, kubaramutsa kubashimira no kuganira namwe, mwakoze kandi kuza muri benshi, ni ibigaragaza ko igikorwa cy’itariki enye z’ukwaminani muzacyuzuza mukagisoza neza, abaturage bati “ni wowe ni wowe”, Kagame ati “FPR-Oyeee, ubumwe bw’igihugu cyacu oyee, Nyagatare oyeee.”

Perezida Kagame yanze gusubira mu magabo menshi yavuzwe na Uwamariya Odette wari ukuriye ibikorwa byo kumwamamaza kuri iyi site, bijyanye n’ibigwi yagiriye muri uyu murenge wa Gatunda aho yagize ibirindiro ndetse akanaharwanira.

Kagame ati “Aha ngaha Gatunda twarahabaye, twarahagenze, twaraharwaniye, twarahatsindiye. [Abaturage bararirimba bati “intsinzi bana b’u Rwanda… jye ndayireba”] Kagame arakomeza ati “Turangije, ari aha ari Nyagatare hose turahubaka, turacyakomeza ntaho turagera, bantu ba Nyagatare inzira tugenze ni ndende, inzira dusigaje itugeza aho dushaka iracyari ndende, ariko bantu ba Nyagatare nzi ko mwiteguye kugenda urwo rugendo rundi dusigaje ngo tugere kuri ibyo byinshi twifuza.”

Kagame yavuze ko ubwinshi bw’abaturage baje kumureba n’uburyo baje bakeye, ngo ari byo “twifuza dukomeze dukore dukorane imbaraga, twubake ubumwe bwacu twubake umutekano n’amajyambere.”

Perezida Kagame yavuze ko abaturage basabye FPR, basaba n’igihugu cyose, basaba FPR Umukandida (We ubwe) iramubaha.

Ati “Namwe ni jyewe namwe, umugambi ni wa wundi rero, iby’umunsi wa kane w’ukwezi kwa munani ni ugukomeza ibikorwa twatangiye hashize imyaka 23.

Na none indi iri imbere duhereye ku myaka irindwi iri imbere, igihugu cyacu dukwiye gukomeza kucyubaka ku buryo n’abana bacu bazaza, abuzukuru, urubyiruko rukiri ruto, icyo gihugu kizabe gitangaje. Gitangaje mu byiza, mu majyambere, mu bumwe bw’abagituye n’umutekano.”

Kagame yavuze ko Ubumwe ari uko Abanyarwanda bakorera hamwe, ibyo ngo bigaragazwa n’ikimenyetso umuyobozi w’ishyaka UDPR, rimwe mu mashyaka umunani yemeye gufatanya na FPR Inkotanyi, Piyo Nizeyimana wahawe umwanya akavuga Kagame Paul ibigwi n’impamvu bamushyigikiye.

Kagame ati “Ubwo bufatanye nibwo butumye iguhugu kigera aha n’aho cyari kivuye. Ubwo bufatanye turashaka kubukomeza ni ngombwa uhereye no ku mateka y’igihugu cyacu.

Aha muri Nyagatere hari ikindi kimenyetso cy’ubufatanye, ubanza ari ko karere ka mbere gatuwe n’abantu bose baturuka mu turere twose tw’iki gihugu cyacu. Ibyo na byo ni ubumwe.”

Yasabye abatuye Nyagatare gukomeza ibyiza byamaze kugerwaho haba mu mashanyarazi, imihanda, inyubako, amahoteli n’inganda,”ni amajyambere twifuriza abaNyagatare, twifuza ko mubyungukiramo nk’igihugu.”

Ngo baramutumiye nk’umukandida wa RPF-Inkotanyi, ati “Naje ngo tujye inama y’iby’itariki ya 4 ariko ni ibyo kuba muri iyi myaka 7 tugiye kujyamo, aha hose mumaze guhinga mworora, ari n’ibindi bimaze gukorwa, cyane birazwi ko ari amatungo, ari imyaka byose bikenera amazi, turashaka uburyo twakoresha amazi make ahari ariko akagera kuri buri wese.

Aha imvura si nyinshi birazwi, ariko muzi ko abantu bakuhira imyaka, turashaka gukoresha imazi ahunikwa, avomwa mu bidamu mu migezi mugahinga n’amatungo akabona amazi. Hari aho byakozwe, muduhaye umwanya ngo dufatanye n’ibyo tubigereho.”

Perezida wa Sena Bernard Makuza mu bayobozi batandukanye we na Minisitiri Uwacu Julienne bajya ahari ibinyabiziga byabo ngo bagane i Gatsibo
Umuyobozi wa UDPS ati ntitwavuga ibanga tuzakoresha ngo Kagame atorwe ijana ku ijana batadukopera
Rosa yashimishije benshi mu buhamya bw’uko yiteje imbere ati turi smate yashakaga kuvuga (smart)
Odette Uwamariya wabaye Guverineri w’Uburasirazuba avuga byinshi Kagame yakoze mu kuhateza imbere
Kagame ati hano twarahagenze twaraharwaniye twarahatsindiye
Aramushyigikiye nubwo abivuga yicaye ku ngoma
Umwe mu banyamuryango ba RPF Inkotanyi wari waje kumva imigabo n’imigambi by’Umukandida Kagame Paul
Umwe mu bakuru mu rubyiruko rwonshi rwari i Nyagatare aho Kagame yiyamamarije yerekana ko ashyigikiye RPF
Perezida Kagame Paul na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Hon Mukabalisa Perezida wa PL n’abandi bayobozi muri morale i Nyagatare
Kagame Paul yijeje ab’i Nyagatare igihugu gitangaje kizishimirwa na Rwanda rw’ejo
Abaturage b’i Nyagatare bari bishimye urebye ku ifoto

AMAFOTO@MUGUNGA Evode/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE,RW

4 Comments

  • Icyo gihugu gitangaje, nyuma y’imyaka 23 RPF iyobora igihugu dufite ishusho y’uko kizaba kimeze.

  • Njye mbona FPR muri izi campain isa naho iri confused.ntago ishobora gutandukanya past and future.ntekereza ko umukandida yiyamamaza avuga ibishyashya azakora iyo asanzwe ari president ibyo yakoze biba bgaragara avuga ibishya kuko baba batora umukandida wahazaza .naho iyo batora intwari nibwo bareba uwakoze neza.none munsobanurire turi gutora intwari cga turi gutora umuntu uzatugeza kuyindi ntera? Ikindi byaba byiza agiye akoresha statistics naho kuvuga ngo igihugu buri wese azifuza ntago mbibona nkinteruro ifatika its too vague

    • Ntabwo ari confusion. Kagame ni byose. Ni intwari akaba numukandida ubereye abanyarwanda. Kumutora ni ukwiyubakira igihugu utirengagije amateka cyanyuzemo. Ahooooooooooooo

  • u damn good mazna uvuze neza. gusa courage nyine kuribo bazonger nuburyo abant babona imirimo nahokubatereran ngo bazayihangire siko bose babishobora. #justsaying

Comments are closed.

en_USEnglish