Digiqole ad

Iyo ushaka kwihuta ujyenda wenyine, iyo ushaka kugera kure ujyana n’abandi – Kagame

 Iyo ushaka kwihuta ujyenda wenyine, iyo ushaka kugera kure ujyana n’abandi – Kagame

*Kagame yasuhuje ab’i Nyanza n’AbaRayon Sports
*Ikizwi kizava mu matora ni “ukugera aheza”
*Amashyaka yiyunze na RPF “yarebye kure”

Ku isaha ya saa munani n’iminota 20, Perezida Paul Kagame Umukandida wa RPF-Inkotanyi yari ageze i Rwabicuma mu kagari ka Mushirarungu mu mudugudu wa Kirwa, mu gikorwa cya kabiri cyo kwiyamamaza, yasabye ab’i Nyanza gukorana bakagera kure.

Perezida Kagame Paul yasabye abatuye i Nyanza gukorera hamwe

Kagame yakiriwe n’abanyamuryango benshi ba RPF-Inkotanyi banyuzagamo bagatsindagira buzuza ibyo avuga mu mbwirwaruhame ye baririmba.

Bakina Ismael wari umusangiza w’amagambo, yabanje kuvuga ibyo Nyanza yakorewe birimo umuhanda wa kaburimbo, kubakirwa ibitaro, iterambere ry’umugore mu cyaro, anavuga ko ikipe yabo (Rayon Sports) yatwaye igikombe.

Perezida Kagame Paul mu guha agaciro iryo jambo, yasuhuje ab’i Nyanza ati “AbaNyenyanza n’abaRayon Sport muraho!”

Kagame kandi yakiriwe n’umugore Mukashema Marie Grace w’imyaka 50 y’amavuko, wavuze uko yagiye mu ishuri ari mukuru akigana n’abana ariko nyuma akiba yariteje imbere mu bworozi bw’amatungo magufi, mu guhinga imboga ndetse ngo yoroye inka ikamwa Litiro cumi n’izo..(L 12).

Uyu mugore ngo yiyubakiye inzu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda ati “Irimo ciment ndanyereza, n’ejo bundi tariki 5 Kanama tukimara kumutora (Paul Kagame) ndi mu bambere bazafata amazi.”

Perezida Kagame wongeye gushimangira amagambo yari amaze kuvugira mu Ruhango, yasabye abatuye i Nyanza gufatanya.

Ati “Iyo ushaka kwihuta ujyenda wenyine, iyo ushaka kugera kure ujyana n’abandi ariko twe muri RPF turabishaka byombi. Gukora buri umwe ugafatanya n’undi.”

Ku by’amatora yagize ati “Ni amatora, n’ubundi ikizavamo turakizi. Hari icyo se? [abanyamuryango bahise bamwikiriza akirimo kuvuga baririmba bati “Ni wowe!] Kagame arakomeza ati “Umuntu yapfa kugira ibanga nta mpamvu? Icyo dushaka ni ukugera aheza.

Byahereye kera mu gihe cya Referendumu murabyibuka, simwe mwabisabye se? Mwaraduhamagaye twabitabye. Mwaduhamagaye musinya, no muri Referendumu, igisigaye rero ni ukugendera hamwe tukihuta kandi tukagera kure. Abajya gutega ngo muri aya matora ngo ni nde uzatsinda [Abanyamurayngo ba RPF-Inkotanyi bati “Ni wowe!”] Kagame komeza ati “Ibyo byo mwabirangije keraaa, abajya gutega bakanyuranya n’ibyo bari bakwiye kuba babona, amafaranga yabo aragiye!”

Kagame yavuze ko adakeneye amasomo menshi baba bashaka gutanga kuko ngo “twarayarenze turashaka kuba igihugu.”

Kagame yavuz eko uyu munsi ikinyuranyo cy’aho u Rwanda rwari mu myaka 23 n’aho ruri ubu kigaragara kandi ngo niba ibyagezweho bitaranyuze mu nzira ya demokarasi “icyo cyaha ndacyemera”.

Ati “Abafite icyo bandika akenshi batanabareba bakomeze twe icyo dushaka ni ukubaka igihugu cyacu.”

Yashimiye amashyaka umunani yiyunze na FPR-Inkotanyi, arimo PSD, PL, PPC, PDI n’andi yarebye kure.

Asoza Kagame ati “Igihugu gihagaze neza, turifuza ko kirushaho kuba cyiza. Mu myaka irindwi ni ukubakira ku byo twagezeho tukagera kuri byinshi biruta ibyo twagezeho, birasaba imbaraga za buri wese.”

Hon Karemera Thierry wo mu ishyaka PPC ryiyunze na FPR-Inkotanyi, na we yabwiye Umuseke ko amatora yarangiye ahereye ku busabe bw’Abanyarwanda no kwishyira hamwe kwa FPR -Inkotanyi n’andi mashyaka.

Ati “Abatarabyemera ni abagerageza gushaka imbaraga hirya no hino ariko urebye amatora twarayarangije.”

Undi muturage yabwiye Umuseke ko ari bo basabye Kagame ko abayobora, ndetse ngo bari gusigarana ikibazo iyo aza kubibahakanira.

AMAFOTO@MUGUNGA Evode/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Twe twahisemo iterambere ryihuta.

Comments are closed.

en_USEnglish