Digiqole ad

Iyi niyo nama nziza ya AU yabayeho – Dlamini Zuma

 Iyi niyo nama nziza ya AU yabayeho – Dlamini Zuma

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa Dr Nkosazana Dlamini Zuma abicishije kuri Twitter yagaragaje ko ashimishijwe n’uko inama y’uyu muryango yagenze, ndetse yayise ko ariyo nziza yabayeho.

Dr Dlamini Zuma ubu ahabwa amahirwe yo kuyobora ANC
Dr Dlamini Zuma ubu ahabwa amahirwe yo kuyobora ANC

Dr Dlamini Zuma yatangaje ko iyi ariyo nama yagenze neza mu zindi zose bagize, asaba ko bakwiye gukomeza gutya mu gihe bahagaranira kugera ku byiza.

Dr Dlamini Zuma wahoze ari umugore wa Perezida Jacob Zuma kugeza batanye mu 1998, ni Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa kuva tariki 15 Nyakanga 2012.

Manda ye ya mbere yari irangiranye n’iyi nama y’i Kigali ariko mu matora habuze ugirirwa ikizere cyo kumusimbura.

Kugeza ubu ari mu bahabwa amahirwe yo kuba yaba umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi muri Africa y’Epfo rya African National Congress ateganyijwe umwaka utaha wa 2017.

Dr Dlamini Zuma yaminuje ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza mu 1978.

Untitled

Benshi mu bitabiriye inama ya 27 y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa bagiye batangaza ko bishimiye cyane uko yateguwe n’uko yagenze, ibi byashimwe kandi na Perezida Idriss Deby uyoboye uyu muryango mu ijambo risoza iyi nama.

Umwe mu bakomiseri ba Komisiyo zigize Umuryango w’Ubumwe bwa Africa ari muri iyi nama yanditse ibaruwa avuga ko uko iyi nama yateguwe  n’uko yagenze bigaragaza impamvu u Rwanda ari ishuri ryiza ry’imiyoborere ku bidni bihugu bya Africa.

UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Ni byiza kandi n’ibyo kwishimira ko iyi nama ya African Union yabereye i Kigali yagenze neza cyane. Ariko reka nisabire Abanyarwandakazi ikintu kimwe: “nimureke ingeso y’ubusambanyi” imbere y’abanyamahanga ubona abenshi baza mu Rwanda wagira ngo nicyo kiba kibazanye. Iyo ngeso nituyikomeza ishobora kuzadukururira ibyago. Uru Rwanda rwacu, umwami Rudahigwa yarweguriye KRISTU UMWAMI, bivuze ko abanyarwanda dusabwa kwitwara gikirisitu tukagandukira Imana, kandi ikintu Imana yanga kurusha ibindi ngo ni ubusambanyi.

    Byaba byiza inzego zishinzwe umutekano zihagurukiye iki kibazo, zikajya zirinda ubusambanyi bukabije mu ma Hotels no mu ma lodges kuko usanga mu gihe cy’inama nk’izi biteye isoni. Yego bashiki bacu ngo baba bagiye kurya ku madolari y’abanyamahanga, ariko kandi tugomba kumenya ko byose Imana iba itureba, kandi na za ndwara zidakira nka SIDA mumenye ko ntaho zagiye, ubu ndetse ngo zishobora kuba zirimo kwiyongera. Nyabuna nimusigeho, ejo tutazibuka ibitereko byasheshe.

    • Ibyo NINA avuze ni byo, ariko ntabwo ubusambanyi muri uyu Mujyi bubaho, ngo ni uko habaye inama. Ama-Lodges igihe cyose aba akora, ahubwo niba hari abanyamahanga bayagiyemo (bavuye muri ya Ma-Hotels meza cyane), byaba ari agahomamunwa!!

      • Ni he badasambana? Ibi ntitukabitendeho.

    • Muvandimwe Nina sinshyigikiye ubusambanyi!Ariko ntabwo gusbana aricyo cyaha gusa.Bya bifi binini byariye inka z’abakene,gusebanya,ubugambanyi,ubujura,ubwicanyi……nabyo n’ibyaha bikomeye.Abo bashiki bawe uririra ko basambana n’abanyamahanga abenshi ubwo busambanyi babutojwe na bakuru bawe cg na barumuna bawe!Bivuze ngo na basaza bacu si shyashya!!

