Digiqole ad

Joseph Ratzinger yasohotse i Vatican, ntakiri Papa

Joseph Ratzinger indege yamugurukanye kuri uyu wa 28 Gashyantare imuvana i Vatican mu ngoro y’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika imujyana muri chateaux yitwa Gandolfo hafi y’i Roma.

Benoit XVI ubwo yasohokaga i Vatican kuri uyu wa kane
Benoit XVI ubwo yasohokaga i Vatican kuri uyu wa kane

Kuva saa mbili z’ijoro (ku isaha yo mu Rwanda) ntabwo aza kongera kwitwa Papa. Umurimo yakorwaga uraba ukorwa na Cardinal Tarcisio Bertone ugiye kuba ayobora imbaga y’abakilisitu gatolika babarirwa muri miliyari 1,2 kugeza Papa mushya atowe mu kwezi kwa gatatu.

Mbere yo kuva mu ngoro ye kuri uyu wa kane, yabanje gukora inama n’aba cardinals, abasezeranya kubaha no kumvira uwo bazatora uzamusimbura.

Igihe Joseph Ratzinger yuriraga indege i Vatican, inzogera i Roma zavugijwe hari ku isaha ya saa kumi n’imwe ku isaha ya Kigali.

Mbere gato yo gusohoka, i Vatican humvikanye urufaya rw’amashyi rw’abari baje gusezera bwa nyuma kuri Papa ava mu ngoro yari amazemo imyaka munani.

Nyuma y’iminota 15 uwari uwari Papa yari ageze mu nzu yateguriwe mu birometero 24 usohotse mu mujyi wa Roma ugana mu majyepfo.

Aha yahasanze imbaga y’abari bamutegereje ngo abasabire umugisha.

Ubwegure bwe, burashyirwaho akadomo ubwo ingabo zirinda ingoro ya Vatican zitwa “Garde Suisse” ziba zivuye kunzu yimukiyemo zisubiye i Vatican ubwo amasaha yo kwegura kuri uwo mwanya aba yituyemo.

Uyu mukambwe w’imyaka 85, azakomeza kwitwa Benedict XVI ariko afite inyito nshya ya ‘Papa Emeritus”.

Papa Benoit XVI mu myaka umunani amaze ayobora Kiliziya Gatolika yeguje abasenyeri bose hamwe barenga 50, abenshi bakaba barashinjwaga imyitwarire irimo ubusambanyi.

Uyu musaza atsimbaraye ku mahame ya cyera ya Kiliziya Gatolika atemerera abihaye Imana gushaka, aya mahame akaba yaramaze imyaka igera kuri 24 ashinzwe kuyabungabunga ku gihe cya Papa Jean Paul II.

Muri iki kiruhuko cye azakomeza kwambara agatambaro kera mu mutwe katari ako yambaraga i Vatican, ndetse n’inkweto ze zizwi cyane zitukura yahawe n’umunyabugeni wo muri Mexique wigeze kumusura.

Umudari yambaraga, n’ibindi bimenyetso biranga Papa binandikwaho izina rye byose yakoreshaga bigomba kwangizwa bigashyingurwa neza.

Papa ava i Vatican bose babireba
Papa ava i Vatican bose babireba
Ibimuranga byinshi yabaga yambaye yabisize i Vatican
Ibimuranga byinshi yabaga yambaye yabisize i Vatican
Inkweto ze ariko yahoraga yambaye ntabwo yazisize kuko ni impano yiherewe
Inkweto ze ariko yahoraga yambaye ntabwo yazisize kuko ni impano yiherewe

BBC

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Yooo nagende amahoro yakoze neza arangije neza rwose!
    Ruhuka neza nyirubutungane

  • Nyirubutungane Papa ndamwemeye ni serieux cyane.

  • Papa wacu, wabaye intwari mumirimo washinzwe hano ku isi, ukomeze utwaze gitwari kugeza ubwo uzambikwa ikaamba n’uwayigushinze. Tuzahora dufatanya gusabira kiliziya.

  • Yooo!IMANA idufashe tuzabone undi ubishoboye

  • Ruhuka neza Nyirubutungane!Imana ikomeze ikurinde.

  • numugabo w’intwari naze muri protestantism kandi uyu musaza yavamo umurokore mwiza cyane cyane abaye umu pentecote rwose njye ndamubwirije mwizina rya Yesu

    • BANZA WIBWILIZE NAWE, UMUREKE UKEKA KO UMURUSHA KUMENYA IMANA.

