Digiqole ad

Jeannette Kagame yitabiriye gahunda yo Kwibuka no kuganira kuri Jenoside

 Jeannette Kagame yitabiriye gahunda yo Kwibuka no kuganira kuri Jenoside

Madame Jeannette Kagame ni ku nshuro ya kabiri yitabira iyi gahunda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa tariki 25 Gicurasi, mu nzu mberabyombi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro habayeku nshuro ya kabiri gahunda yo kwibuka no kuganira ku mateka ya Jenoside izwi nka “Kwibuka 23 Café Littéraire”. Mme Jeannette Kagame ari muri benshi bayitabiriye.

Madame Jeannette Kagame ni ku nshuro ya kabiri yitabira iyi gahunda.
Madame Jeannette Kagame ni ku nshuro ya kabiri yitabira iyi gahunda.

Gahunda nk’iyi ya mbere yabereye aha muri iyi nzu mberabyombi tariki 01 Gicurasi nabwo haganirwa ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa kane, Umunyarwandakazi Esther Mujawayo wanditse ibitabo yise “SURVIVANTES (Rwanda- Histoire d’un Génocide)” na “La fleur de Stéphanie”, akaba n’umwe mubashinze umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside ‘Avega Agahozo’, yari kumwe n’Umwanditsi w’Umunya-Cameroun Yann Gwet bagaruka ku bitabo byabo nabyo bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo batagarutse cyane ku bikubiye mu bitabo byabo, aba banditsi bombi bagarutse ku kuvuga amateka y’u Rwanda.

By’umwihariko, Esther Mujawayo yavuze ko n’ubwo bigoye, abana bato bakwiye kwigishwa amateka nyakuri, bakabwirwa ibyabaye neza kugira ngo bazabashe guhangana n’ingaruka zabyo kuko zitagiye guhita zishira.

Aha yibukije ko ko n’Abayahudi bari mu kiragano cya gatatu batazi Jenoside yakorewe Abayahudi bagihura n’ingaruka ndetse n’ihungabana.

Esther Mujawayo na Ivan Gwet ku ruganiriro.
Esther Mujawayo (hagati) na Yann Gwet (iburyo) ku ruganiriro.

Madame Jeannette Kagame yashimiye Esther Mujawayo na Yann Gwet batanze ikiganiro, we mu bitekerezo ndetse asaba abarokotse Jenoside gutinyuka bakajya bavuga ibyababayeho kuko ngo nibatabivuga abakoze Jenoside bazajya babivuga uko bishakiye.

Ati “Mukwiye kubikora kubw’igihugu cyanyu, kuko nimutabivuga hari undi wakoze Jenoside we uzagerageza kwikuraho icyaha ahimbe amateka, mu kwiye kuvuga ni kubw’inyungu zanyu n’igihugu cyanyu.”

Madame Jeannette Kagame atanga igitekerezo, ndetse abaza n'ikibazo abatanze ikiganiro.
Madame Jeannette Kagame atanga igitekerezo, ndetse abaza n’ikibazo abatanze ikiganiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ifatanya n’isomero rikuru rya Kigali gutegura iyi gahunda, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko iki ari igikorwa kijyanye na gahunda zo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu ntego yo guhangana n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Niyo mpamvu duhuza abanditsi banditse cyangwa bari kwandika ibitabo bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi n’abasomyi, by’umwihariko urubyiruko kugira ngo rwumve amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi, n’ihakana n’ipfobya, kuko twifuza ko urubyiruko rugira uruhare mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside, kimwe mu bibazo bikomeye duhura nabyo uyu munsi, nubwo bigenda bigabanuka umwaka ku wundi, umunsi ku wundi kandi tukizera ko hari igihe iryo hakana n’ipfobya bizasigara ari amateka.”

Perezida wa CNLG yijeje urubyiruko rwo muri za Kaminuza ko ibiganiro nk’ibi bagiye kubijyana no muri za Kaminuza kugira ngo birusheho kwegera urubyiruko.

