Digiqole ad

Iyo batabinsaba nari kwicara ngatanga umusanzu wo kubaka u Rwanda mu bundi buryo-Kagame

 Iyo batabinsaba nari kwicara ngatanga umusanzu wo kubaka u Rwanda mu bundi buryo-Kagame

*Abanenga u Rwanda na bo banengwa ibyo bakora iwabo, baravuga ubusa,
*Nyaruguru yagira ikiyivamo kuko ifite abantu

Ku isaha ya saa 12h 15 Perezida Kagame Paul, Umukandida wa RPF-Inkotanyi yari ageze kuri site iri ahazwi cyane nka Ryabidandi, mu murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyaruguru, yabwiye abaturage ko ibyo RPF yakoze bitakorwa na buri wese, ndetse ngo usubije amaso inyuma mu myaka 23 nta wahombye buri wese yarungutse.

Kandida Perezida Kagame avuga ko iyo batamusaba gukomeza kuyobora yari gutanga umusanzu wo kubaka igihugu mu bundi buryo
Kandida Perezida Kagame avuga ko iyo batamusaba gukomeza kuyobora yari gutanga umusanzu wo kubaka igihugu mu bundi buryo

Kagame Paul akigera kuri site ya Nyagisozi yakiriwe n’ibyishimo byinshi by’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, barararirimba indirimbo zisingiza ibikorwa by’ubutwari bye.

Alphonse Munyantwali wayoboye Intara y’Amajyepfo, akaba kuri uyu wa gatandatu yatangajwe nk’ukuriye ibikorwa byo kwamamaza Chairman wa RPF-Inkotanyi nubwo ubwo kwamamaza byatangiraga ari Minisitiri Uwacu Julienne wari watangajwe kuri uyu mwanya, yavuze ko Perezida Kagame yafashije Nyaruguru kubona ishwagara bagahinga bakeza, ngo ibikorwa remezo byari 0,8% mu myaka irindwi ishize, bigeze kuri 22%, amashanyarazi ari mu mirenge yose ngo bizoroha kuyageza aho atari naho amazi meza byari kuri 50% ubu bageze kuri 89%.

Perezida Kagame Paul, Umukandida wa RPF-Inkotanyi, yabwiye abaturage ba nyaruguru ko bigaragara uko bakeye n’uko babukereye bivuze aho igihugu kigeze.

Ati “Bivuze u Rwanda rwongeye kuba igihugu cya ba nyiracyo nta n’umwe usigaye inyuma. Kongera gushyira Abanyarwanda hamwe batojwe mu gihe cy’ubukoloni ko umuntu atandukanye n’undi, kubona ko uko abantu batandukanye batabikuramo icyiza ahubwo bagakuramo urwangano, Abanyarwanda bagenda bigishwa kwangana, kwicana, aho tugeze ibyo kwangana no kwicana ntaho bifite byamenera.”

Yavuze ko abibwira ko aho igihugu kivuye n’aho kigeze ari akazi koroshye ka korwa n’umuntu wese uvuye ikantarange wicara i Burayi akandika akanenga, abo ngo si “abo muri iyi si tubamo”.

Ati “Abanyarwanda biyunze, bicara bakabana, bakumva ko bakora bagatera imbere si ibintu wumva ko wicara bugacya bikakwizanira, si ibintu bibonekerwa nk’uko mubonekerwa i Kibeho, ni ibintu bisaba kwicara mugakora mugatekereza, si ibintu byizana.”

Yavuze ko iryo somo Abanyarwanda baryize mu bintu byabahungabanyije, “byatwishe, ni ibintu biruhije kugira ngo abo bantu bicare bavuge ntabwo ari byo.”

Ati “Ntituzabuza abashinyaguzi kudushinyagurira, ntituzabuza abavuga ubusa kuvuga ubusa, twebwe ibyo tuvanamo ni imbaraga zituma tugera kuri byinshi twifuza. Ibyo RPF yakoze si ibintu byari bukorwe na buri wese, byari bishingiye ku bushake no ku bikorwa.”

Kagame yavuze ko mu myaka yashize, nko mu 1996-97 ngo “ntawaduhaye amahirwe, bari bazi ko iki gihugu kitazavayo, cyangwa bari bazi ko kizavanwayo n’abandi batari Abayarwanda ariko Abanyarwanda ni bo bivanyeyo.”

Ati “Uyu munsi turi mu gikorwa cyo gusubira mu nzira yatuvanye ahabi, no guhitamo abayobozi bahatugeza. Mwarabanje murabisaba, iyo mutabisaba nari niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe, nanjye nkagira umusanzu ntanga nk’abandi Banyarwanda bose, ntacyo byari bintwaye, n’ubu ntacyo bintwaye. Mwabisabye muri Referendum, nanjye ntahandi nari gushingira hatari ukubahiriza icyifuzo cyanyu.”