    • Amacakubiri= pentecotes
      ingando zo gusubizwa ku murongo= abacengezi +pentecote
      kugambanirana no gushinja ibinyoma = pentecote
      kwiba amaturo no kwigomeka = pentecote
      Abafarizayo biyita abarokore = pentecote
      TWESE TWAKOZE IBYAHA NTITWASHYIKIRA UBWIZA BW`IMANA
      Ngusabye imbabazi ntukongere kuvuga ngo abarokore

  • JYE NDABONA PAPA AHUNZE IBIBAZO BYUGARIJE ISI BIRIMO UBUSAMBANYI UBUJURA UBWIHEBE NIBINDI BYINSHI CYOKORA ABAYE UMUGABO KUKO IYO UBONA ABAM– USENYERI BEMERA ABABANA BAHUJE IBITSINA BAKARYAMANA NABO BASHINZWE KUYOBORA BAKABISHYIRA KU KARUBANDA BAKIYITA ABA GUYS IBYO SI IKIBAZO NANJYE NAKIHANGANIRA NYOBORA ABIHAYE IMANA EREGA KIRIZIYA GATORIKA YATANDUKIRIYE KERA REBA MUGIHE CYUBUKORONI MU RDA REBA KUNGOMA YABAROMA NUBWO BARATINZE NUKO NTAHANTU HATABA UMUGENI WA KIRISITU KOKO?

  • Isi ndetse na Kiriziya Gaturika bizahora bibuka ubutwari bw’uyu mukambwe. Yari umuntu wanga amacakubiri mubatuye isi, cyane cyane ashingiye kumyemerere kugeza nubwo yinjiye mumusigiti agafatanya n’abasilamu gusingiza Immana. Kugihe cye yameye ko utari umugaturik yashyingiranwa n’umugaturika kandi ntibimusabe guhindura idini, buri wese akagumya gusengera aho yari ari nyuma yo gushyingiranwa.Yari Papa w’umuhuza wabose.Ibyabanyabyaha byo barihose, kuko ntadini njye ndamenya ry’intungane. Unyomoza azaturangire nidusanga aribyo tuzagana aho yaturangiye

    • Yvonna, bamnbwirire rata. bazaturangire iryo dine ry’intungane. umukambwe wacu, Yezu n’umubyeyi Bikiramariya bamuhore iruhande.

  • Genda uruhuke neza wisabira kandi usabira Kiriziya ya Kristu ngo ironke umufatankuyo unogeye Nyirubuzima butazima. Ubuzima bwawe ni inyigisho ku bayobozi bose…dore ko hari abibwira ko ari ba kamara…bakica ibintu bagasubira ibindi.Imana ikwishimire.

  • Murundi, niba bishoboka wansobanurira? Nonese ko uvuga ngo yahunze ibibazo byugarije isi, hari uwaba yakubwiye ko Papa yavuye muri iyi si cg muri kiliziya? Nonese ucyeka ko ibyo byaha dukora bizabazwa Nyir’ubutunga Bened.16? Wakomeje uvugako Kiliziya Ntagatifu Gatolika yatandukiriye, ko atatweretse icyo uyishinja? Usoza uvuga uti “n’ubwo baratinze, ni uko ntahantu hataba umugeni wa Kristu koko. Luka10,16 nawe akakubwira ati “10,16 Ubumva, ni jye aba yumva, ubahinyura, ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’uwantumye”. Murakoze!

  • Muzehe, Barakurenganya nshuti. Ibyo wifuza ntibishoboka. Ariko Yohani 16,3 aratuburira ati “Ibyo bazabibagirira, babitewe n’uko batamenye Data nanjye ntibamenye”.

  • uyu musaza nibibazo by,abihaye imana bitumye yegura rwose imana ikomeze imurinde kuko yanze guhemukira amahame ya kiriziya

  • Nyirubutungane ni Imana yonyine ifite kwera kuzuye.Uyu mukambwe abonye atabivamo.Ariko na mwe mubwire kuyobora abantu bashaka kurongora abandi bakabyanga.Ijambo ry’Imana rivuga ko abantu bose(nta numwe uvuyemo) bagomba kubaha “ukurongorana”(Kurongana kubahwe na bose,kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza,kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabaciraho iteka.Abaheburayi,13:4).None se ni muntu ki ufite ububasha bwo kubuzanya gushaka umufasha?Ntawe.Byanditse he ko gukorera Imana bisaba kudashaka?Ntaho.Ndahamya neza ko kudashaka bikomoka ku nyungu z’umuntu ku giti cye ntaho bihuriye n’umuhamagaro w’Imana.Ubwo Imana yari Imaze kurema Adamu yaravuze iti:”Si byiza ko uyu muntu aba wenyine,reka muremere umufasha umukwiye”Itangiriro,2:18.Imana igira gahunda yarabikoze kandi yabikoze kuko yabonaga ari ngombwa.Abashaka umugore cg umugabo urenze umwe ni icyaha kuko mu irema hateganyijwe umwe gusa,nta wundi.Umugore umwe,umugabo umwe.Iri ni ihame mvajuru aho Imana iba.Ba bandi rero utunze rwihishwa cg ku mugaragaro si abawe.Kuki se abantu bamwe batabyumva kimwe n’Imana umuremyi wacu?Imana yaremye ibintu byose bitunganye ariko abantu bizaniye ibihimbano byabo. Kwegura kwa Papa kuranshimishije cyane kandi uwamushyingira byatanga umusaruro maze akumva umunezero wo kuzana umugore.

