Digiqole ad

Jacques Tuyisenge ashobora gusimbura Kagere muri Gor Mahia

 Jacques Tuyisenge ashobora gusimbura Kagere muri Gor Mahia

Jacques Tuyisenge ashobora gusimbura Medy Kagere

Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yatangaje ko yananiwe kumvikana n’umukinnyi Meddy Kagere mu kumwongerera amasezerano, iyi kipe kuva mu mpera z’umwaka ushize yongereye ingufu mu gushaka Jacques Tuyisenge rutahizamu wa Police FC, ubu ibyo kumurekura bizigwaho n’ubuyobozi bwa Police FC.

Jacques Tuyisenge ashobora gusimbura Medy Kagere
Jacques Tuyisenge ari gushakishwa cyane na Gor Mahia ngo abe yasimbura Kagere Medy

Tariki 30 Ukuboza 2015, intumwa za Gor Mahia zageze kuri StipHotel i Rubavu kuvugana na Jacques Tuyisenge ubwe aho yari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi mu mwiherero.

Amakuru agera k’Umuseke avuga ko Gor Mahia yifuzaga ko uyu rutahizamu yakumvikana nabo igahita imushyira ku rutonde rw’abakinnyi bakinisha imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa. Ntibyahise bishoboka. Gusa Gor Mahia iracyamushaka kuko itariki ya nyuma yo gutanga abakinnyi izakinisha muri CAF Champions Ligue ari 15 Mutarama 2016.

Mu kwezi kwa gatanu 2015 kapiteni wa Police FC Tuyisenge Jacques w’imyaka 24, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu mwaka ushize, umutoza Cassa Mbungo Andre yari yavuze ko abakinnyi babo bifuzwa n’amakipe yo hanze ayo makipe avugana n’ubuyobozi bwa Police FC.

Yagize ati “Niba ikipe zihari zifite ibyo ziturusha zizegere ubuyobozi, sinabuza umukinnyi gutera imbere uzabona ayo mahirwe sinzamubuza.”

Umuvugizi wa Police FC ntabwo yabashije kuvugana n’Umuseke kuva ku mugoroba wo kuwa kane kugeza ubu, Jacques Tuyisenge we yabwiye Umuseke ko iki kibazo cy’amakipe amwifuza ubu ntacyo yakivugaho akiri mu Amavubi ari kwitegura CHAN.

Gusa uyu mukinnyi mbere yari yabwiye itangazamakuru ko Gor Mahia imushaka koko ariko igomba kuvugana n’ubuyobozi bwa Police FC agifitanye nabwo amasezerano.

Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC hamwe na Police y’u Rwanda ifite iyi kipe ari bwo buzicara bukiga ku kifuzo cya Gor Mahia ishaka umukinnyi bagifitanye amasezerano.

Umwaka ushize ubwo Jacques yari kumwe n’Amavubi muri CECAFA muri Ethiopia agatsinda ibitego bitatu, Tuyisenge yari yatangarije ibinyamakuru byo muri Kenya ko yakwishimira gukina muri iyi kipe ikinamo na Sibomana Abuba bakinana mu ikipe y’igihugu.

Gor Mahia FC ishaka Tuyisenge yatwaye ‘Kenyan Premier League’ iheruka idatsinzwe umukino n’umwe, inagera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame cup 2015.

Nyuma y’uku kwitwara neza, abakinnyi batanu bakomeye barangije amasezerano. Abo ni; Godfrey Walusimbi, Musa Mohamed, Michael Olunga, Harun Shakava na Meddie Kagere we batangaje kuri uyu wa gatanu ko bamuretse akagenda kuko ibyo asaba mu masezerano mashya batabibona.
Jacques Tuyisenge aramutse agiye muri Gor Mahia, yaba asanze yo bamwe mu bakinnyi bakinaga mu Rwanda nka; Karim Nizigiyimana bita “Makenzi” na Sibomana Abuba bari muri Gor Mahia, Hategekimana Aphrodis “Kanombe” na Ndayisenga Fuad ba Sofapaka bavuye muri Rayon Sports na Mbakiye Miamy wakinaga muri Kiyovu Sports ajya muri Sofapaka.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish