Kabila ngo yabeshye abatuye Goma
Perezida Kabila ngo yabeshye abatuye Goma
Muri 2006, ubwo perezida Joseph Kabange Kabila yatorerwaga kuyobora Repubulika iharanira demokrasi ya Congo yarigize, Goma ni umwe mu mijyi yo mu ntara ya Kivu yatoye Kabila n’amajwi menshi nyuma ya Bukavu mu majyepfo ya Kivu na Butembo muri Kivu y’amajyaruguru aho bita muri Grand Nord.
Nyuma yogutorwa Joseph Kabila yaseranyije abanyecongo by’umwihariko intara ya Kivu ejo hazaza heza muri gahunda ye yise ‘’Les 5 Chantiers de la Republique’’ yihaye muri manda ye y’imyaka 5 harimo: Ibikorwaremezo(imihanda,inzira za gari ya moshi,ibiraro nibindi),Uburezi(kuvugurura za Kaminuza,amashuri abanza nayisumbuye nibigo nibigo by’ubushakashatsi),Gutanga akazi binyuze mw’ishoramari, Amazi n’umuriro ndetse n’Ubuzima.
Gusa nyuma y’imyaka 5 Kabila amaze ku butegetsi nuko nta na kimwe muri ibyo bikorwa kigaragara mu mujyi wa goma ahubwo nibyariho mbere byarushijeho kwangirika uhereye ku mihanda ndetse n’ibura ry’amashanyarazi rya buri kanya nkuko umuseke.com wabiganiriye n’abatuye uyu mujyi wa Goma.
Mulumbu Kabangu umukanishi w’amamodoka kuri Garage yo muri quartier ya Bilele ati: “Kabila yaratubeshye, yageze Kinshasa ararya aranywa yibagirwa ibyo yavugiye hano ruguru. Imihanda yarapfuye ubuzima, amashanyarazi tuyabona gake, rwose yaratubeshye”
Goma ni umwe mijyi ya Congo yinjiza amafarnga menshi mw’isanduku ya leta , kubera umupaka wawo n’u Rwanda ariwho yanyura ibicuruzwa byaba ibivuye m’u Rwanda, Uganda, Kenya Tanzaniya,Dubai,Ubushinwa n’ahandi henshi bivugwako hinjira hafi miliyoni 200 z’amadorari buri kwezi ariko urebye isura y’ umujyi wa Goma ntaho ihuriye nayo mafaranga winjiriza leta ya Kinshasa.
Umwe mu bacururiza mw’isko rya Goma Madame Mwamini Lubefu ati: “biragoye kuzongera kubona ibicuruzwa bizanywe n’amakamyo mu minsi iza, imihanda I Goma yarapfuye. Dusigaye ku bizanwa n’indege gusa, kandi na Aeroport ya hano irashaje bikomeye. Kabila ntanakimwe yamariye Goma iwabo kabisa”
Ibigaragara nuko koko Imihanda yangiritse ku buryo bukomeye, Imodoka zikora transporo zo zurije ibiciro kandi ntizigera ahantu hose kubera imihanda mibi. Moto nizo zigaruriye isoko ry’abagenzi gusa nazo ngo ni nyirabayazana w’impanuka nyinshi, imwe mu mpanuka iherutse kumenyekana n’iyumunyarwandakazi UMUTONI SALAMA, wamenyekanye cyane mu mukino wa basketball mu makipe atandukanye nka Kaminuza nkuru y’u Rwanda, APR ndetse no mw’ikipe y’igihugu Amavubi Basket .
Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma buvugako iki kibazo kitari mu rwego rwabo naho abayobozi b’intara ya Kivu y’amajyaruguru ndetse n’inteko nshingamategeko y’intara bavugako ikibazo ari icya guverinoma ya Kinshasa ifata amafaranga yose iyi ntara n’uyu mujyi biba byinjije, ntihagire icyo ibagenera kugirango bite ku bikorwaremezo.
Ubwo umuseke.com waganiraga n’umwe mu bakozi mu nteko ishinga amategeko y’Intara y’uburasirazuba, Kasongo Malumbo yavuzeko gouvernoma ya Kinshasa ariyo idafite gahunda ifututse kw’iterambere ry’uburasirazuba bwa Congo, ngo yishimira gusa umusoro munini uhaturuka ubundi ikicecekera.
Mugihe kuri uyu wa gatandatu 30 mata 2011 umukuru wa komisiyo ishinzwe amatora muri Congo aza gushyira ahagaragara ingengabihe y’amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka benshi bategereje kumva icyo abo batoye muri 2006 bazongera kubasezenya mugihe nibya mbere bitaragerwaho.
6 Comments
rega congo mujye muyireka ibibazo byayo nta muti mwabibonera pe
ese sha ko inkuru zange, mwazifunze bite
azababwira ko yayashize muntambara yarwanaga an nkunda
Bafate uwo musambo bamujyane i La haye!
Kuki batigira ku Rwanda aho President wacu ibyo yemerera abaturage abikuba inshuro nyinshi. uriya mujyi usa nabi cyane kandi uturanye na Gisenyi ifite isuku n’umuhanda mishya n’indi iri gukorwa, ibi bibatera ishyari bigatuma bibaza icyo bazira!
francis we ikibabaje muri byose nabaturage bazira inda nini zabayobozi ariko wa mugani batera akajisho i Gisenye umutima ukabarya bakumva banze abayobozi babo nako abategetsi babo.
Comments are closed.