    • Ibyo bya ntuza uwo Rudahigwa na kirisitu we ubwo ubizanye ute ? None se abatemera uwo bo si abanyarwanda, kandi bafite uburengnzira bwo kubaho ubuzima bwabo nta kidobya ishingiye kuri political calculations. Ese waba uzi context Rudahigwa yatuyemo u Rwanda ? Byari bimeze bite ? byatewe n’iki ngo abikore ? Bifite izihe implications ku gihugu cg se ku muntu ku giti cye ? Dore shaka ukundi urwanya ubusambanyi bwa bashiki bawe ariko uvane ubujiji aha…none ko mwabwemeye, mukaba mubaha imiti, condoms, protection y’amategeko, amavuta yo gusiga mu nnyo uhera he uvuza induru ngo….

      • Wowe se mu muryango wanyu nta basambanyi babamo? Muri bene wanyu nta barwayi ba SIDA se babamo?

    • Njye numva ayo mafranga bayakorera nubundi babikora babona ubusa. Rero humura ntiwirushye mu mutwe.

      Gusa nibyiza kugaragaza amarangamutima ufitiye abanyarwandakazi. Ahuhwo bajye bitonda babipange neza birinde bakoreshe agakingirizo tutazasigarana abarwayi ba sida benshi n’inda zabujijwe uburenganzira bwo kugira ba se.

      Mu buholandi abantu binjiza amadevize kubera iyi service, ariko bisabwa kwitonderwa. Rero udukingirizo hafi ubundi muyakorere mu bwenge.

    • Mujye muvaninduru aho nonese niba Kigali ifite abana beza banagirubuntu nabyo tuzabizire? Iyo babari babise mwarikubyishimira? Nabyo birimubyiza bitatse u Rwanda tugombakwishimira, muturekere abakobwa.

  • Dr Dlamini we ibyo nibyo ubonye bya none, ibyiza biracyaza. Ngaho ntudushimire mu magambo gusa ahubwo utubwirire abataremera ko u Rwanda ruyobowe n’umuherezabitambo w’iteka ryose Melchisedeki,gahunda ni gahunda ukabona Singapour yimukiye mu Rwagasabo. Ahubwo imura AU ive Adis Abeba wigumire muri KGL Convention Centre. Salama!

  • Kiriya gitwenge atatamuye kiragaragaza ko ibyo avuze abivanye ku mutima. Ni na yo mpamvu yanze gufata indi manda. Azi ko asize umuryango uhagaze neza cyaaaaaneeee!!! Ariko jye ikibazo mfite, izindi nama zabaye mbere ubwo zabaga zimeze gute kugira zoye kuba nziza, niba muri iyi bananiwe gutora umupresiza mushya wa Commission ya AU ari bwo ibintu byagenze neza? Afrika warakubititse, Afrika warababaye!

    • ib byuko batatoye usimbura zuma, ntibigutere ubwoba bijya biba kuko nubushize byabayeho ntacyo biba bitwaye, ni za lobing baba batakoze neza cyangwa ngo bumvikane ugomba kujyaho mukarere runaka.ntabwo rero ari byacitse

  • Yes, congratulations to all rwandans. KOMEZA WESE IMIHIGO RWANDA MAZE IYO MIHIGO IGUHE IJAMBO MU RUHANDO RW’AMAHANGA. BOSE BAZE BAVA IBWOTAMASIMBI BAJE GUHAHA UBWENGE I RWANDA.

  • Si jye urose irangira ngo imihanda ya Kigali yongere kuba nyabagendwa. Niba ari kuriya inama mpuzamahanga zikomeye zizajya zitwungura, bafunga imihanda tukamara amasaha n’amasaha mu mayira, tuzenguruka tuzunga muzunga, ni byo zizajya zungura abafite amahoteri, ariko abandi bo simbizi. Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda.

  • NINA brabo, umbaye kure! ndagirango nsabe Gouvernoment yacu! rwose irwanye iyongeso yabashikibacu! Erega tubwirwa kwiha agaciro! ako gaciro rero dukwiye kukiha no kutiyandarika! ndasaba ndasaba!!!! niba musomye Message ya NINA! Kuko umuvumo uturuka mubusambanyi nimubi! mureke twiheshe agaciro! ikimbabaza bikorwa na bategetsi babireba! cg Police! Ese INGABIRE IMMMACLE ibyo ntabibona? niba abibona ko acecetse?