    • Muvandimwe Claver gira amahoro. Ubitewe n’inzira ushakamo Imana, wahisemo gufashwa n’ABAHEBUREYI 13:4 tuhasomere abadafite bible hafi, haravuga hati: “Ugushyingirwa nikubahwe na bose, n’uburiri bw’abashakanye buzire inenge, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’inkozi z’ibibi”. Claver singuciriye urubanza, ariko uwasoma ibyo wanditse hano wese, yahita abona neza ko wowe ntabundi buryo bwo gukorera Imana bwari kukorohera, utabanje kurongora. Ni byiza! Ariko ntugaye abayishaka mubundi buryo bushoboka bwose bushobora no kunyurana n’ubwawe. Harimo ubwo dusanga muri MATAYO 19:11-12. tuhasome ;11 Ni ko kubasubiza ati “bose ntibumva iyo mvugo, kereka ababihawe bonyine. 12 koko rero hari abantu bavutse ari ibiremba, hari abandi babigizwe n’abantu, KANDI HARI N’ABANDI BIGIZE BATYO KUBERA INGOMA Y’IJURU. Ushobora kumva, niyumve”. ; None rero muvandimwe Claver, tureke guca imanza, ahubwo buri wese ashakashake Imana muburyo yahisemo, ariko buzira uburyarya, umunsi tuzahurira mu ijuru twatsinze isi, buriwese azigamba uburyo yakoresheje kurugerero turiho ubu. Murakoze!

      • uri umuntu uzi ubwenge kandi mu gisubizo cyawe huzuye ubushishozi. nta gushidikanya ko uri padiri n`ubwo ntakuzi. uyu musaza wacu twamukundaga ariko niko Imana yabishatse. niduhe undi ubishoboye uzadufasha gusang by`ukuri imana naho ubundi Imana iduhe kuyigandukira muri iyi minsi yuzuye ubugome, uburiganya, kwishyira hejuru, gusuzugurana, kunegurana, kwigira nyoni nyinshi, ubwirasi, ubwishongozi no kuomera Imana.

  • nshuti zange bavandimwe igihe cy’imbabazi kiracyariho kandi aho umuntu yiyungira n’Imana ntituhazi nabasaba kudaca imanza umucamanza ukomeye arahari jye ndasabira uyu musaza wayoboye itorero ry’Imana ngoImana izarebe ibyiza yakoze imwihembere
    igikomeye mu byatumye yegura izakimwibukire gihanagure ibibi byose yaba yarakoze kugira ngo izina ry’Imana rizahabwe icyubahiro

  • byarahanuwe ko uyu mu papa azavaho yivanyeho kandi kuvaho kwe kuzaba kwejyereje irangira ryisi kuko uzamukurukira azaba ariwe mu papa wanyuma ibi bikaba byarahanuwe hafi mucya maganinani na mirongo ine nakane {1844}…..

    • Nonese umaze kumenya ko twegereje irangira ry’isi, ubu uri kwitegura gute iherezo ryawe muvandi? Dufate akamenyero ko guhora twiteguye. Turi abanyabyaha, ariko byibura tujye dusaba imbabazi, Imana dusenga ni inyampuhwe.

  • Iyo nteruro yanyuma ntabwo isobanutse. Ngo ibyo yakoreshaga byose …..bigomba kwangizwa bigashyingurwa neza???????bisobanuye iki?

    • Bisobanuye ko bazabimenagura barangiza bakabishyingura kuko ariko bigenda iyo Papa avuyeho (akenshi aba yitabye Imana) ibimenyetso bye (ibyo nagereranya n’ama cachets) birimo impeta y’ubupapa, imidari n’ibindi barabidestroyinga bakabishyingura; undi ugiyeho akorerwa ibye.

  • Mzee, genda wiruhukire.

  • Iyi ntumwa ya Nyagasani yakoze imirimo ye neza kandi n’ubu aracyayikora.nagende yiruhukire abandi bakomerezeho kuki abantu bibaza cyane ku bwegure bwe.niwe n’Imana buriya ari ku ibanga ry’Imana mujye mutinya abantu basizwe amavuta kandi mwirinde kubavugaho byinshi kuki wowe uwo murimo Imana itawugutoretoreye.why?

Comments are closed.

en_USEnglish