Japan na BAD bagurije u Rwanda miliyoni 162$ yo kubaka umuhanda Kayonza – Rusumo
Kuri uyu wa 13 Nyakanga U Rwanda rwakiriye inguzanyo yose hamwe ingana na miliyoni 164$ rwagurijwe n’Ubuyapani biciye mu kigo cyayo cy’iterambere mpuzamahanga JICA, hamwe na Banki Nyafrika itsura amajyambere BAD. Iyi nguzanyo ni iyo gusana no kwagura umuhanda wa Kayonza Rusumo, amasezerano yo kuyakira yasinywe na Amb Claver Gatete n’abahagarariye Ubuyapani na BAD mu Rwanda.
Kuri uyu mushinga, Ubuyapani, biciye muri JICA bwatanze inguzanyo ya miliyoni 68$, BAD itanga inguzanyo ya miliyoni 94$ naho Leta y’u Rwanda iwushyiraho miliyoni 12$ yose hamwe aba miliyoni 174$.
Aya mafaranga agenewe umushinga wo gusana no kwagura umuhanda uva mu mujyi wa Kayonza ukagera ku mupaka wa Rusumo mu karere ka Kirehe.
Umupaka nawo wubatswe bigezweho ukagirwa umwe (One Stop Border Post) hakubakwa n’ikiraro kigezweho ku nkunga y’Ubuyapani.
Uyu muhanda nusanwa uzarushaho koroshya urugendo hagati ya Tanzania n’u Rwanda, ibihugu ubu byumvikanye koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati yabyo.
U Rwanda rwakira ibiturutse mu mahanga byinshi binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam bikagera mu Rwanda biciye inzira y’umuhanda.
Umuhanda uva mu mujyi wa Kayonza kigera ku Rusumo (92Km) urashaje kandi warangiritse. Wari imbogamizi ku bwikorezi bw’imodoka ziremereye zituma wangirika kurushaho.
Gusana no kwagura uyu muhanda byitezweho umusaruro mwiza muri ubu buhahirane hagati y’ibihugu bya Tanzania n’u Rwanda ndetse no gukomeza mu burasirazuba bwa Congo mu mijyi nka Bukavu na Goma ijya yakira ibituruka ku cyambu cya Dar es Salaam biciye mu Rwanda.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Claver Gatete yavuze ko iyi nkunga izakoreshwa ibyo yagenewe hagamijwe guteza imbere ubuhahirane n’iterambere ry’u Rwanda n’ibihugu bituranyi.
Amb Gatete ati “Uyu muhanda ugiye kubakwa uzafasha abanyarwanda mu koroshya ubuhahirane bikaba bizazamura ubukungu bw’u Rwanda.”
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo RTDA, biteganyijwe ko uzamara amezi 30 uri gukorwa, uhereye mu Ugushyingo 2016 ubwo imirimo izatangira igasozwa muri Nzeri 2019.
Inguzanyo y’Ubuyapani yahawe u Rwanda biciye muri JICA izishyura mu myaka 40 ku nyungu ya 0,01%. Inguzanyo ya BAD nayo izushyurwa mu myaka 40 ku nyungu ya 0.75%.
UM– USEKE.RW
2 Comments
NAMWE MUNDEBERE MIRIYONI 170 US$ AZUBAKA UMUHANDA UVUYE KAGITUMBA KUGERA RUSUMO UNYUZE KAYONZA MUGERERANYE NA MIRIYONI 390 US$ ZUBATSE KCC! MUMBWIRE NIBA UMUNTU WATECYEREJE URIYA MUSHINGA ATARI “UMUTEKINISIYE”
Congz at umuseke.com, biragaragara ko mwakoze akazi keza kubijyanye na website yanyu, ubundi yarisanzwe iremereye kuburyo kuyigeraho yagendaga gahoro cyane kuri telefone, none ndabona mwayihaye isura nshyashya????????????!!! Ikindi gisigaye nukujya mudushyiriraho amakuru menshi mashya, apana kuza umuntu agasangaho inkuru zanyuma yicyumweru arizo zikiriho! Nicyo kibazo gisigaye muzakemura. Ubundi bravo????????????
Comments are closed.