    • Ariko se nkamwe ba contre success turishimira ibyiza tumaze kugeraho tubikesha H.E president wacu udahwema kugaragariza abanyarwanda urukundo afitiye igihugu no kugiteza imbere mwebwe ngo uburaya? Ubu se wagaragaza uwabufatiwemo ngo noneho ukaba aribyo uheraho?Abantu bari busy bakira abashyitsi,bategura ibigendanye ninama uwo mwanya wo gusambana koko urihe niba atari kwa kundi ubura icyo unenga inka ngo dore icebe ryayo? Mujye muvana ubujajwa aho amahanga yose ari kwishimira uburyo twakiriye inama ndetse na Dramini Zuma ati ntahandi yabonye iteguye gutya wowe uravuga non sense.Bravo all Rwandans,bravo to our president and our first lady God bless you aboundantly.

      • @sabiti abdoul, uragowe cyane kuba uvuze amagambo nk’aya ku bijyanye n’ubusambanyi bwakozwe muri iyi minsi. Nta kindi nagusubiza njye nkuragije gusa Imana ikumfashirize guhumuka. Ntabwo ari ngombwa ko nguha ingero, niba ushobora kugera ku ma Hotels amwe n’amwe cyangwa ama lodges byabereyeho bazabikwibwirira (niba nabo badahisha ukuri nkawe) njyewe nta bujajwa ngira. Ariko icyo nakubwira cyo, ni uko niba hadafashwe ibyemezo byo kubihagarika, bigakomeza uko biri ubu, Imana ubwayo niyo izerekana ububasha bwayo, kandi n’uba ukiriho uzabibona.

  • Nkumunyarwanda kdi wifuzako dutera imbere
    biriya bigomba kubaho kdi ntampamvu yo kubyinubira gusa kuri nge iyi nama mbona yarabaye ingirs kamaro kubanyarwanda muri rusange afurika byumwihariko ikaba ari nayo yahize izindi muzahise
    Amen

  • Ibyo bya ntuza uwo Rudahigwa na kirisitu we ubwo ubizanye ute ? None se abatemera uwo bo si abanyarwanda, kandi bafite uburengnzira bwo kubaho ubuzima bwabo nta kidobya ishingiye kuri political calculations. Ese waba uzi context Rudahigwa yatuyemo u Rwanda ? Byari bimeze bite ? byatewe n’iki ngo abikore ? Bifite izihe implications ku gihugu cg se ku muntu ku giti cye ? Dore shaka ukundi urwanya ubusambanyi bwa bashiki bawe ariko uvane ubujiji aha…none ko mwabwemeye, mukaba mubaha imiti, condoms, protection y’amategeko, amavuta yo gusiga mu nnyo uhera he uvuza induru ngo…..

    • @Seruteganya, urimo urakina mu bikomeye. Kandi nyamara abanyarwanda nimudacisha make ngo mumenye ko Imana yanga ubusambanyi, muzabyuka musange ibitanda muraraho byahindutse “isahi”.

  • Kuva kera ariko umushyisti yagiraga umuraza! Iryo jambo Ryo guharabika rero ngo ni ubusambanyi sinzi iyo murikura, babyita kwakira neza abashyisti! Ntimuzongere kubyita ubusambanyi sibyiza!
    Ni mugende ba nyaminga b’urwanda ndabanezerewe mu kwesa imihigo!
    Abatabigendamo namwe si agahato ariko rero mukore ibibareba ibitabareba birakora abo bireba kandi mwite kubo mwabyaye nabo nibabumvira Imana izaba igira amaboko!

  • Ariko mwarasaze cyangwa muribipingamizi.ninde umuntu utifuzako murugo rwe hagendwa? Ejo uzabona abashyitsi uti baje kuntwara umugore?kuntwara umugabo?ari Nina nabandi nkawe muko pumbavu

  • INzobere uvuze ukuri sicyo cyaha gikomera kw”isi none kwica ko atabona ko aricyo gikaze arashekeje gusa.iyo nama arayirenganya,kandi kumugani wawe ntagihe batasambanye na kera kose.nubivuze ubwe wasanga aribye.

  • jyewe ndabona uvuga ubusambanyi,ahubwo ari injiji ,mbese niba uvuga ko babikoranye nabanyamahanga,ntiwitsinze?niba utabeshya bashiki bacu bakira abashyitsi neza bagataha bifuza kuzagaruka mu rwa gasabo

  • IBI BIZATUMA U RWANDA RURUSHAHO KOGERA MU MAHANGA YOSE. KANDI BIZATUMA RUKOMEZA KWAKIRA INAMA MPUZAMAHANGA NYINSHI, ARI BYO BIZAVIRAMO U RWANDA KWINJIZA AMADEVISE MENSHI

Comments are closed.

en_USEnglish