Abitabiriye iki kiganiro mu nzu mberabyombi ya Rwanda Revenue Authority
Abitabiriye iki kiganiro mu nzu mberabyombi ya Rwanda Revenue Authority
Minisitiri Julienne Uwacu atanga igitekerezo
Minisitiri Julienne Uwacu atanga igitekerezo
Dr Bizimana wa CNLG avuga ko iyi gahunda bateganya no kuyijyana mu mashuri yisumbuye na kaminuza
Dr Bizimana wa CNLG avuga ko iyi gahunda bateganya no kuyijyana mu mashuri yisumbuye na kaminuza
Abaitabiriye banyuranye batanze ibitekerezo
Abitabiriye banyuranye batanze ibitekerezo
Esther Mujawayo avuga ku gitabo yanditse
Esther Mujawayo avuga ku gitabo yanditse
Hon Antoine Mugesera inzobere mu mateka atanga ibitekerezo
Hon Antoine Mugesera inzobere mu mateka atanga ibitekerezo
Ivan Gwet wo muri Cameroun avuga ibyo yanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Yann Gwet wo muri Cameroun avuga ibyo yanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Umutoni Sandrine wari uyoboye iki kiganiro
Umutoni Sandrine wari uyoboye iki kiganiro
Dr Bizimana, Mme J.Kagame na Minisitiri Uwacu bari abatumirwa bakuru
Dr Bizimana, Mme J.Kagame na Minisitiri Uwacu bari abatumirwa bakuru

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Jonoside yakorewe abanyarwanda babatutsi babaga mu Rwanda muri 1994.Tugomba guhora twibuka igihe cyose imana izaba idutije ubuzima.

  • Abantu bateguye genocide yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse nabakomye imbarutso kugirango ishyirwe mu bikorwa nta kindi twabakorera usibye kubereka Imana, mwakuruye ishyano mu gihugu kuburyo ntana rimwe tuzigera tubyibagirwa, tuzahora tubizirikana kugeza igihe isi izashirira. Ibyo mwihishemo byose cyangwa aho mwihishe mumenyeko ijisho ry’Imana ribahanzeho, yo ireba nibyihishe mu mitima ntaho muzayihisha ntanubwo mwayijijisha irabazi, amaraso mwamennye cyangwa mwatumye ameneka azahora atabaza. Bamwe muribo bashobora kuba bibeshyako banezerewe ariko bajye bibukako nta mahoro y’umunyabyaha, nta wundi wabatura uwo mutwaro usibye Yesu Kristo.

  • Bavandimwe, Kera najyaga numva abakuze babwira abakiri bato bati: Uzabe Umugabo. Naje gusanga mu biranga umugabo harimo kwemera ibyyo wakoze uko byakabaye utagize na kimwe ukuramo cyangwe ngo uhishe. Genocide yakorewe Abatutsi yarabaye ariko abayikoze bakyiye kuba abagabo bakemera icyaha bakoze kandi bakacyemera cyose atari bimwe bya nikize. Usabye imbabazi nawe akazisaba yumva ko yari akwiye kuzisaba bivuye ku mutimanama we bityo kandi agaharanira ko ntawazongera kugwa mu cyaha yakoze. Akwiiye kuba kandi umutangabuhamya mwiza wemeza abashaka kuyipfobya ko ibyo barimo atari byo ahubwo akayivuga uko yabaye ibyo bikaba umusanzu we mu guharanira ko itazongera.

    Murakoze

  • I support Cafe Litteraire, kandi igezwe hose hose cyane muri Academic arena.
    Mukomereze aho, Thnx to E. Mujawayo & Y. Gwet but my special Thnx to FL & K. Ange for your presence, it means a lot to Survivors!

    Cauza Nostra.

  • Abagize uruhare muri Genocide tuzahora tubagaya

Comments are closed.

en_USEnglish