Kagame yavuze ko yabyemeye ngo igihugu kigere kuri byinshi kugira ngo icyifuzo n’ikiba ikindi, ikindi gihe ibyo “twagezeho bitazagira ubihungabanya.”

Ati “Mu nshingano dufite harimo n’iyo yo gukomeza umusingi, kubakira ku musingi, ibikomeye bikaramba bityo tugakomeza tujya imbere. Gukorera hamwe ibyiza mu myaka iri imbere ibyo tumaze gukora byatubereye urugero rw’ibishoboka.”

Agendeye kubyavuzwe na Asteriya ku iterambere yagezeho nk’umugore utarakarabaga, ubu ukeye wateye imbere Kagame yavuze ko mu myaka ishize 23 ntawahombye abantu bateye imbere.

Ati “Aravuga ibyabaye, bitabaye ahandi na we yagizemo uruhare, kandi yavugiraga n’abandi Banyarwanda benshi, nabivuga ntagushidikanya ko uko muri hano mwese n’aba bana, nta muntu n’umwe ushobora kuvuga ko uko umwaka washiraga ushyira undi, ko hari uwarushijeho gutakaza kuruta kunguka.

Buri wese uri aha yavuga aho yavuye habi n’aho yageze hashimishije. Bamwe bashobora kuvuga ko bageze aheza hashimishije kurusha abandi ariko buri wese afite aho yageze.”

Kagame yavuze ko Nyaruguru yari yaratawe, abantu bumva nta kintu cyava Nyaruguru, ati “Nyaruguru yabura gute kugira ikiyivamo kandi hari abantu, abantu nibwo bukungu bwacu bwa mbere niyo mpamvu abana tubifuriza amashuri, tubifuriza ubuzima bwiza, tubifuriza kumenya gukora kugira ngo bitunge banatunge igihugu cyabo.”

Iyo ngo ni intego yo mu myaka irindwi ati “Iyi myaka irindwi ndabivuga ntashidikanya, ni RPF-Inkotanyi, ni umukandida wayo ni abayishyigikiye, none se njyaho mbeshye. Nimwe mwabihisemo. Kuza hano ni ugushima icyizere mwagize kuva rugikubita kugera n’ubu ngubu. Mutugirire icyizere tuzagera kuri byinshi, nk’uko bavuga ibyiza biri imbere mukore, imbere niho hari byinshi.

Naje kubashimira, naje kwifatanya namwe muri iki gikorwa cy’amatora mwanshyize imbere, igihe bikindeba ntabwo nzabatenguha na rimwe. Ibyo ndabyizeye.”

Kandida Perezida Paul Kagame watangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamazwa mu ntara y’Anajyepfo uyu munsi akaba avuye Nyaruguru, yahise akomereza mu karere ka Gisagara.

Bakoze urugendo rurerure baza gushyigikira Kagame Paul
Bakoze urugendo rurerure baza gushyigikira Kagame Paul
Bari besnhi cyane
Ibihumbi by'abaturage bari bitabiriye iki gikorwa
Ibihumbi by’abaturage bari bitabiriye iki gikorwa
Hejuru ku gasongero k’umusozi bitewe n’imiterere ya Nyaruguru na bo bafite amatsiko yo kureba Kagame Paul biyemeje gushyigikira
Biyunze kuri RPF Inkotanyi ngo amatora bayatsinde byoroshye
Itorero ryo muri Nyaruguru barabyina ikinimba bavugamo amagambo yo gushyigikira Kagame
Bakoze urugendo rurerure baza gushyigikira Kagame Paul
Bafite amatsiko yo kureba Perezida Kagame Paul
Bose yagendaga abasuhuza akajya aho bamureba akabaha ikiganza
Abakuru n’abato bashyigikiye Kagame Paul
Abahanzi, Drem Boys na Tom Close bari ku rubyiniro baririmbira abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi kimwe n’abandi batwaye Guma Guma na Kitoko ndetse na Masamba Intore, Senderi na Tuyisenge Intore
Yakoze akazi ko guhamagara abandi ariko na we agaragaza ko ari umunyamuryango ukomeye
Perezida Kagame mu baturage hagati agenda bamusuhuza bamwe bamukoraho
Tom Close na Butera Knowless baririmba
Umukecuru wizihiwe kubera ibyishimo
Uyu mukecuru utera indirimbo yahimbwe umukecuru wa Perezida ni inkoramutima ya Kagame Paul
Perezida Kagame na Jeannette Kagame kimwe n’abayobozi bakuru ba RPF Inkotanyi bateze amatwi indirimbo irimo ubuvanganzo y’Umukecuru wiswe uwa Perezida
Esteriya umugore utarakarabaga, yakuye mu amaboko mu mufuka arakora ubu we na koperatiwe Nyampinga y’Abagore bageze ku gishoro cya miliyoni 47
Umwe mu bakecuru bo muri Nyaruguru ahobera cyane Perezida Kagame
Munyantwali Alphonse wabaye Guverineri w’Amajyepfo ni we watangajwe kuri uyu munsi nk’ukuriye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa RPF Inkotanyi
Mukecuru ngo azi aho Kagame yamukuye azamugwa inyuma
Nyaruguru abanyamuryango ba RPF Inkotanyi banezerewe
Nyaruguru bategereje ko Perezida Paul Kagame umukandida wabo ahagera
Nyaruguru yabuzwa n’iki kugira ikiyivamo kandi irimo abantu
Ngo barashaka gukomeza iterambere
Muri Nyaruguru biraboneka ko FPR Inkotanyi ikunzwe cyane
Perezida Kagame abagezaho imigambi itaha ko azabafasha gutera imbere kurushaho
PL ni rimwe mu mashyaka Kagame Paul ashima ko yahisemo neza agashyigikira RPF Inkotanyi n’Umukandida wayo
Ntibashidikanya ko bazatsinda amatora
RPF …
Rwanda itajengwa na sisi wenyewe…
Urubyiruko rwerekana urukundo bafitiye Perezida Kagame Paul umukandida wa RPF-Inkotanyi
Kwiyamamaza biteguye ku buryo ntawicwa n’inyota
Masamba Intore ati nanjye nkomoka Nyaruguru
Kagame yari guhera he abahakanira
Jay Polly ukundwa na benshi mu rubyiruko yaririmbaga afite n’ibendera rya RPF-Inkotanyi
Jay ati Mwaribonye

AMAFOTO@MUGUNGA Evode/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Rwose iyo tutabimusaba yari kwicara. Na Karugarama yari yarabivuze.

    • Akimara kubivuga bamuhembye agatee.

    • Karugarama yarebaga kure. Yarashishozaga.

    • Jyewe nk’umuntu utagize aho mbogamiye iyo nitegereje FPR, nkareba Puissance na Organisation ifite bintera ubwoba bigatuma mbona n’ikirenze u Rwanda yakiyobora! Nubwo kugeza ubu ntarayijyamo ngo ndahire, mu matora niyo ntora…
      Impamvu ituma nyitora ni STABILITY mbona mu Rwanda (abenshi bibagirwa kuyivuga bakavuga kuri Security gusa)
      Reka twibaze; byatumarira iki kugira demokarasi nk’iyo muri kiriya gihugu ntavuze abasirikare birirwa barasa hejuru basaba uduhimbaza-musyi??????????

  • Iyo hari abateye imbere cyane kurusha abandi, icyuho hagati y’abakize cyane n’abakennye cyane kiba cyaragutse aho kugabanuka. Ubwabyo ni ikibazo gikomeye cyane. Tekereza hari nk’utarabonaga icyo kurya buri munsi usigaye arya rimwe ku munsi, undi washoboraga kurya buri munsi atunze indege bwite nk’eshatu cyangwa enye.

    • Aho ni hehe ngo nzajye kwiberayo?

  • Ntiwumva ijambo ryiza ry’umubyeyi! Iyo abana tutamusaba gukomeza kuturangaza imbere, ntabyo yari gukora. Abagihwihwisa ko yaba ari we washatse kugundira ubutegetsi nk’uko bigenda ahandi muri Afrika aho bahindura itegeko nshinga, mubyumve neza ko mwibeshya. His Excellency nta nyota y’ubutegetsi agifite.

    • hahahahaha @Ntashya we,

      nta mpamvu yo kwisobanura, burya iyo utanga ibisobanuro uba werekana ibintu bibiri, One ibyo uvuga ntago ubyemera(guerre de conscience interne) two abo ubibwira ntago babyemera(guerre de conviction). None rero ibaze nawe wisubize ari uvuga ari n’ ubwirwa ni inde utemera ibyabaye?

      • @Saido uri umusaza pe ubisobanuye neza.

    • Ahhh @ntashya uvuze ukuri utabiz ngo nta nyota agifite
      Byibura x wemera ko yigeze agira iyo nyota
      Niba wemera ko yabugiz x utekereza ko iyo nyota yayimazwe ni iki?

  • Guma Guma Guma Afande wacu!!! Komeza uturangaze imbere mu iterambere.

  • Nta mpamvu yo kwisobanura Your Excellency. Muzigomwe mukomeze mutuyobore kugeza nibura muri 2034. Nitwe tuzakomeza kubibasaba.

  • Kugeza ubu nta perezida wa Repubulika yu Rwanda wari warangiza manda 3 ariko aha ndabona ntankomyi niko indagu zanjye zinyeretse.

  • Ingabire azatuyobora nyuma ya 2027. Na mandela yamazemo imyaka 27.

Comments are closed.

en_USEnglish