Iyi Eid al-Fitr ni iy’ubwiyunge ku basilamu mu Rwanda – Shiekh Ibrahim
Mufti w’u Rwanda w’agateganyo Sheikh Ibrahim Kayitare mu masengesho yo gusoza igisibo gitagatifu cya Islam kuri uyu wa kane yabwiye abaislam mu Rwanda ko igisibo barangije ndetse n’uyu munsi mukuru wa Eid al-Fitr bikwiye kugarura ubumwe mu baislam mu Rwanda.
Mufti Ibrahim yasabye ko uyu munsi uba uwo gukora ibyiza no gusangira n’abakene n’abaturanyi kandi ibyo bikorwa byiza bigakomeza n’indi minsi yose.
Uyu munsi mukuru ndetse n’igisibo abaislam barangije bibaye nyuma y’amakimbirane yavuzwe mu buyobozi bw’umuryango w’abaislam mu Rwanda (AMUR) ariko bavuga ko bateye intambwe mu gukemura nyuma yo gukuraho Sheikh Gahutu agasimburwa by’agateganyo na Sheikh Ibrahim Kayitare.
Mu isengesho rya none Mufti Kayitare ijambo rye ryibanze ku bumwe bw’abaislam mu Rwanda n’impinduka ngo zikwiye kubaho nyuma y’imyaka igera kuri ibiri havugwa amakimbirane mu buyobozi bw’abaislam mu Rwanda.
Mufti Kayitare yagize ati“Iyo abaislam batavuga rumwe bihungabanya ubuzima ndetse n’imibanire yabo kuko iyo urugingo rugize ikibazo hababara umubiri wose, iyo umuislam umwe aranzwe no kubogama abaislam twese bitugiraho ingaruka”
Kayitare yemeza ko ubwumvikane ari ikintu cy’ibanze mu buzima bwa buri munsi, ndetse ubumwe bukaba bugaragazwa n’ibikorwa by’indangagaciro ariko bikagerwaho iyo hari mo gutinya imana.
Mufti Kayitare yasabye abaislam gukunda igihugu cyabo, kurangwa n’uburere mboneragihugu ndetse yanabasabye kuzagira uruhare mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha.
Mu isengesho Mufti w’agateganyo akaba yasabye imbabazi umuryango mugari w’abanyarwanda ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu buyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda.
Yagize ati “muri iyi myaka ibiri,A.M.U.R yateshutse ku nshingano niyo mpamvu umuti w’ubumwe n’ubwiyunge ari ugusaba imbabazi hagati yacu no ku banyarwanda bose.”
Photos/C Ndegeya
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW