Digiqole ad

Ja Rule yakatiwe imyaka 2 mu munyururu

Uyu muraperi ukomeye wo muri Amerika yakatiwe gufungwa imyaka ibiri ashinjwa gushaka kwica yitwatwaje intwaro mu mpera z’icyumweru gishize.

Ja Rule yinjiye mu rukiko aherekejwe na Madamu

Ja rule wi imyaka 35 ubusanzwe yitwa Jeffrey Atkins ubwo yakatirwa ku rukiko rukuru rw’i New York  ntacyo yigeze avuga, iki kirego kikaba cyaratangiye mu wi 2007 ubwo urugomo ashinjwa rwabaga police ivuga ko yamufashe ubwo yari muri concert  bakamusangana imbunda mu modoka.

Iminota mirongo icyenda mbere y’uko akatirwa Ja Rule yandikiye abacutibe 50,000 kuri twitter agira ati: Out on my patio having my last free moment I love all my fans Pain is love!!!” hano byagarayeko yana sinyiye ama autographs abafana ubwo yerekezaga ku rukiko.

Amaze gukatirwa yagaragaye yambaye inkweto z’umweru n’agapantalo kumukara bamutambikanye ariko ajya kurenga yapepeye umudamu we akaba azamara amezi agera kuri 18 cyangwa 20 niba yitwaye neza.

Mugenzi we Lil Wayne nawe aherutse gufungwa kubera ikibazo cyugufatanwa ibiyobyabwenge.

Ikindi gitangaje kuri Ja Rule nuko afite ikindi kirego cyo kuba atajya atanga imisoro guhera 2004-2008 akaba ategereje ibihano kuri iki kirego kiri muri rukiko rwa New Jersey federal court.

Ja Rule afunzwe yitegura gusohora album ye yise “Pain is Love 2” mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Ageze mu rubanza yaruciye ararumira
nyuma yo gukatirwa bamwambitse amapingu baratwara

Oscar Ntagimba

Umuseke.com

2 Comments

  • kuba ikirangirire ntibigushyira hejuru y’amategeko.agomba gukubitwa intahe mu gahanga.

  • bibaho man kandi ntamugabo udafugwa ntimuseke

Comments are closed.

en_USEnglish